Luka 17:1-37
17 Nuko abwira abigishwa be ati “ibisitaza bigomba kuza byanze bikunze.+ Ariko umuntu ibisitaza biturukaho azabona ishyano!+
2 Icyamubera cyiza ni uko yahambirwa urusyo runini ku ijosi maze akarohwa mu nyanja,+ aho kugira ngo abere igisitaza umwe muri aba bato.+
3 Mwirinde! Niba umuvandimwe wawe akoze icyaha umucyahe,+ kandi niyihana umubabarire.+
4 Niyo yagucumuraho incuro ndwi ku munsi kandi akagusanga incuro ndwi akubwira ati ‘ndihannye,’ uzamubabarire.”+
5 Icyo gihe intumwa zibwira Umwami ziti “twongerere ukwizera.”+
6 Hanyuma Umwami aravuga ati “muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira iki giti muti ‘randuka uterwe mu nyanja!’ Kandi cyabumvira.+
7 “Ni nde muri mwe waba afite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira umukumbi, maze yaza avuye mu murima akamubwira ati ‘hita uza hano ujye ku meza’?
8 Ahubwo ntiyamubwira ati ‘ntegurira ibyokurya bya nimugoroba, hanyuma ukenyere unkorere kugeza aho ndi burangirize kurya no kunywa, nyuma yaho ni bwo nawe uri burye kandi ukanywa’?
9 Ntazumva ko akwiriye gushimira uwo mugaragu kubera ko uwo mugaragu azaba yakoze ibyo ashinzwe.
10 Nuko rero, namwe nimumara gukora ibintu byose mushinzwe, mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro.+ Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora.’”
11 Hari igihe yari agiye i Yerusalemu, anyura muri Samariya na Galilaya.+
12 Nuko yinjiye mu mudugudu umwe, ababembe+ icumi baramubona, ariko bahagarara kure ye.
13 Barangurura amajwi yabo baravuga bati “Yesu, Mwigisha, tugirire impuhwe!”+
14 Nuko ababonye arababwira ati “nimugende mwiyereke abatambyi.”+ Hanyuma bakigenda barakira.+
15 Umwe muri bo abonye ko yakize, agaruka asingiza+ Imana mu ijwi riranguruye.
16 Nuko yikubita ku birenge bya Yesu+ yubamye, aramushimira, kandi yari Umusamariya.+
17 Yesu na we arabaza ati “mbese abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he?
18 Hari n’umwe muri bo wagarutse gusingiza Imana, uretse uyu mugabo w’umunyamahanga?”
19 Nuko aramubwira ati “haguruka wigendere, ukwizera kwawe kwagukijije.”+
20 Ariko Abafarisayo bamubajije igihe ubwami bw’Imana buzazira,+ arabasubiza ati “ubwami bw’Imana ntibuzaza mu buryo bugaragarira bose,
21 kandi nta n’ubwo abantu bazavuga bati ‘dore ngubu!,’ cyangwa bati ‘nguburiya!’+ Kuko ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.”+
22 Nuko abwira abigishwa be ati “igihe kizaza ubwo muzifuza kubona umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.+
23 Abantu bazababwira bati ‘murebe hariya’ cyangwa bati ‘murebe hano!’+ Ntimuzasohoke cyangwa ngo mubiruke inyuma.+
24 Nk’uko iyo umurabyo+ urabije ubonekera mu ruhande rumwe rw’ikirere ukagera no ku rundi ruhande, ni ko bizamera no ku Mwana w’umuntu.+
25 Ariko agomba kubanza kugerwaho n’imibabaro myinshi, kandi ab’iki gihe bakamwanga.+
26 Nanone kandi, nk’uko byagenze mu minsi ya Nowa,+ ni na ko bizagenda mu minsi y’Umwana w’umuntu:+
27 bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge maze umwuzure ukaza ukabarimbura bose.+
28 Ni na ko byagenze mu minsi ya Loti:+ bararyaga, baranywaga, baraguraga bakagurisha, bagatera imyaka kandi bakubaka.
29 Ariko umunsi Loti yaviriye i Sodomu, haguye umuriro n’amazuku biturutse mu ijuru, birabarimbura bose.+
30 Uko ni na ko bizagenda ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.+
31 “Kuri uwo munsi, umuntu uzaba ari hejuru y’inzu ariko ibintu bye biri mu nzu, ntazamanuke ngo abifate; kandi umuntu uzaba yagiye mu murima na we ntazagaruke kureba ibyo yasize inyuma.
32 Mwibuke umugore wa Loti.+
33 Umuntu wese ushaka kurinda ubugingo bwe azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe azaburokora.+
34 Ndababwira ko muri iryo joro abagabo babiri bazaba baryamye mu buriri bumwe, umwe azajyanwa ariko undi asigare.+
35 Hazaba hari abagore babiri basya ku rusyo rumwe, umwe azajyanwa, ariko undi asigare.”+
36 ——*
37 Bamaze kubyumva baramubaza bati “ibyo bizabera he Mwami?” Arabasubiza ati “aho intumbi iri,+ ni na ho kagoma ziteranira.”+