Yesaya 63:1-19

  • Yehova azihorera ku mahanga (1-6)

  • Uko Yehova yagaragaje urukundo rudahemuka kera (7-14)

  • Isengesho ryo kwihana (15-19)

63  Uriya ni nde uje aturutse muri Edomu,+Agaturuka i Bosira+ yambaye imyenda y’amabara arabagirana,*Yambaye imyenda y’icyubahiro,Atambuka afite imbaraga nyinshi? “Ni njyewe, uvuga ibyo gukiranuka,Nkagira imbaraga nyinshi zo gukiza.”  2  Kuki umwenda wawe utukuraKandi se kuki imyenda yawe isa n’abanyukanyukira imizabibu aho bengera Divayi?+  3  “Nanyukanyukiye imizabibu aho bengera divayi ndi njyenyine,Nta n’umwe mu bantu bo mu bihugu wamfashije. Nakomeje kunyukanyuka abanzi banjye ndakaye,Nkomeza kubakandagira mfite umujinya.+ Amaraso yabo yatarukiraga ku myenda yanjye,Maze imyenda yanjye yose irandura.  4  Kuko umunsi wo kwihorera uri mu mutima wanjye+N’umwaka w’abo nacunguye ukaba ugeze.  5  Naritegereje ariko sinabona uwo kumfasha;Natangajwe no kubona nta muntu waje kumfasha. Ukuboko kwanjye kwatumye ntsinda+Kandi umujinya wanjye uranshyigikira.  6  Nanyukanyutse abantu bo mu bindi bihugu mbarakariye,Mbanywesha umujinya wanjye barasinda,+Amaraso yabo nyamena ku butaka.”  7  Nzavuga ibikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka rwa Yehova,Ibikorwa bituma abantu bashima Yehova,Kubera ibintu byose Yehova yadukoreye,+Ibintu byinshi byiza yakoreye umuryango wa Isirayeli,Abitewe n’imbabazi ze n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.  8  Kuko avuga ati: “Ni ukuri aba ni abantu banjye, ni abana bazakomeza kuba indahemuka.”+ Ni cyo cyatumye ababera Umukiza.+  9  Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.+ Intumwa ye bwite* yarabakijije.+ Kubera ko yabakunze kandi akabagirira impuhwe, yarabacunguye,+Maze arabahagurutsa abaheka iminsi yose yo mu bihe bya kera.+ 10  Ariko barigometse+ bababaza umwuka we wera,+Na we ahinduka umwanzi wabo,+Maze arabarwanya.+ 11  Nuko bibuka iminsi ya kera,Iminsi y’umugaragu we Mose maze baravuga bati: “Ari he Uwambukije abantu be n’abungeri*+ b’umukumbi we?+ Ari he Uwamushyizemo umwuka we wera?+ 12  Ari he Uwatumye ukuboko kwe kwiza kugenda iburyo bwa Mose?+ Ari he Uwatandukanyije amazi imbere yabo+Kugira ngo yiheshe izina rihoraho iteka ryose?+ 13  Ari he Uwabanyujije mu mazi arimo umuyaga mwinshi,*Kugira ngo bagende badasitara,Nk’ifarashi mu butayu?* 14  Nk’uko amatungo amanuka mu kibaya,Ni ko umwuka wa Yehova watumye baruhuka.”+ Uko ni ko wayoboye abantu bawe,Kugira ngo wiheshe izina rikomeye.*+ 15  Reba hasi uri hejuru mu ijuru,Uri ahantu hawe utuye, hera kandi hahebuje.* Ko utakitwitaho cyane kandi ngo utugaragarize imbaraga zawe? Impuhwe zawe nyinshi+ n’imbabazi zawe biri he?+ Ntabwo bikitugeraho. 16  Uri Papa,+Nubwo Aburahamu ashobora kuba atatuziNa Isirayeli ntatwemere,Wowe Yehova uri Papa. Witwa Umucunguzi wacu kuva kera.+ 17  Yehova, kuki utureka ntidukomeze gukurikiza amategeko yawe? Kuki ureka imitima yacu ikanga kukumvira, bigatuma tutagutinya?+ Garuka kubera abagaragu bawe,Imiryango wagize umurage wawe.+ 18  Abantu bawe bera bamaze igihe gito bafite igihugu,Abanzi bacu banyukanyutse urusengero rwawe.+ 19  Kuko twamaze igihe kirekire tumeze nk’abo utigeze gutegeka,Tumeze nk’abatarigeze kwitirirwa izina ryawe.

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Itukura cyane.”
^ Cyangwa “umumarayika uhagarara imbere ye.”
^ Cyangwa “abashumba.”
^ Cyangwa “amazi menshi.”
^ Cyangwa “ahantu hadatuwe.”
^ Cyangwa “ryiza.”
^ Cyangwa “heza.”