Luka 21:1-38

21  Nuko yubuye amaso abona abakire bashyira amaturo yabo mu masanduku y’amaturo.+  Hanyuma abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane,+  maze aravuga ati “ndababwira ukuri ko uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kurusha abandi bose.+  Bariya bose bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko uyu mugore we mu bukene bwe yashyizemo ibyo yari atezeho amakiriro byose.”+  Nyuma yaho, ubwo bamwe bavugaga iby’urusengero, ukuntu rwarimbishijwe amabuye meza hamwe n’ibintu byeguriwe Imana,+  aravuga ati “dore ibi bintu byose mureba, igihe kizaza ubwo hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi, ritajugunywe hasi.”+  Hanyuma baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi se ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko byenda kuba?”+  Arababwira ati “mube maso hatagira umuntu ubayobya;+ kuko hari benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ‘ndi we,’ kandi bati ‘igihe cyagenwe kiregereje.’+ Ntimuzabakurikire.  Byongeye kandi, nimwumva iby’intambara n’akaduruvayo, ntibizabakure umutima.+ Ibyo bigomba kubanza kubaho, ariko imperuka ntizahita iza ako kanya.” 10  Nuko akomeza ababwira ati “igihugu kizahagurukira ikindi,+ n’ubwami buhagurukire ubundi;+ 11  hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara;+ nanone abantu bazabona ibintu biteye ubwoba n’ibimenyetso bikomeye biturutse mu ijuru.+ 12  “Ariko mbere y’uko ibyo bintu byose biba, abantu bazabafata babatoteze.+ Bazabatanga mujyanwe mu masinagogi no mu mazu y’imbohe; bazabahagarika imbere y’abami na ba guverineri babahora izina ryanjye.+ 13  Muzaboneraho uburyo bwo kubabwiriza.+ 14  Ku bw’ibyo rero, mwiyemeze mu mitima yanyu kutitoza mbere y’igihe uko muziregura,+ 15  kuko nzabaha akanwa n’ubwenge ababarwanya bose hamwe badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.+ 16  Byongeye kandi, muzatangwa n’ababyeyi+ banyu n’abavandimwe banyu na bene wanyu n’incuti zanyu, kandi bazicisha bamwe muri mwe.+ 17  Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.+ 18  Ariko kandi, nta n’agasatsi+ ko ku mitwe yanyu kazavaho. 19  Nimwihangana muzaronka ubugingo bwanyu.+ 20  “Nanone kandi, nimubona Yerusalemu igoswe+ n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo.+ 21  Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi, abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo, kandi abazaba bari mu giturage ntibazayinjiremo,+ 22  kuko iyo minsi izaba ari iyo gusohorezamo urubanza, kugira ngo ibyanditswe byose bisohore.+ 23  Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!+ Mu gihugu hazaba amakuba akomeye, kandi ubu bwoko buzahanwa: 24  bazicwa n’inkota, bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe.+ I Yerusalemu hazasiribangwa n’amahanga kugeza aho ibihe byagenwe+ by’amahanga bizuzurira. 25  “Nanone hazaba ibimenyetso ku zuba+ no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi ku isi amahanga azagira umubabaro mwinshi atazi icyo yakora, bitewe no guhorera kw’inyanja+ no kwivumbagatanya kwayo.+ 26  Hagati aho abantu bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba+ no gutekereza ibintu bigiye kuba mu isi ituwe,+ kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyezwa.+ 27  Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu+ aje mu gicu afite ububasha n’icyubahiro cyinshi.+ 28  Ariko ibyo nibitangira kubaho, muzahagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwegereje.” 29  Nuko abacira umugani ati “mwitegereze igiti cy’umutini hamwe n’ibindi biti byose:+ 30  iyo bimaze kurabya, murabyitegereza mukamenya ko impeshyi yegereje.+ 31  Muri ubwo buryo, namwe nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje.+ 32  Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+ 33  Ijuru n’isi bizashira,+ ariko amagambo yanjye ntazashira.+ 34  “Ariko mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero+ hamwe n’imihangayiko+ y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukazabagwa gitumo+ 35  umeze nk’umutego,+ kuko uzagera ku bantu bose batuye ku isi hose.+ 36  Nuko rero, mukomeze kuba maso,+ kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga+ kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”+ 37  Ku manywa yigishirizaga mu rusengero,+ nimugoroba akajya kurara ku musozi witwaga umusozi w’Imyelayo.+ 38  Abantu bose+ bazindukaga kare bakamusanga mu rusengero kugira ngo bamutege amatwi.

Ibisobanuro ahagana hasi