Luka 3:1-38
3 Mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberiyo Kayisari, igihe Ponsiyo Pilato yari guverineri w’i Yudaya, na Herode+ ategeka intara ya Galilaya, naho Filipo umuvandimwe we ategeka intara ya Ituraya na Tirakoniti, Lusaniya we ategeka intara ya Abilene,
2 mu gihe cya Ana wari umwe mu bakuru b’abatambyi, na Kayafa+ wari umutambyi mukuru, ijambo ry’Imana ryaje kuri Yohana+ mwene Zekariya ari mu butayu.+
3 Nuko anyura mu turere twose dukikije Yorodani abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa bagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha,+
4 nk’uko byanditswe mu gitabo kirimo amagambo y’umuhanuzi Yesaya ngo “nimwumve! Hari umuntu urangururira mu butayu ati ‘nimutegurire Yehova inzira, mugorore inzira ze.+
5 Umukoke wose uzuzuzwa, n’umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, n’amakoni azahinduka inzira zigororotse, kandi ahantu hataringaniye hazaba inzira ziringaniye;+
6 abantu bose bazabona uko Imana itanga agakiza.’”+
7 Nuko atangira kubwira abantu bamusangaga kugira ngo babatizwe ati “mwa rubyaro rw’impiri mwe,+ ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya wegereje?+
8 Nuko rero, nimwere imbuto zikwiranye no kwihana.+ Ntimwibwire muti ‘dufite Aburahamu, ni we data.’ Ndababwira ko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.
9 Ubu ishoka igeze ku gishyitsi cy’igiti. Ubwo rero, igiti cyose kitera imbuto nziza kigomba gutemwa kikajugunywa mu muriro.”+
10 Abantu baramubazaga bati “none se dukore iki?”+
11 Na we akabasubiza ati “ufite amakanzu abiri agabane n’udafite n’imwe, kandi ufite ibyokurya, na we abigenze atyo.”+
12 Ndetse n’abakoresha b’ikoro barazaga kugira ngo ababatize, bakamubaza bati “Mwigisha, dukore iki?”+
13 Na we akababwira ati “ntimugasabe ibirenze umusoro wategetswe.”+
14 Abasirikare na bo bakamubaza bati “naho se twe dukore iki?” Akababwira ati “ntimukagire uwo muhohotera cyangwa ngo mugire uwo murega+ ibinyoma, ahubwo mujye munyurwa n’ibihembo byanyu.”+
15 Kubera ko icyo gihe abantu bari bategereje Kristo kandi bose bakaba baribazaga ibya Yohana mu mitima yabo bati “ese aho ntiyaba ari we Kristo?,”+
16 Yohana yarabashubije bose ati “jye mbabatirisha amazi, ariko hari ukomeye kundusha ugiye kuza, sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze.+ Uwo azababatirisha umwuka wera n’umuriro.+
17 Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosoza,* kugira ngo asukure imbuga ahuriraho ayeze kandi ashyire+ ingano mu kigega, naho umurama+ awutwikishe umuriro+ udashobora kuzimywa.”
18 Nanone yahaye abantu izindi nama nyinshi zitajenjetse, kandi akomeza kubabwira ubutumwa bwiza.
19 Ariko Herode wari umutegetsi w’iyo ntara, yacyashywe na Yohana amucyahira Herodiya umugore w’umuvandimwe we n’ibindi bibi byose Herode yari yarakoze.+
20 Hanyuma kuri ibyo bikorwa bibi byose, yongeraho no gufata Yohana amufungira mu nzu y’imbohe.+
21 Abantu bose bamaze kubatizwa, Yesu+ na we arabatizwa, maze agisenga ijuru+ rirakinguka,
22 umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma, maze humvikana ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti “uri Umwana wanjye nkunda; ndakwemera.”+
23 Ubwo Yesu yatangiraga umurimo+ we yari afite imyaka nka mirongo itatu,+ abantu bakaba baratekerezaga ko yari mwene+
Yozefu,+mwene Heli,
24 mwene Matati,mwene Lewi,mwene Meliki,mwene Yanayi,mwene Yozefu,
25 mwene Matatiya,mwene Amosi,mwene Nahumu,mwene Esili,mwene Nagayi,
26 mwene Mati,mwene Matatiya,mwene Semeyini,mwene Yoseki,mwene Yoda,
27 mwene Yohanani,mwene Resa,mwene Zerubabeli,+mwene Salatiyeli,+mwene Neri,
28 mwene Meliki,mwene Adi,mwene Kosamu,mwene Elimadamu,mwene Eri,
29 mwene Yesu,mwene Eliyezeri,mwene Yorimu,mwene Matati,mwene Lewi,
30 mwene Simeyoni,mwene Yuda,mwene Yozefu,mwene Yonamu,mwene Eliyakimu,
31 mwene Meleya,mwene Mena,mwene Matata,mwene Natani,+mwene Dawidi,+
32 mwene Yesayi,+mwene Obedi,+mwene Bowazi,+mwene Salumoni,+mwene Nahasoni,+
33 mwene Aminadabu,+mwene Aruni,+mwene Hesironi,+mwene Peresi,+mwene Yuda,+
34 mwene Yakobo,+mwene Isaka,+mwene Aburahamu,+mwene Tera,+mwene Nahori,+
35 mwene Serugi,+mwene Rewu,+mwene Pelegi,+mwene Eberi,+mwene Shela,+
36 mwene Kenani,mwene Arupakisadi,+mwene Shemu,+mwene Nowa,+mwene Lameki,+
37 mwene Metusela,+mwene Henoki,+mwene Yeredi,+mwene Mahalaleli,+mwene Kenani,+
38 mwene Enoshi,+mwene Seti,+mwene Adamu,+umwana w’Imana.