Luka 16:1-31
16 Hanyuma abwira n’abigishwa be ati “hari umugabo wari umukire, akagira igisonga,+ maze bakimuregaho ko cyasesaguraga ibintu bye.+
2 Nuko aragihamagara arakibwira ati ‘ibyo bintu numva bakuvugaho ni ibiki? Murika+ iby’ubusonga bwawe kuko utazakomeza gucunga ibyo mu rugo rwanjye.’
3 Nuko icyo gisonga kiribwira kiti ‘ndabigenza nte ko mbona databuja+ agiye kunyaga ubusonga bwanjye? Simfite imbaraga zo guhinga kandi mfite isoni zo gusabiriza.
4 Yewe, mbonye uko nzabigenza kugira ngo igihe nzaba ntakiri igisonga abantu bazanyakire mu ngo zabo!’+
5 Nuko ahamagara buri wese mu bari bafite umwenda wa shebuja, abaza uwa mbere ati ‘harya urimo databuja umwenda ungana iki?’
6 Aramusubiza ati ‘ni bati* ijana z’amavuta ya elayo.’ Na we aramubwira ati ‘fata urwandiko rwawe rw’amasezerano, wicare uhite wandika ko ari incuro mirongo itanu.’
7 Hanyuma abaza undi ati ‘naho wowe se, urimo umwenda ungana iki?’ Aramusubiza ati ‘ni koru* ijana z’ingano.’ Aramubwira ati ‘fata urwandiko rwawe rw’amasezerano, maze wandike ko ari mirongo inani.’
8 Nuko shebuja ashimira icyo gisonga nubwo kitakiranukaga, kubera ko cyakoze ibintu birangwa n’ubwenge;+ abana b’iyi si ni abanyabwenge ku bo mu gihe cyabo kurusha abana b’umucyo.+
9 “Nanone ndababwira nti ‘mwishakire incuti+ mukoresheje ubutunzi bukiranirwa,+ kugira ngo nibuyoyoka zizabakire mu buturo bw’iteka.’+
10 Umuntu ukiranuka mu byoroheje aba akiranuka no mu bikomeye, kandi umuntu ukiranirwa mu byoroheje aba akiranirwa no mu bikomeye.+
11 Ku bw’ibyo rero, niba mutarabaye abizerwa mu birebana n’ubutunzi bukiranirwa, ni nde uzababitsa ubw’ukuri?+
12 Niba mutarabaye abizerwa mu by’abandi,+ ni nde uzabaha ibyo mwigengaho?
13 Nta mugaragu uba mu rugo ushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”+
14 Icyo gihe Abafarisayo bakundaga amafaranga bari bateze amatwi ibyo bintu byose, maze batangira kumunnyega.+
15 Na we arababwira ati “ni mwe ubwanyu mwibaraho gukiranuka imbere y’abantu,+ ariko Imana izi imitima yanyu,+ kuko ikintu abantu babona ko ari icy’ingenzi cyane, ku Mana kiba giteye ishozi.+
16 “Amategeko n’amagambo y’abahanuzi byaratangajwe kugeza kuri Yohana.+ Kuva icyo gihe, ubwami bw’Imana ni bwo butumwa bwiza butangazwa kandi abantu b’ingeri zose bahatanira kubugeraho.+
17 Koko rero, icyoroshye ni uko ijuru n’isi byavaho+ aho kugira ngo agace k’inyuguti+ yo mu Mategeko kadasohora.+
18 “Umuntu wese utana n’umugore we agashaka undi aba asambanye, kandi umuntu wese ushyingiranwa n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+
19 “Hariho umugabo+ w’umukire wakundaga kwambara imyenda myiza y’isine, akishimisha uko bwije n’uko bukeye, adamaraye.+
20 Ariko hari umuntu wasabirizaga witwaga Lazaro wari wuzuye ibisebe ku mubiri hose. Bahoraga bamuzana bakamushyira imbere y’irembo ry’uwo mukire,
21 kandi yifuzaga guhazwa n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukire. Koko rero, imbwa na zo zarazaga zikarigata mu bisebe bye.
22 Nyuma y’igihe wa muntu wasabirizaga arapfa,+ abamarayika bamujyana mu gituza+ cya Aburahamu.+
“Wa mukire na we arapfa,+ maze arahambwa.
23 Ageze mu mva, aho yababarizwaga cyane,+ yubura amaso abona Aburahamu ari kure cyane, na Lazaro ari mu gituza cye.
24 Nuko arahamagara ati ‘data Aburahamu,+ ngirira imbabazi utume Lazaro akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi maze abobeze ururimi rwanjye,+ kuko mbabarizwa muri uyu muriro ugurumana.’+
25 Ariko Aburahamu aravuga ati ‘mwana wa, wibuke ko igihe wari ukiriho wabonye ibintu byiza byose, ariko Lazaro we yabonye ibibi gusa. None ubu ari hano arahumurizwa, naho wowe urababara.+
26 Uretse n’ibyo kandi, hagati yacu namwe+ hashyizwe umworera munini+ kugira ngo abashaka kwambuka bava hano baza aho muri batabibasha, n’abashaka kwambuka bava aho ngaho baza aho turi batabibasha.’+
27 Hanyuma aravuga ati ‘data, noneho niba ari uko biri, ndagusaba ngo umwohereze mu nzu ya data,
28 kuko mfite abavandimwe batanu, kugira ngo abahe ubuhamya bunonosoye, bityo na bo be kuzaza aha hantu ho kubabarizwa.’
29 Ariko Aburahamu aramubwira ati ‘bafite Mose+ n’Abahanuzi;+ nibumvire abo.’+
30 Na we aravuga ati ‘oya data Aburahamu, ahubwo umuntu uturutse mu bapfuye aramutse abasanze, bakwihana.’
31 Ariko aramusubiza ati ‘niba batumviye Mose+ n’Abahanuzi, niyo hagira uzuka mu bapfuye ntibakwemera.’”