Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya Yesaya

Ibice

Ibivugwamo

  • 1

    • Umubyeyi n’abahungu be b’ibyigomeke (1-9)

    • Yehova yanga abamusenga batabikuye ku mutima (10-17)

    • ‘Nimuze tugirane imishyikirano’ (18-20)

    • Siyoni yari kongera kuba umujyi wizerwa (21-31)

  • 2

    • Umusozi wa Yehova ushyirwa hejuru (1-5)

      • Inkota zihindurwa ibikoresho by’ubuhinzi (4)

    • Umunsi wa Yehova ucisha bugufi abibone (6-22)

  • 3

    • Abayobozi b’u Buyuda bayobeje abaturage (1-15)

    • Urubanza rwaciriwe abakobwa b’i Siyoni (16-26)

  • 4

    • Abagore barindwi ku mugabo umwe (1)

    • Icyo Yehova azatuma gishibuka kizakura (2-6)

  • 5

    • Indirimbo irebana n’umurima w’imizabibu wa Yehova (1-7)

    • Ibyago bizagera ku murima w’imizabibu wa Yehova (8-24)

    • Uko Imana irakarira abantu bayo (25-30)

  • 6

    • Iyerekwa: Yehova ari mu rusengero (1-4)

      • ‘Yehova ni uwera, ni uwera, ni uwera’ (3)

    • Iminwa ya Yesaya isukurwa (5-7)

    • Yesaya ahabwa inshingano (8-10)

      • “Ndi hano, ba ari njye utuma” (8)

    • “Yehova, bizageza ryari?” (11-13)

  • 7

    • Umwami Ahazi agezwaho ubutumwa (1-9)

      • Sheyari-yashubu (3)

    • Ikimenyetso cya Emanweli (10-17)

    • Ingaruka zo guhemuka (18-25)

  • 8

    • Igitero cy’Abashuri gitangazwa (1-8)

      • Maheri-shalali-hashi-bazi (1-4)

    • Ntimutinye, “Imana iri kumwe natwe” (9-17)

    • Yesaya n’abana be babera abandi ikimenyetso (18)

    • Mwite ku mategeko, aho kwita ku badayimoni (19-22)

  • 9

    • Umucyo mwinshi ku gihugu cya Galilaya (1-7)

      • “Umwami w’Amahoro” avuka (6, 7)

    • Imana irwanya Abisirayeli (8-21)

  • 10

    • Imana irwanya Abisirayeli (1-4)

    • Ashuri, inkoni y’uburakari bw’Imana (5-11)

    • Ashuri ihanwa (12-19)

    • Abasigaye bo mu muryango wa Yakobo bagaruka (20-27)

    • Imana izacira urubanza Ashuri (28-34)

  • 11

    • Ubutegetsi bukiranuka bw’uwakomotse kuri Yesayi (1-10)

      • Ikirura n’umwana w’intama biri hamwe (6)

      • Kumenya Yehova byuzura isi (9)

    • Abasigaye bagaruka (11-16)

  • 12

    • Indirimbo yo gushimira (1-6)

      • ‘Yehova ni we mbaraga zanjye’ (2)

  • 13

    • Urubanza rwaciriwe Babuloni (1-22)

      • Umunsi wa Yehova uregereje (6)

      • Abamedi bari kurimbura Babuloni (17)

      • Babuloni ntiyari kongera guturwa (20)

  • 14

    • Abisirayeli bari gutura mu gihugu cyabo (1, 2)

    • Umwami w’i Babuloni atukwa (3-23)

      • Urabagirana yari guhanuka avuye mu ijuru (12)

    • Yehova yari kumenagura Abashuri (24-27)

    • Urubanza rwaciriwe Ubufilisitiya (28-32)

  • 15

    • Urubanza rwaciriwe Mowabu (1-9)

  • 16

    • Ibindi byago byari kugera kuri Mowabu (1-14)

  • 17

    • Urubanza rwaciriwe Damasiko (1-11)

    • Abantu Yehova yari gucyaha (12-14)

