Luka 12:1-59
12 Hagati aho, igihe abantu bari bateraniye hamwe ari ibihumbi byinshi cyane ku buryo bakandagiranaga, abwira mbere na mbere abigishwa be ati “murabe maso mwirinde umusemburo+ w’Abafarisayo, ari wo buryarya.+
2 Icyakora nta kintu cyapfuritswe mu buryo bwitondewe kitazahishurwa, kandi nta banga ritazamenyekana.+
3 Ni yo mpamvu ibintu byose muvugira mu mwijima bizumvikanira mu mucyo, kandi ibyo mwongoreranira mu byumba byanyu bizatangarizwa hejuru y’inzu.+
4 Byongeye kandi, ndababwira ncuti zanjye+ nti ‘ntimutinye abamara kwica umubiri, bakaba badashobora kugira ikindi babatwara.’+
5 Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye+ umara kwica umuntu, akaba afite n’ububasha bwo kumujugunya muri Gehinomu.*+ Ni koko, ndababwira ko Uwo ari we mukwiriye gutinya.+
6 Mbese ibishwi bitanu ntibigura ibiceri bibiri by’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana imbere y’Imana.+
7 Ndetse n’imisatsi+ yo ku mitwe yanyu yose irabazwe. Ku bw’ibyo rero, ntimutinye kuko murusha ibishwi+ byinshi agaciro.
8 “Ndababwira ko umuntu wese wemerera+ imbere y’abantu ko yunze ubumwe nanjye, Umwana w’umuntu na we azemerera imbere y’abamarayika b’Imana ko yunze ubumwe na we.+
9 Ariko unyihakanira+ imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira imbere y’abamarayika b’Imana.+
10 Umuntu wese uvuga nabi Umwana w’umuntu azabibabarirwa, ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazabibabarirwa.+
11 Igihe bazaba babajyanye imbere ya rubanda n’abategetsi n’abatware, ntimuzahangayike mwibaza uko muziregura cyangwa icyo muzireguza, cyangwa icyo muzavuga,+
12 kuko muri uwo mwanya umwuka wera+ uzabigisha ibyo muzaba mugomba kuvuga.”+
13 Nuko umwe mu bari aho aramubwira ati “Mwigisha, bwira umuvandimwe wanjye tugabane umurage.”
14 Aramubwira ati “wa muntu we, ni nde wanshinze kuba umucamanza+ wanyu cyangwa kubagabanya ibyanyu?”
15 Hanyuma arababwira ati “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose,+ kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”+
16 Amaze kubabwira ibyo, abacira umugani ati “isambu y’umuntu umwe wari umukire yareze cyane.
17 Nuko atangira gutekereza mu mutima we ati ‘nzabigenza nte noneho ko ntafite aho guhunika imyaka yanjye?’
18 Nuko aravuga ati ‘dore uko nzabigenza:+ nzasenya ibigega byanjye maze nubake ibindi binini kurushaho. Aho ni ho nzahunika ibinyampeke byanjye n’ibintu byanjye byose byiza.+
19 Hanyuma nzabwira+ ubugingo bwanjye nti “bugingo bwanjye, ubikiwe ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi; gubwa neza, urye, unywe, unezerwe.”’+
20 Ariko Imana iramubwira iti ‘wa muntu we udashyira mu gaciro, iri joro urakwa ubugingo bwawe.+ None se ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’+
21 Uko ni ko bimera ku muntu wirundanyirizaho ubutunzi, ariko atari umutunzi ku Mana.”+
22 Hanyuma abwira abigishwa be ati “ku bw’ibyo rero, ndababwira nti ‘ntimukomeze guhangayikira ubugingo bwanyu mwibaza icyo muzarya cyangwa ngo muhangayikire imibiri yanyu mwibaza icyo muzambara,+
23 kuko ubugingo buruta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro.’
24 Mwitegereze neza ibikona:+ ntibibiba cyangwa ngo bisarure, nta n’ubwo bigira ibigega; nyamara Imana irabigaburira. None se ntimurusha inyoni+ agaciro?
25 Ni nde muri mwe ushobora kongera umukono umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara,+ abiheshejwe no guhangayika?
26 None se niba nta kintu na gito mushobora gukora, kuki mwahangayikira+ ibindi bisigaye?
27 Mwitegereze neza ukuntu indabyo zo mu gasozi zikura:+ ntizigoka cyangwa ngo zibohe imyenda. Ariko ndababwira ko na Salomo mu ikuzo rye ryose atigeze arimba nka rumwe muri zo.+
28 Niba se Imana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biba biriho uyu munsi ejo bikajugunywa mu muriro, ntizarushaho kubambika, mwa bafite ukwizera guke+ mwe!
