Luka 2:1-52
2 Muri iyo minsi itegeko+ rituruka kuri Kayisari Awugusito, risaba ko abo mu isi yose ituwe bajya kwibaruza.
2 (Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari guverineri wa Siriya.)
3 Nuko abantu bose bakora urugendo bajya kwibaruza,+ buri wese mu mugi w’iwabo.
4 Birumvikana nyine ko Yozefu na we yavuye i Galilaya mu mugi wa Nazareti, akajya i Yudaya mu mugi wa Dawidi witwa Betelehemu,+ kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango wa Dawidi,+
5 kugira ngo ajye kwiyandikishanya na Mariya,+ wari waramaze gushyingiranwa na we nk’uko yari yarabisezeranyijwe,+ icyo gihe akaba yari akuriwe.+
6 Bariyo, igihe cye cyo kubyara kiragera.
7 Nuko abyara umwana w’umuhungu, ari we mfura ye,+ maze amufureba mu bitambaro amuryamisha aho amatungo arira,+ kubera ko batari babonye umwanya mu icumbi.
8 Nanone muri ako karere hari abashumba bararaga hanze barinze imikumbi yabo ijoro ryose.
9 Nuko mu buryo butunguranye umumarayika wa Yehova+ ahagarara hafi yabo, ikuzo rya Yehova+ rirabagirana iruhande rwabo, maze bagira ubwoba bwinshi.
10 Ariko uwo mumarayika arababwira ati “mwitinya, kuko nje kubabwira ubutumwa bwiza bw’ibyishimo byinshi abantu bose bazagira,+
11 kuko uyu munsi Umukiza yabavukiye+ mu mugi wa Dawidi,+ uwo akaba ari Kristo Umwami.+
12 Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: murasanga umwana w’uruhinja afurebye mu bitambaro, aryamye aho amatungo arira.”
13 Nuko mu buryo butunguranye haza umutwe munini w’ingabo zo mu ijuru+ zihagararana na wa mumarayika, zisingiza Imana+ zigira ziti
14 “mu ijuru+ icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi amahoro+ abe mu bantu yishimira.”+
15 Nuko abo bamarayika babasiga aho basubira mu ijuru, hanyuma abo bashumba barabwirana bati “nimuze twihute tujye i Betelehemu, turebe ibyo bintu byabaye Yehova+ yatumenyesheje.”
16 Bagenda bihuta babona Mariya na Yozefu, hamwe n’umwana w’uruhinja uryamye aho amatungo arira.
17 Bamubonye bavuga ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana.
18 Ababyumvise bose batangazwa n’ayo magambo babwiwe n’abashumba,
19 ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekerezaho.+
20 Nuko abashumba bataha bahimbaza Imana kandi bayisingiza, kubera ibintu byose bari bumvise n’ibyo bari babonye, bihuje neza n’uko bari babibwiwe.
21 Hashize iminsi umunani+ igihe cyo kumukeba kiragera,+ bamwita Yesu;+ izina wa mumarayika yari yaramwise mbere y’uko asamwa.+
22 Byongeye kandi, iminsi bagombaga kwiyeza+ igeze, nk’uko byari biri mu mategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu kumumurikira Yehova,
23 nk’uko byanditswe mu mategeko ya Yehova ngo “umuhungu w’imfura wese azitwa uwera kuri Yehova,”+
24 no gutamba igitambo gihuje n’ibivugwa mu mategeko ya Yehova ngo “intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.”+
25 I Yerusalemu hari umugabo witwaga Simeyoni. Uwo mugabo yari umukiranutsi wubahaga Imana, wategerezaga ihumure rya Isirayeli,+ kandi umwuka wera wari umuriho.
26 Imana yari yaramuhishuriye ikoresheje umwuka wera ko atari kuzapfa atabonye Kristo+ wa Yehova.
27 Nuko aza mu rusengero ayobowe n’imbaraga z’umwuka.+ Kubera ko ababyeyi b’uwo mwana Yesu bari bamuzanye mu rusengero kumukorera ibihuje n’umugenzo usabwa n’amategeko,+
28 yaramuteruye ashimira Imana avuga ati
29 “ubu noneho Mwami w’Ikirenga, usezereye umugaragu wawe amahoro+ nk’uko wabivuze,
30 kuko amaso yanjye abonye uko uzazana agakiza,+
31 ako wateguye mu maso y’abantu bose,+
32 n’urumuri+ rwo gukura igitwikirizo+ ku maso y’amahanga,+ n’icyubahiro cy’ubwoko bwawe bwa Isirayeli.”
33 Nuko se na nyina bakomeza gutangazwa n’ibyo bintu byamuvugwagaho.
34 Nanone Simeyoni abaha umugisha, ariko abwira Mariya nyina w’uwo mwana ati “dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi muri Isirayeli bagwe+ abandi babyuke,+ kandi azaba ikimenyetso kivugwa nabi+
35 kugira ngo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bishyirwe ahabona+ (ni koko, nawe inkota ndende izaguhinguranya).”+
36 Nanone hariho umuhanuzikazi witwaga Ana, umukobwa wa Fanuweli, wo mu muryango wa Asheri (uwo mugore yari ageze mu za bukuru, kandi yari yarashatse umugabo akiri isugi, bamarana imyaka irindwi gusa,
37 icyo gihe akaba yari umupfakazi+ w’imyaka mirongo inani n’ine). Ntiyigeraga abura mu rusengero, akora umurimo wera ku manywa na nijoro,+ yiyiriza ubusa kandi asenga yinginga.
38 Nuko muri uwo mwanya araza arabegera, atangira gushima Imana no kuvuga iby’uwo mwana abibwira abantu bose bari bategereje gucungurwa kwa Yerusalemu.+
39 Nuko bamaze gukora ibintu byose nk’uko bisabwa n’amategeko+ ya Yehova, basubira i Galilaya mu mugi w’iwabo witwa Nazareti.+
40 Uwo mwana akomeza gukura no gukomera,+ akomeza kugwiza ubwenge kandi akomeza gukundwa n’Imana.+
41 Ababyeyi be bari bamenyereye kujya i Yerusalemu uko umwaka utashye,+ kwizihiza umunsi mukuru wa pasika.
42 Nuko agejeje ku myaka cumi n’ibiri, bajyayo mu minsi mikuru nk’uko bari babimenyereye,+
43 bamarayo iyo minsi yose. Ariko batashye, Yesu asigara i Yerusalemu, ababyeyi be ntibabimenya.
44 Kubera ko batekerezaga ko yari mu kivunge cy’abo bari bafatanyije urugendo, bakoze urugendo rw’umunsi wose,+ hanyuma batangira kumushakisha muri bene wabo no mu bo bari baziranye.
45 Ariko bamubuze basubira i Yerusalemu, bamushakisha babyitondeye.
46 Nuko nyuma y’iminsi itatu bamusanga mu rusengero+ yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo.
47 Ariko abamwumvaga bose bakomezaga gutangazwa n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye.+
48 Bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati “mwana wa, kuki watugenje utya? Dore jye na so twataye umutwe tugushakisha.”
49 Ariko arababwira ati “kuki mwagombye kunshakisha? Mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?”+
50 Icyakora ntibasobanukiwe iryo jambo yababwiye.+
51 Nuko amanukana na bo bajya i Nazareti, akomeza kujya abagandukira.+ Ariko ayo magambo yose nyina ayabika mu mutima we abyitondeye.+
52 Maze Yesu akomeza gukura agwiza ubwenge+ n’imbaraga kandi akundwa n’Imana n’abantu.+