Luka 8:1-56

8  Nyuma yaho gato ajya mu migi n’imidugudu, abwiriza kandi atangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.+ Ba bandi cumi na babiri na bo bari kumwe na we,  hamwe n’abagore+ yari yarakijije imyuka mibi n’indwara, urugero nka Mariya witwaga Magadalena, uwo yari yarirukanyemo abadayimoni barindwi,+  na Yowana+ muka Kuza, igisonga cya Herode, na Suzana hamwe n’abandi bagore benshi babakoreraga bakoresheje ubutunzi bwabo.  Abantu benshi bamaze guteranira hamwe biyongera ku bagendaga bamukurikira bavuye mu migi yanyuragamo, atangira kubabwira avugira mu mugani,+  ati “umubibyi yagiye kubiba imbuto, nuko igihe yabibaga, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira maze barazinyukanyuka, n’inyoni zo mu kirere ziraza zirazirya.+  Izindi zigwa ku rutare, nuko zimaze kumera ziruma kuko zitabonye amazi.+  Izindi zigwa mu mahwa, amahwa akurana na zo araziniga.+  Izindi zigwa mu butaka bwiza, zimaze kumera zera imbuto incuro ijana.”+ Nuko akibabwira ibyo, arangurura ijwi ati “ufite amatwi yumva, niyumve.”+  Ariko abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani usobanura.+ 10  Arabasubiza ati “mwebweho mwahawe gusobanukirwa amabanga yera y’ubwami bw’Imana, ariko abandi bo babibwirwa mu migani,+ kugira ngo nubwo bareba, barebere ubusa; kandi nubwo bumva, be kubisobanukirwa.+ 11  Dore noneho icyo uwo mugani+ usobanura: imbuto ni ijambo ry’Imana.+ 12  Izaguye ku nzira ni abantu bumvise,+ hanyuma Satani+ akaza agakura iryo jambo mu mitima yabo kugira ngo batizera bagakizwa.+ 13  Naho izaguye ku rutare, ni abantu bumva ijambo bakaryemera bishimye, ariko ntibagire imizi muri bo. Baryemera igihe gito, ariko bagera mu gihe cy’ibigeragezo bakagwa.+ 14  Naho izaguye mu mahwa, izo zigereranya abantu bumva ariko bagatwarwa n’imihangayiko n’ubutunzi n’ibinezeza+ byo muri ubu buzima, bikabaniga burundu ntibere imbuto.+ 15  Naho izaguye mu butaka bwiza, abo ni abamara kumva ijambo n’umutima mwiza kandi uboneye,+ bakarikomeza kandi bakera imbuto bihanganye.+ 16  “Nta muntu umara gucana itara ngo aritwikirize igitebo cyangwa ngo arishyire munsi y’uburiri, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjiye bose babone urumuri.+ 17  Nta cyahishwe+ kitazahishurwa, kandi nta cyapfuritswe mu buryo bwitondewe kitazamenyekana ngo gishyirwe ahagaragara.+ 18  Ku bw’ibyo, mujye mwitondera uko mwumva; ufite wese azahabwa ibindi byinshi,+ ariko umuntu wese udafite, n’utwo atekereza ko afite bazatumwaka.”+ 19  Nuko nyina n’abavandimwe be+ baza aho ari, ariko ntibashobora kumugeraho bitewe n’uko hari abantu benshi.+ 20  Icyakora abantu baramubwira bati “dore nyoko na bene nyoko bahagaze hanze barashaka ko mubonana.”+ 21  Arabasubiza ati “mama na bene mama ni aba bumva ijambo ry’Imana bakarishyira mu bikorwa.”+ 22  Umunsi umwe muri iyo minsi, we n’abigishwa be buriye ubwato maze arababwira ati “nimuze twambuke tujye ku nkombe yo hakurya.” Nuko baragenda.+ 23  Ariko bakigenda, arasinzira. Nuko mu nyanja hazamo umuyaga w’ishuheri, amazi atangira kubuzuranaho, bugarizwa n’akaga.+ 24  Amaherezo bamusanga aho ari baramukangura, baramubwira bati “Mwigisha, Mwigisha, turapfuye!”+ Nuko arabyuka acyaha+ umuyaga n’inyanja yari yarubiye, maze birahosha haba ituze. 25  Hanyuma arababwira ati “kwizera kwanyu kuri he?” Ariko ubwoba burabataha, baratangara cyane, barabazanya bati “mu by’ukuri uyu ni muntu ki, ko ategeka umuyaga n’inyanja bikamwumvira?”+ 26  Bomokera mu gihugu cy’Abanyagerasa kiri hakurya ya Galilaya.+ 27  Ageze ku butaka ahura n’umugabo wari ufite abadayimoni wari uvuye mu mugi. Yari amaze igihe kinini cyane atambara imyenda, kandi ntiyabaga mu rugo, ahubwo yiberaga mu irimbi.