  • 18

    • Urubanza rwaciriwe Etiyopiya (1-7)

  • 19

    • Urubanza rwaciriwe Egiputa (1-15)

    • Egiputa izahatirwa kumenya Yehova (16-25)

      • Igicaniro cya Yehova muri Egiputa (19)

  • 20

    • Ikimenyetso kuri Egiputa na Etiyopiya (1-6)

  • 21

    • Urubanza rwaciriwe ubutayu bw’inyanja (1-10)

      • Kuguma ku munara w’umurinzi (8)

      • “Babuloni yaguye” (9)

    • Urubanza rwaciriwe Duma n’ikibaya cy’ubutayu (11-17)

      • “Wa murinzi we, ijoro rigeze he?” (11)

  • 22

    • Urubanza rwaciriwe Ikibaya Imana Ihishuriramo Ibintu (1-14)

    • Shebuna asimburwa na Eliyakimu (15-25)

      • Urubambo rw’ikigereranyo (23-25)

  • 23

    • Urubanza rwaciriwe Tiro (1-18)

  • 24

    • Yehova yari kumara abantu mu gihugu (1-23)

      • Yehova Umwami w’i Siyoni (23)

  • 25

    • Imigisha myinshi izagera ku bantu b’Imana (1-12)

      • Umunsi mukuru wa Yehova urimo divayi nziza (6)

      • Urupfu ntiruzongera kubaho (8)

  • 26

    • Indirimbo y’ibyiringiro n’agakiza (1-21)

      • Yah Yehova, Urutare ruhoraho (4)

      • Abatuye isi baziga gukiranuka (9)

      • “Abawe bapfuye bazabaho” (19)

      • Injira mu byumba by’imbere maze wihishe (20)

  • 27

    • Yehova yishe Lewiyatani (1)

    • Indirimbo ivuga ko Isirayeli ari umurima w’imizabibu (2-13)

  • 28

    • Ibyago bizagera ku basinzi bo muri Efurayimu (1-6)

    • Abatambyi b’u Buyuda n’abahanuzi baho badandabirana (7-13)

    • “Twasezeranye n’Urupfu” (14-22)

      • Ibuye rya fondasiyo ry’agaciro kenshi (16)

      • Umurimo udasanzwe wa Yehova (21)

    • Urugero rugaragaza ubwenge buri mu gihano Yehova atanga (23-29)

  • 29

    • Ibyago bizagera kuri Ariyeli (1-16)

      • Urubanza rwaciriwe abantu bubahisha Yehova ku munwa gusa (13)

    • Abatumva bazumva; abatabona bazabona (17-24)

  • 30

    • Ubufasha bwa Egiputa nta cyo bumaze (1-7)

    • Abantu banze ubutumwa bw’abahanuzi (8-14)

    • Nimugira ibyiringiro muzabona imbaraga (15-17)

    • Yehova agirira neza abantu be (18-26)

      • Yehova, Umwigisha Mukuru (20)

      • “Iyi ni yo nzira” (21)

    • Yehova azakora ibihuje n’urubanza yaciriye Ashuri (27-33)

  • 31

    • Ubufasha nyakuri buva ku Mana, si ku bantu (1-9)

      • Amafarashi yo muri Egiputa afite umubiri w’inyama (3)

  • 32

    • Umwami n’abatware bazategekesha ubutabera nyakuri (1-8)

    • Abagore batagira icyo bitaho bahabwa umuburo (9-14)

    • Imigisha izazanwa no gusukwaho umwuka (15-20)

  • 33

    • Urubanza n’ibyiringiro by’abakiranutsi (1-24)

      • Yehova ni Umucamanza, Utanga amategeko n’Umwami (22)

      • Nta muntu uzavuga ati: “Ndarwaye” (24)

  • 34

    • Yehova azihorera ku mahanga (1-4)

    • Edomu izahinduka amatongo (5-17)

  • 35

    • Paradizo yongera kubaho (1-7)

      • Abatabona bazabona; abatumva bazumva (5)

    • Inzira yo Kwera y’abacunguwe (8-10)

