Luka 15:1-32

15  Nuko abakoresha b’ikoro+ n’abanyabyaha+ bose baramwegera kugira ngo bamwumve.  Ariko Abafarisayo n’abanditsi bakomeza kujujura bavuga bati “uyu muntu yakira abanyabyaha agasangira na bo.”+  Hanyuma abacira uyu mugani ati  “ni nde muri mwe waba afite intama ijana, maze yatakaza imwe muri zo ntasige mirongo icyenda n’icyenda mu butayu, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza aho ayiboneye?+  Iyo ayibonye, ayishyira ku bitugu bye maze akishima.+  Iyo ageze imuhira atumira incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati ‘mwishimane nanjye kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye.’+  Ndababwira ko mu buryo nk’ubwo mu ijuru hazaba ibyishimo byinshi kurushaho, bishimira umunyabyaha umwe wihannye,+ kuruta abakiranutsi mirongo icyenda n’icyenda badakeneye kwihana.+  “Cyangwa se ni nde mugore waba afite ibiceri icumi by’idarakama,* maze yatakaza igiceri kimwe ntacane itara ngo akubure inzu ye, agishake abyitondeye kugeza aho akiboneye?  Iyo akibonye, ahamagara abagore b’incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati ‘mwishimane nanjye, kuko nabonye igiceri cy’idarakama nari nabuze.’ 10  Ndababwira ko uko ari ko abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”+ 11  Hanyuma aravuga ati “hari umuntu wari ufite abahungu babiri.+ 12  Nuko umuto abwira se ati ‘data, mpa ibintu bihwanye n’umunani wanjye.’+ Nuko se abagabanya ibyo yari atunze.+ 13  Nyuma yaho, bidateye kabiri wa mwana muto yegeranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure, agezeyo agira imibereho y’ubwiyandarike, arabyaya.+ 14  Amaze kubimara byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze maze arakena. 15  Ndetse yageze n’ubwo ajya guhakwa kuri umwe mu baturage bo muri icyo gihugu, maze amwohereza mu masambu ye kuragira ingurube.+ 16  Nuko akajya yifuza guhazwa n’ibyo ingurube zaryaga, ariko nta muntu wagiraga icyo amuha.+ 17  “Amaze kugarura agatima, aribwira ati ‘mbega ukuntu data afite abakozi benshi barya umugati bagahaga, naho jye inzara ikaba insinze hano! 18  Ngiye guhaguruka njye+ kwa data mubwire nti “data, nacumuye ku Mana,* nawe ngucumuraho.+ 19  Singikwiriye kwitwa umwana wawe. Ngira nk’umwe mu bakozi bawe.”’ 20  Nuko arahaguruka ajya kwa se. Akiri kure, se aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka amugwa mu ijosi aramusoma cyane. 21  Uwo mwana aramubwira ati ‘data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho.+ Singikwiriye kwitwa umwana wawe. Ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’+ 22  Ariko se abwira abagaragu be ati ‘mugire vuba muzane ikanzu, inziza iruta izindi, muyimwambike,+ kandi mumwambike impeta+ ku rutoki n’inkweto mu birenge. 23  Muzane n’ikimasa cy’umushishe,+ mukibage, ubundi turye tunezerwe, 24  kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yongeye kuba muzima;+ yari yarazimiye, none yabonetse.’ Nuko batangira kunezerwa. 25  “Icyo gihe, umuhungu we mukuru+ yari mu murima. Nuko araza, ageze hafi y’urugo yumva abacuranga n’ababyina. 26  Ahamagara umugaragu umwe amubaza ibyabaye ibyo ari byo. 27  Aramubwira ati ‘murumuna wawe+ yaje, none so+ yabaze ikimasa cy’umushishe, kuko yamubonye akiri muzima.’ 28  Ariko ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga.+ 29  Na we asubiza se ati ‘ubu hashize imyaka myinshi ngukorera nk’umugaragu kandi nta na rimwe nigeze ndenga ku itegeko ryawe. Nyamara nta na rimwe wigeze umpa n’agahene ngo nishimane n’incuti zanjye.+ 30  Ariko uyu muhungu wawe+ wariye ibyawe byose akabimarira mu ndaya,+ akigera aha umubagira ikimasa cy’umushishe.’+ 31  Na we aramusubiza ati ‘mwana wa, igihe cyose wari kumwe nanjye, kandi ibyanjye byose ni ibyawe.+ 32  Ariko twari dukwiriye kwishima tukanezerwa, kuko uyu murumuna wawe yari yarapfuye none yongeye kuba muzima, yari yarazimiye none yabonetse.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi