Yesaya 62:1-12

  • Izina rishya rya Siyoni (1-12)

62  Sinzaceceka+ kubera SiyoniKandi sinzatuza kubera Yerusalemu,Kugeza igihe gukiranuka kwayo kuzazira nk’umucyo+N’agakiza kayo kakamurika nk’umuriro.+  2  “Yewe mugore, ibihugu bizabona gukiranuka kwawe+N’abami bose babone ikuzo ryawe.+ Uzitwa izina rishya,+Izina uzahabwa na Yehova ubwe.  3  Uzaba ikamba ry’ubwiza mu kuboko kwa Yehova,Igitambaro umwami yambara ku mutwe kiri mu kiganza cy’Imana yawe.  4  Nta wuzongera kuvuga ko uri umugore watawe+Kandi nta wuzongera kwita igihugu cyawe amatongo.+ Ahubwo uzitwa Ibyishimo Byanjye Biri muri Yo+N’igihugu cyawe cyitwe Umugore Ufite Umugabo. Kuko Yehova azakwishimiraKandi igihugu cyawe kikamera nk’umugore ufite umugabo.  5  Nk’uko umusore ashyingiranwa n’umukobwa w’isugi,Ni ko abahungu bawe bazakugira umugore wabo. Kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni,Ni ko Imana yawe izakwishimira.+  6  Yerusalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe,Ntibazigera baceceka ku manywa na nijoro. Mwebwe abavuga izina rya Yehova,Ntimutuze  7  Kandi ntimutume atuza kugeza igihe azakomeza Yerusalemu;Ni byo koko kugeza igihe azatuma isi yirata Yerusalemu.”+  8  Yehova yazamuye ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye, ararahira ati: “Sinzongera guha abanzi bawe imyaka yawe ngo bayirye,Cyangwa ngo abantu bo mu bindi bihugu banywe divayi yawe nshya, kuko wayiruhiye.+  9  Ahubwo abasarura imyaka yawe ni bo bazayirya kandi bazasingiza Yehova. Abenga divayi ni bo bazayinywera mu bikari byanjye byera.”+ 10  Mutambuke, mutambuke munyure mu marembo. Mukure ibintu byose mu nzira abantu batambuke.+ Nimwubake, mwubake umuhanda. Muwukuremo amabuye,+Mushingire abantu ikimenyetso.*+ 11  Dore, Yehova yatangarije impera z’isi ati: “Nimubwire umukobwa w’i Siyoni muti: ‘Dore agakiza kawe karaje.+ Dore Imana ije ifite ingororanoKandi ibihembo itanga biri imbere yayo.’”+ 12  Bazitwa abantu bera, abacunguwe na Yehova+Kandi uzitwa Uwashatswe, Umujyi Utaratawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”