Yesaya 27:1-13

  • Yehova yishe Lewiyatani (1)

  • Indirimbo ivuga ko Isirayeli ari umurima w’imizabibu (2-13)

27  Icyo gihe Yehova azahana Lewiyatani,* ya nzoka igenda inyerera,Lewiyatani ya nzoka igenda yihinahina,Ayitere inkota ye nini ikomeye iteye ubwoba.+ Azica icyo gisimba kinini cyo mu nyanja.  2  Icyo gihe muzamuririmbire* muti: “Uruzabibu ruvamo divayi ibira ikazana ifuro.+  3  Njyewe Yehova ni njye umurinda.+ Buri gihe ndamwuhira,+Murinda ku manywa na nijoroKugira ngo hatagira umugirira nabi.+  4  Nta mujinya mfite.+ Ni nde uzantega ibihuru by’amahwa n’ibyatsi mu ntambara? Nzabikandagira kandi mbitwikire rimwe.  5  Naho ubundi, nafate ubuhungiro bwanjye abukomezeAshake uko twabana amahoro,Rwose nashake uko twabana amahoro.”  6  Mu gihe kizaza, Yakobo azashora imizi;Isirayeli azazana uburabyo n’amashami+Kandi bazuzuza igihugu imbuto zabo.+  7  Ese umukubita yagombye kumukubita cyane nk’uko amukubita? Ese akwiriye kwicwa nk’uko abo yishe bapfuye?  8  Azahangana na we amwirukanishe urusaku rwumvikana cyane. Azamwirukanisha umuyaga we ukaze, igihe hazaba hari umuyaga w’iburasirazuba.+  9  Uko ni ko ikosa rya Yakobo rizababarirwa+Kandi izi ni zo mbuto azera namukuraho icyaha: Azatuma amabuye yose yo ku gicaniro ashwanyagurika,Amere nk’ibice by’ingwaKandi nta nkingi z’ibiti* zisengwa cyangwa ibicaniro byo gutwikiraho umubavu* bizasigara.+ 10  Umujyi ukikijwe n’inkuta uzaba ahantu hadatuwe,Aho amatungo yarishaga hazatabwa hasigare hameze nk’ubutayu.+ Aho ni ho ikimasa kizarisha kandi ni ho kizaryama,Kirye amashami y’ibiti kiyamareho.+ 11  Udushami nitwuma,Abagore bazaza batuvuneBaducanishe umuriroKuko aba bantu batagira ubwenge.+ Ni yo mpamvu Umuremyi wabo atazabagirira imbabaziKandi Uwatumye babaho ntazabagirira impuhwe.+ 12  Icyo gihe Yehova azakubita imbuto z’igiti uhereye aho rwa Ruzi* rutembera ukagera mu Kibaya* cya Egiputa+ kandi muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.+ 13  Icyo gihe hazavuzwa ihembe rinini,+ maze abazaba barimbukira mu gihugu cya Ashuri+ n’abatatanyirijwe mu gihugu cya Egiputa+ bose, baze bapfukamire Yehova ku musozi wera w’i Yerusalemu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Uko bigaragara uvugwa aha ashobora kuba ari Isirayeli, ikaba yariswe umugore kandi ikagereranywa n’uruzabibu.
^ Ni ukuvuga, Ufurate.