29 Nuko rero, ntimukomeze kwiganyira mwibaza icyo muzarya n’icyo muzanywa, kandi ntimukomeze guhangayika mubunza imitima,+
30 kuko ibyo byose ari byo abantu b’isi bamaranira, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikeneye.+
31 Ahubwo, mukomeze gushaka ubwami bwe, hanyuma ibyo bintu muzabihabwa.+
32 “Ntimutinye,+ mwa mukumbi muto+ mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami.+
33 Mugurishe+ ibyo mufite muhe abakene.+ Mwidodere impago z’amafaranga zidasaza, mwibikire ubutunzi butangirika mu ijuru,+ aho umujura atabwegera n’udukoko ntituburye,
34 kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba.+
35 “Nimukenyere+ n’amatara+ yanyu yake,
36 kandi mumere nk’abantu bategereje igihe shebuja+ ari bugarukire avuye mu bukwe,+ kugira ngo naza agakomanga+ bahite bamukingurira.
37 Abo bagaragu barahirwa shebuja naza agasanga bari maso!+ Ndababwira ukuri ko azakenyera+ maze akabicaza ku meza, hanyuma akabakorera.+
38 Kandi barahirwa+ naramuka aje mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bari maso!
39 Ariko mumenye iki: nyir’urugo aramutse amenye isaha umujura azaziraho, yakomeza kuba maso ntamwemerere gucukura inzu ye ngo yinjiremo.+
40 Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza ko ashobora kuza.”+
41 Hanyuma Petero aramubwira ati “Mwami, ni twe uciriye uwo mugani cyangwa uwuciriye n’abandi bose?”
42 Nuko Umwami aravuga ati “mu by’ukuri se, ni nde gisonga cyizerwa+ kandi kizi ubwenge,+ shebuja azashinga abagaragu be kugira ngo kijye gikomeza kubagerera ibyokurya mu gihe gikwiriye?+
43 Uwo mugaragu arahirwa shebuja naza agasanga abigenza atyo!+
44 Ndababwira ukuri ko azamushinga ibyo atunze byose.+
45 Ariko uwo mugaragu niyibwira mu mutima we ati ‘databuja atinze kuza,’+ agatangira gukubita abandi bagaragu n’abaja, kandi akarya, akanywa, agasinda,+
46 shebuja w’uwo mugaragu azaza ku munsi atari amwiteze no ku isaha atazi,+ maze amuhane yihanukiriye,* kandi azamushyira hamwe n’abahemu.+
47 Nuko uwo mugaragu wasobanukiwe icyo shebuja ashaka, ariko ntiyitegure cyangwa ngo agikore ahuje n’ibyo shebuja ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi.+
48 Ariko utarasobanukiwe+ maze agakora ibintu bikwiriye kumukubitisha inkoni, azakubitwa nke.+ Koko rero, umuntu wese wahawe byinshi azabazwa byinshi,+ kandi uwo abantu bashinze byinshi bazamusaba ibirenze ibyo basaba abandi.+
49 “Naje gukongeza umuriro+ mu isi. None se ni iki kindi nshaka niba umuriro waramaze gufatwa?
50 Koko rero, mfite umubatizo ngomba kubatizwa, kandi se mbega ukuntu mbabara kugeza aho uzarangirira!+
51 Mbese mutekereza ko naje kuzana amahoro mu isi? Oya rwose, ahubwo ndababwira ko naje gutuma abantu batandukana.+
52 Kuko uhereye ubu, mu rugo rumwe hazajya habamo abantu batanu batavuga rumwe, batatu barwanye babiri, na babiri barwanye batatu.+
53 Bazaba batavuga rumwe, umugabo ahagurukire umuhungu we, n’umuhungu ahagurukire se, umugore ahagurukire umukobwa we, n’umukobwa ahagurukire nyina, umugore ahagurukire umukazana we, n’umukazana ahagurukire nyirabukwe.”+
54 Nanone abwira abantu ati “iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti ‘hagiye kugwa imvura y’umugaru,’ kandi koko biraba.+
55 Iyo mubonye umuyaga uhushye uturuka mu majyepfo, nabwo muravuga muti ‘haraba ubushyuhe,’ kandi koko biraba.
56 Mwa ndyarya mwe, ko muzi gusuzuma uko isi n’ikirere bimeze, bishoboka bite ko mutamenya gusuzuma iki gihe turimo?+
57 Ni iki gituma mutigenzurira ngo mumenye igihuje no gukiranuka icyo ari cyo?+
58 Urugero, niba uri kumwe n’ukurega mugiye kuburana imbere y’umutware, gira icyo ukora mukiri mu nzira ukemure ikibazo mufitanye, kugira ngo atagushyikiriza umucamanza, umucamanza na we akagushyikiriza umukozi w’urukiko, umukozi w’urukiko na we akakujugunya mu nzu y’imbohe.+
59 Ndakubwira ko utazavamo utabanje kwishyura umwenda wose, hadasigaye n’agaceri k’agaciro gake cyane.”+