Luka 18:1-43

18  Hanyuma abacira umugani agira ngo abumvishe ko ari ngombwa gusenga buri gihe kandi ntibacogore,+  aravuga ati “mu mugi umwe hari umucamanza utaratinyaga Imana kandi ntagire umuntu yubaha.  Ariko muri uwo mugi hari umupfakazi wahoraga ajya+ kumureba, akamubwira ati ‘ndenganura kuko uwo tuburana yandenganyije.’  Nuko hashira igihe adashaka kumwumva, ariko nyuma yaho aribwira ati ‘nubwo ntatinya Imana cyangwa ngo ngire umuntu nubaha,  ibyo ari byo byose kubera ko uyu mupfakazi ahora ambuza amahwemo,+ nzamurenganura kugira ngo atazakomeza kuza, akarinda amaramo umwuka.’”+  Hanyuma Umwami aravuga ati “mwiyumviye ibyo uwo mucamanza yavuze nubwo atari umukiranutsi!  Mu by’ukuri se, Imana yo ntizarenganura+ intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro, nubwo bisa naho itinda kubera ko yihangana+ ku bw’inyungu zabo?  Ndababwira ko izazirenganura bidatinze.+ Ariko se, Umwana w’umuntu naza, mu by’ukuri azasanga ukwizera nk’uko kukiri mu isi?”  Hanyuma nanone acira uyu mugani abantu bamwe na bamwe biyiringiraga ko ari abakiranutsi,+ bakabona ko abandi nta cyo bavuze:+ 10  “hari abagabo babiri bagiye mu rusengero gusenga, umwe ari Umufarisayo naho undi ari umukoresha w’ikoro. 11  Umufarisayo arahagarara+ atangira gusengera+ mu mutima avuga ati ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, abanyazi, abakiranirwa, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu mukoresha w’ikoro.+ 12  Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru kandi ntanga icya cumi cy’ibyo nunguka.’+ 13  Ariko umukoresha w’ikoro we ahagarara kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza+ avuga ati ‘Mana ngirira imbabazi kuko ndi umunyabyaha.’+ 14  Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe agaragaye ko ari umukiranutsi+ kurusha uwo muntu wundi, kubera ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”+ 15  Icyo gihe abantu bamuzanira abana babo bato ngo abakoreho, ariko abigishwa be babibonye barabacyaha.+ 16  Ariko Yesu ahamagara abo bana ngo baze aho ari, aravuga ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+ 17  Ndababwira ukuri ko umuntu wese utakira ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”+ 18  Nuko umutware umwe aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzaragwe ubuzima bw’iteka?”+ 19  Yesu aramubwira ati “unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 20  Uzi amategeko+ ngo ‘ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ wubahe so na nyoko.’”+ 21  Hanyuma aramubwira ati “ibyo byose narabyubahirije kuva nkiri muto.”+ 22  Yesu amaze kubyumva aramubwira ati “ushigaje ikintu kimwe: gurisha ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru; hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 23  Abyumvise agira agahinda kenshi kuko yari umukire cyane.+ 24  Yesu aramureba aravuga ati “mbega ukuntu biruhije ko abanyamafaranga binjira mu bwami bw’Imana!+ 25  Mu by’ukuri, icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu bwami bw’Imana.”+ 26  Ababyumvise baravuga bati “ni nde ushobora gukizwa?” 27  Arababwira ati “ibidashobokera abantu, ku Mana birashoboka.”+ 28  Ariko Petero aramubwira ati “dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.”+ 29  Arababwira ati “ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa umugore we cyangwa abavandimwe cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami bw’Imana,+ 30  utazabona mu buryo runaka ibibikubye incuro nyinshi muri iki gihe, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza.”+ 31  Hanyuma ashyira ba bandi cumi na babiri ku ruhande, maze arababwira ati “dore ubu tugiye i Yerusalemu, kandi ibintu byose abahanuzi banditse+ ku Mwana w’umuntu bizasohora.+ 32  Urugero, azatangwa bamugabize abanyamahanga bamushinyagurire,+ bamutuke+ kandi bamucire amacandwe.+ 33  Nibamara kumukubita ibiboko+ bazamwica,+ ariko ku munsi wa gatatu azazuka.”+ 34  Icyakora ntibasobanukiwe icyo ibyo byashakaga kuvuga; ahubwo ayo magambo barayahishwe, ntibamenya ibyo ababwiye.+ 35  Igihe yari ageze hafi y’i Yeriko, hari umuntu wari impumyi wari wicaye iruhande rw’inzira asabiriza.+ 36  Yumvise ikivunge cy’abantu benshi bagenda, atangira kubaririza ibyo ari byo. 37  Baramubwira bati “ni Yesu w’i Nazareti ugiye kunyura hano!”+ 38  Abyumvise arangurura ijwi ati “Yesu Mwene Dawidi, ngirira imbabazi!”+ 39  Nuko abari imbere baramucyaha cyane ngo aceceke, ariko arushaho gusakuza avuga ati “Mwene Dawidi, ngirira imbabazi.”+ 40  Hanyuma Yesu arahagarara ategeka ko bamumuzanira.+ Ageze hafi, Yesu aramubaza ati 41  “urifuza ko ngukorera iki?”+ Na we aramusubiza ati “Mwami, mpumura.”+ 42  Nuko Yesu aramubwira ati “humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”+ 43  Uwo mwanya arahumuka,+ amukurikira asingiza Imana.+ Abantu bose babibonye, na bo basingiza Imana.

Ibisobanuro ahagana hasi