+ 28  Nuko abonye Yesu arataka cyane kandi yikubita imbere ye, avuga mu ijwi riranguruye ati “ndapfa iki nawe,+ Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwinginze, ntumbabaze urubozo.”+ 29  (Uwo mwuka mubi wabivugiye ko yari awutegetse gusohoka muri uwo muntu. Wari umaze igihe kirekire waramufashe,+ kandi bahoraga bamubohesha iminyururu n’ibyuma kandi bakamurinda, ariko agacagagura ibyo bamubohesheje, uwo mudayimoni akamujyana ahataba abantu.) 30  Yesu aramubaza ati “witwa nde?” Uwo mwuka uravuga uti “nitwa Legiyoni,” kuko abadayimoni bari baramwinjiyemo bari benshi.+ 31  Nuko abo badayimoni bakomeza kumwinginga+ ngo atabategeka kujya ikuzimu.+ 32  Icyo gihe hari umugana w’ingurube nyinshi+ zarishaga ku musozi. Nuko baramwinginga ngo abareke binjire muri izo ngurube,+ maze arabibemerera. 33  Hanyuma abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri za ngurube, maze ziruka zigana ku gacuri ziroha mu nyanja, zirarohama.+ 34  Ariko abashumba babonye ibibaye, barahunga bajya kubivuga mu mugi no mu giturage.+ 35  Hanyuma abantu bajyayo kureba ibyabaye, bageze aho Yesu ari basanga wa muntu abadayimoni bavuyemo yambaye kandi yagaruye ubwenge, yicaye ku birenge bya Yesu, bituma bagira ubwoba.+ 36  Nuko abari babibonye bababwira uko uwo muntu wari waratewe n’abadayimoni yakijijwe.+ 37  Abantu bose bo mu turere dukikije Abanyagerasa bamusaba kugenda akabavira mu gihugu, kuko ubwoba bwinshi cyane bwari bwabatashye.+ Nuko yurira ubwato avayo. 38  Wa muntu abadayimoni bari bavuyemo akomeza kumusaba amutitiriza ngo bajyane, ariko aramusezerera aramubwira+ ati 39  “subira iwanyu ukomeze ubabwire ibintu Imana yagukoreye.”+ Nuko aragenda yamamaza mu mugi hose ibintu Yesu yamukoreye.+ 40  Yesu agarutse, abantu bamwakirana urugwiro kuko bose bari bamutegereje.+ 41  Nuko haza umugabo witwaga Yayiro wari umutware w’isinagogi. Yikubita ku birenge bya Yesu aramwinginga ngo aze mu rugo iwe,+ 42  kubera ko yari afite umukobwa w’ikinege w’imyaka nka cumi n’ibiri wendaga gupfa.+ Mu gihe yerekezagayo, abantu benshi bagenda bamubyiga impande zose.+ 43  Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso,+ utari warashoboye kubona uwamukiza,+ 44  amwegera amuturutse inyuma akora ku nshunda+ z’umwitero we,+ ako kanya amaraso ye ahita akama.+ 45  Nuko Yesu arabaza ati “ni nde unkozeho?”+ Bose babihakanye, Petero aramubwira ati “Mwigisha, abantu bagukoraniyeho ari benshi kandi barakubyiga.”+ 46  Ariko Yesu aravuga ati “hari umuntu unkozeho, kuko numvise imbaraga+ zimvuyemo.”+ 47  Uwo mugore abonye ko yamenyekanye, aza ahinda umushyitsi maze amwikubita imbere, amubwirira imbere y’abantu bose icyatumye amukoraho, n’ukuntu yahise akira ako kanya.+ 48  Ariko aramubwira ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije,+ igendere amahoro.”+ 49  Akivuga ibyo, haza umuntu uturutse mu rugo rw’umutware w’isinagogi, aramubwira ati “umukobwa wawe yapfuye! Ntukomeze kurushya umwigisha.”+ 50  Yesu abyumvise aramusubiza ati “witinya; wowe wizere gusa,+ arakira.” 51  Ageze mu rugo ntiyareka ngo hagire undi winjirana na we mu nzu, uretse Petero na Yohana na Yakobo na se na nyina b’uwo mukobwa.+ 52  Abantu bose barariraga bikubita mu gituza kubera agahinda bari batewe n’uwo mukobwa. Nuko arababwira ati “mwikomeza kurira,+ kuko atapfuye; ahubwo arasinziriye.”+ 53  Avuze atyo batangira kumuseka bamukwena, kuko bari bazi ko yapfuye.+ 54  Ariko amufata ukuboko maze arahamagara ati “mukobwa, haguruka!”+ 55  Umwuka we+ umugarukamo, ako kanya ahita ahaguruka,+ maze Yesu ategeka ko bamuha icyo arya.+ 56  Ababyeyi be baratangara cyane; ariko abategeka kutagira uwo babwira ibyabaye.+

Ibisobanuro ahagana hasi