  • 36

    • Senakeribu atera u Buyuda (1-3)

    • Rabushake atuka Yehova (4-22)

  • 37

    • Hezekiya ashakira ubufasha ku Mana binyuriye kuri Yesaya (1-7)

    • Senakeribu ashyira iterabwoba kuri Yerusalemu (8-13)

    • Isengesho rya Hezekiya (14-20)

    • Yesaya amubwira icyo Imana yashubije (21-35)

    • Umumarayika yica Abashuri 185.000 (36-38)

  • 38

    • Hezekiya arwara hanyuma agakira (1-22)

      • Indirimbo yo gushimira (10-20)

  • 39

    • Intumwa ziturutse i Babuloni (1-8)

  • 40

    • Abagaragu b’Imana bahumurizwa (1-11)

      • Ijwi ryumvikanira mu butayu (3-5)

    • Gukomera kw’Imana (12-31)

      • Ibihugu bimeze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo (15)

      • Imana ituye hejuru “y’umubumbe w’isi” (22)

      • Inyenyeri zose azita amazina (26)

      • Imana ntinanirwa (28)

      • Kwiringira Yehova bituma umuntu yongera kugira imbaraga (29-31)

  • 41

    • Utsinda aturuka mu burasirazuba (1-7)

    • Abisirayeli batoranywa ngo babe umugaragu w’Imana (8-20)

      • “Inshuti yanjye Aburahamu” (8)

    • Izindi mana zigaragaza ko zidashoboye (21-29)

  • 42

    • Umugaragu w’Imana n’inshingano yahawe (1-9)

      • ‘Yehova ni ryo zina ryanjye’ (8)

    • Indirimbo nshya yo gusingiza Yehova (10-17)

    • Isirayeli ntibona kandi ntiyumva (18-25)

  • 43

    • Yehova yongera guhuriza hamwe abantu be (1-7)

    • Imana zishyirwa mu rubanza (8-13)

      • “Muri abahamya banjye” (10, 12)

    • Bakurwa i Babuloni (14-21)

    • “Reka tuburane” (22-28)

  • 44

    • Imigisha izagera ku bo Imana yatoranyije (1-5)

    • Nta yindi Mana itari Yehova (6-8)

    • Ibigirwamana byakozwe n’abantu nta cyo bimaze (9-20)

    • Yehova, Umucunguzi wa Isirayeli (21-23)

    • Kuro atuma Yerusalemu yongera kubakwa (24-28)

  • 45

    • Kuro atoranyirizwa gufata Babuloni (1-8)

    • Ibumba ntiryaburana n’Umubumbyi (9-13)

    • Ibindi bihugu byubaha Isirayeli (14-17)

    • Ibyo Imana yaremye n’ibyo ihishura bigaragaza ko ari iyo kwiringirwa (18-25)

      • Isi yaremewe guturwaho (18)

  • 46

    • Imana ya Isirayeli irakomeye cyane kuruta ibigirwamana by’i Babuloni (1-13)

      • Yehova avuga ibizaba mu gihe kizaza (10)

      • Igisiga giturutse iburasirazuba (11)

  • 47

    • Babuloni igwa (1-15)

      • Abaragura bakoresheje inyenyeri nta cyo bashoboye (13-15)

  • 48

    • Isirayeli icyahwa kandi ikezwa (1-11)

    • Yehova azarwanya Babuloni (12-16a)

    • Inyigisho z’Imana zifite akamaro (16b-19)

    • “Musohoke muri Babuloni!” (20-22)

  • 49

    • Inshingano Yehova yahaye umugaragu we (1-12)

      • Umucyo w’amahanga (6)

    • Isirayeli ihumurizwa (13-26)

  • 50

    • Ibyaha by’Abisirayeli biteza ibibazo (1-3)

    • Umugaragu wa Yehova wumvira (4-11)

      • Ururimi n’ugutwi by’abigishijwe (4)

  • 51

    • Siyoni yongera kumera nk’ubusitani bwa Edeni (1-8)

    • Ihumure rituruka ku ukomeye waremye Siyoni (9-16)

