Luka 6:1-49
6 Nuko umunsi umwe ku isabato, anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be baca+ amahundo y’ingano bayavungira mu ntoki+ barazihekenya.
2 Bamwe mu Bafarisayo babibonye baravuga bati “kuki mukora ibintu bitemewe n’amategeko+ ku isabato?”+
3 Ariko Yesu arabasubiza ati “mbese ntimwigeze gusoma icyo Dawidi+ yakoze ubwo we n’abo bari kumwe basonzaga?+
4 Ukuntu yinjiye mu nzu y’Imana bakamuha imigati yo kumurikwa+ akayirya, agahaho n’abari kumwe na we, kandi bitari byemewe n’amategeko ko hagira undi muntu uyirya, uretse abatambyi bonyine?”+
5 Nuko arababwira ati “Umwana w’umuntu ni Umwami w’isabato.”+
6 Ku yindi sabato+ yinjira mu isinagogi atangira kwigisha. Aho hari umuntu unyunyutse ukuboko+ kw’iburyo.
7 Icyo gihe abanditsi n’Abafarisayo bari bamuhanze amaso+ cyane, kugira ngo barebe ko amukiza ku isabato, ngo babone aho bahera bamurega.+
8 Ariko amenya ibyo batekereza,+ nyamara abwira uwo mugabo unyunyutse ukuboko ati “haguruka uhagarare hano hagati.” Nuko arahaguruka arahagarara.+
9 Hanyuma Yesu arababwira ati “reka mbabaze: amategeko yemera ko umuntu akora igikorwa cyiza ku isabato,+ cyangwa yemera ko akora ikibi, ko akiza ubugingo cyangwa ko aburimbura?”+
10 Nuko amaze kubararanganyamo amaso, abwira uwo mugabo ati “rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, maze ukuboko kwe kongera kuba kuzima.+
11 Ariko bamera nk’abafashwe n’ibisazi, maze batangira kujya inama y’uko bazagenza Yesu.+
12 Nuko muri iyo minsi ajya ku musozi gusenga,+ akesha ijoro ryose asenga Imana.+
13 Ariko bukeye ahamagara abigishwa be baza aho ari, abatoranyamo cumi na babiri abita “intumwa.”+
14 Abo ni Simoni, uwo nanone yise Petero,+ umuvandimwe we Andereya, Yakobo na Yohana,+ Filipo+ na Barutolomayo,
15 Matayo na Tomasi,+ Yakobo mwene Alufayo, Simoni witwaga “umunyamwete,”+
16 Yuda mwene Yakobo hamwe na Yuda Isikariyota waje kuba umugambanyi.+
17 Nuko amanukana na bo maze ahagarara ahantu haringaniye. Hari abigishwa be benshi n’imbaga y’abantu benshi+ bari baturutse i Yudaya hose n’i Yerusalemu, no mu bihugu bituriye inyanja by’i Tiro n’i Sidoni, baje kumwumva no kugira ngo abakize indwara+ zabo.
18 Ndetse n’abo imyuka mibi yabuzaga amahwemo yarabakizaga.
19 Abantu bose bashakaga kumukoraho,+ kuko imbaraga+ zamuvagamo zikabakiza bose.
20 Nuko yubura amaso areba abigishwa be, arababwira+ ati
“Murahirwa mwe mukennye,+ kuko ubwami bw’Imana ari ubwanyu.
21 “Murahirwa mwe mufite inzara+ ubu, kuko muzahazwa.+
“Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka.+
22 “Namwe muzishime abantu nibabanga,+ bakabaha akato, bakabatuka kandi bakabaharabika bavuga ko muri abantu babi,+ babahora Umwana w’umuntu.