    • Igikombe cy’umujinya wa Yehova (17-23)

  • 52

    • Kanguka Siyoni we! (1-12)

      • Ibirenge byiza by’abazanye ubutumwa bwiza (7)

      • Abarinzi ba Siyoni basakuriza rimwe (8)

      • Abatwara ibikoresho bya Yehova bagomba kuba batanduye (11)

    • Umugaragu wa Yehova azahabwa umwanya ukomeye (13-15)

      • Uko agaragara byarangiritse (14)

  • 53

    • Umugaragu wa Yehova ababazwa, agapfa kandi agashyingurwa (1-12)

      • Asuzugurwa kandi akangwa (3)

      • Yikorera uburwayi n’imibabaro (4)

      • “Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa” (7)

      • Yikoreye ibyaha by’abantu benshi (12)

  • 54

    • Siyoni y’ingumba izabyara abana benshi (1-17)

      • Yehova, umugabo wa Siyoni (5)

      • Abana ba Siyoni bazigishwa na Yehova (13)

      • Intwaro zo kurwanya Siyoni nta cyo zizageraho (17)

  • 55

    • Itumira ryo kurya no kunywa ku buntu (1-5)

    • Shaka Yehova n’ijambo rye ryiringirwa (6-13)

      • Inzira z’Imana ziruta cyane iz’abantu (8, 9)

      • Ibyo ijambo ry’Imana rivuga bizaba (10, 11)

  • 56

    • Abanyamahanga n’inkone bahabwa imigisha (1-8)

      • Inzu yo gusengerwamo n’abantu bose (7)

    • Abarinzi batabona, imbwa z’ibiragi (9-12)

  • 57

    • Umukiranutsi yararimbutse, abantu b’indahemuka barapfuye (1, 2)

    • Ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka bwa Isirayeli bwashyizwe ahagaragara (3-13)

    • Aboroheje bahumurizwa (14-21)

      • Ababi bameze nk’inyanja idashobora gutuza (20)

      • Nta mahoro y’ababi (21)

  • 58

    • Kwigomwa kurya no kunywa mu buryo nyabwo no mu buryo butari bwo (1-12)

    • Ibyishimo byo kwizihiza Isabato (13, 14)

  • 59

    • Ibyaha by’Abisirayeli byabatandukanyije n’Imana (1-8)

    • Kuvuga ibyaha byakozwe (9-15a)

    • Yehova yitaye ku bihannye (15b-21)

  • 60

    • Ikuzo rya Yehova rirabagiranira kuri Siyoni (1-22)

      • Kimwe n’inuma zijya mu mazu yazo (8)

      • Zahabu isimbura umuringa (17)

      • Abantu bake bazaba igihumbi (22)

  • 61

    • Uwatoranyijwe azatangaza ubutumwa bwiza (1-11)

      • “Igihe cy’imbabazi za Yehova” (2)

      • “Ibiti binini byo gukiranuka” (3)

      • Abantu batazi babafasha (5)

      • “Abatambyi ba Yehova” (6)

  • 62

    • Izina rishya rya Siyoni (1-12)

  • 63

    • Yehova azihorera ku mahanga (1-6)

    • Uko Yehova yagaragaje urukundo rudahemuka kera (7-14)

    • Isengesho ryo kwihana (15-19)

  • 64

    • Isengesho ryo kwihana rikomeza (1-12)

      • Yehova, “Umubumbyi wacu” (8)

  • 65

    • Urubanza Yehova yaciriye abasenga ibigirwamana (1-16)

      • Imana y’Amahirwe n’Imana Igena Ibizaba (11)

      • “Abagaragu banjye bazarya” (13)

    • Ijuru rishya n’isi nshya (17-25)

      • Kubaka amazu; gutera imizabibu (21)

      • Nta muntu uzaruhira ubusa (23)

  • 66

    • Abasenga by’ukuri n’abasenga ibinyoma (1-6)

    • Siyoni n’abahungu be (7-17)

    • Abantu bahurira i Yerusalemu kugira ngo basenge (18-24)