23 Icyo gihe muzishime munezerwe cyane, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru; kuko ibyo ari byo ba sekuruza bajyaga bagirira abahanuzi.+
24 “Ariko muzabona ishyano bantu mukize,+ kuko mufite ihumure ryanyu ryose.+
25 “Muzabona ishyano namwe abahaze ubu, kuko muzasonza.+
“Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu, kuko muzaboroga kandi mukarira.+
26 “Muzabona ishyano abantu bose nibabavuga neza, kuko uko ari ko ba sekuruza bavugaga neza abahanuzi b’ibinyoma.+
27 “Ariko mwebwe munteze amatwi ndababwira nti ‘mukomeze gukunda abanzi banyu,+ mugirire neza+ ababanga,
28 musabire umugisha ababavuma kandi musenge musabira ababatuka.+
29 Ugukubise ku itama rimwe+ umuhindurire n’irindi, kandi ugutwaye+ umwitero ntukamwime n’ikanzu yawe.
30 Ugusabye+ ujye umuha, kandi ugutwaye ibyawe ntukabimwake.’
31 “Nanone ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.+
32 “Niba mukunda ababakunda gusa, muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda.+
33 Nimugirira neza ababagirira neza, mu by’ukuri muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo babigenza batyo.+
34 Nanone nimuguriza abantu mutabatse inyungu,+ mwiringiye ko bazagira icyo babaha, muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha batabatse inyungu, kugira ngo bazabakureho byinshi.+
35 Ibinyuranye n’ibyo, mukomeze gukunda abanzi banyu no kugira neza no kuguriza+ abantu mutabatse inyungu, mutiteze ko hari ikintu icyo ari cyo cyose muzabona. Ni bwo ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose+ kuko igirira neza+ indashima n’abagome.
36 Mukomeze kuba abanyambabazi nk’uko na So ari umunyambabazi.+
37 “Nimureke gucira abandi urubanza, namwe ntimuzarucirwa;+ nimureke gucira abandi ho iteka, namwe ntimuzaricirwaho. Nimukomeze kudohora, namwe muzadohorerwa.+
38 Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa.+ Bazabasukira mu binyita by’imyenda yanyu urugero rukwiriye, rutsindagiye, rucugushije kandi rusesekaye, kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo.”+
39 Nanone abacira umugani ati “impumyi yabasha ite kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo?+
40 Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umuntu wese wigishijwe neza azamera nk’umwigisha+ we.
41 None se kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko nturebe ingiga iri mu jisho ryawe?+
42 Wabasha ute kubwira umuvandimwe wawe uti ‘muvandimwe, oroshya ngukure akatsi mu jisho,’ mu gihe wowe utabona ingiga iri mu jisho ryawe?+ Wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga mu jisho ryawe,+ ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho ry’umuvandimwe wawe.+
43 “Nta giti cyiza cyera imbuto mbi kandi nta giti kibi cyera imbuto nziza.+
44 Igiti cyose kimenyekanira ku mbuto zacyo.+ Urugero, abantu ntibasarura imbuto z’umutini ku mahwa; nta n’ubwo basarura inzabibu ku gihuru cy’amahwa.+
45 Umuntu mwiza atanga ibyiza abivanye mu butunzi bwiza+ bwo mu mutima we, ariko umuntu mubi atanga ibibi abivanye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye umutima ari byo akanwa kavuga.+
46 “None se kuki mumbwira muti ‘Mwami, Mwami,’ ariko ntimukore ibyo mvuga?+
47 Umuntu wese uza aho ndi akumva amagambo yanjye kandi akayakurikiza, ndabereka uwo yagereranywa na we:+
48 ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akagera hasi mu kuzimu, agashinga urufatiro rwayo ku rutare. Nuko imyuzure+ yaza, uruzi rukikubita kuri iyo nzu, ariko ntirugire imbaraga zihagije ku buryo rwayinyeganyeza, kubera ko iba yubatse neza.+
49 Naho umuntu wumva ariko ntakore+ ibyo yumvise, ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka adashyizeho urufatiro, nuko uruzi ruraza ruyikubitaho, ako kanya ihita igwa, kandi kugwa+ kwayo kwabaye kunini.”+