Luka 5:1-39
5 Igihe kimwe, abantu bari bateze Yesu amatwi ubwo yari ahagaze iruhande rw’ikiyaga cya Genesareti+ yigisha ijambo ry’Imana, maze batangira kumubyiganiraho.
2 Nuko abona amato abiri atsitse ku nkombe z’icyo kiyaga, ariko abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura+ zabo.
3 Yurira ubwato bumwe muri ubwo bwari ubwa Simoni, amusaba gutsura ubwato ho gato ngo buve ku nkombe. Hanyuma yicara muri ubwo bwato+ atangira kwigisha abantu.
4 Amaze kubigisha, abwira Simoni ati “nimwigire aho amazi ari maremare maze mumanurire inshundura+ zanyu mu mazi mufate amafi.”
5 Ariko Simoni aramusubiza ati “Mwigisha, twakesheje ijoro ryose tugoka ntitwagira icyo dufata.+ Ariko kuko ubimbwiye, reka nzimanuriremo.”
6 Bazimanuriyemo bafata amafi menshi cyane, ku buryo n’inshundura zabo zatangiye gucika.
7 Nuko barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babafashe.+ Baraza maze buzuza ayo mato yombi, ku buryo yatangiye kurengerwa.
8 Simoni Petero+ abibonye yikubita imbere ya Yesu aramubwira ati “va aho ndi Mwami, kuko ndi umunyabyaha.”+
9 Ayo mafi bari bamaze gufata yatumye we n’abo bari kumwe bose batangara cyane,
10 kandi Yakobo na Yohana bene Zebedayo+ bafatanyaga na Simoni, na bo baratangaye cyane. Ariko Yesu abwira Simoni ati “witinya, kuko uhereye ubu uzajya uroba abantu.”+
11 Nuko basubiza amato yabo imusozi, basiga byose baramukurikira.+
12 Ikindi gihe, ubwo yari muri umwe mu migi yaho, haje umugabo wuzuye ibibembe! Abonye Yesu amwikubita imbere, aramwinginga ati “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.”+
13 Nuko arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati “ndabishaka. Kira.” Ako kanya ibibembe bye bimushiraho.+
14 Ategeka uwo mugabo kutagira uwo abibwira,+ ati “ahubwo genda wiyereke umutambyi+ kandi utange ituro+ ry’uko uhumanutse, nk’uko byategetswe na Mose, kugira ngo bibabere ubuhamya.”+
15 Ariko inkuru y’ibye irushaho gusakara, kandi abantu benshi barateranaga kugira ngo bamutege amatwi, abakize n’indwara+ zabo.
16 Icyakora yakomeje kwibera ahantu hitaruye mu butayu, asenga.+
17 Nanone igihe kimwe ubwo yigishaga abantu, Abafarisayo n’abigishamategeko bari baturutse mu midugudu yose y’i Galilaya n’i Yudaya n’i Yerusalemu na bo bari bicaye aho, kandi imbaraga za Yehova zari kuri we kugira ngo akize abantu.+
18 Nuko haza abantu bahetse umugabo waremaye uryamye ku kariri, maze bashakisha uko bamwinjiza ngo bamurambike imbere ye.+
19 Babuze uko bamwinjiza bitewe n’abantu benshi, burira hejuru ku gisenge maze bamunyuza mu mategura ari ku kariri ke, bamumanurira mu bantu bari imbere ya Yesu.+
20 Abonye ukwizera kwabo aravuga ati “wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.”+
21 Abanditsi n’Abafarisayo babibonye barabwirana bati “uyu muntu utuka Imana+ ni muntu ki? Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+
22 Ariko Yesu amenye ibyo batekereza, arababaza ati “ibyo mutekereza mu mitima yanyu ni ibiki?+
23 None se, ari ukuvuga ngo ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe?+
24 Ariko kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha . . . ” abwira uwo mugabo wari wararemaye ati “ndakubwiye ngo uhaguruke ufate akariri kawe utahe.”+
25 Ako kanya ahagurukira imbere yabo afata ka kariri yajyaga aryamaho, ataha asingiza Imana.+
26 Hanyuma bose baratangara cyane,+ batangira gusingiza Imana kandi bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati “uyu munsi twabonye ibintu bidasanzwe!”+
27 Ibyo birangiye, arasohoka yitegereza umukoresha w’ikoro witwaga Lewi yicaye ku biro by’imisoro, aramubwira ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.”+
28 Nuko asiga byose,+ arahaguruka aramukurikira.
29 Nanone Lewi ategura ibirori bikomeye byo kumwakira mu nzu ye, kandi hari abakoresha b’ikoro benshi n’abandi bantu bari bicaranye na we basangira.+
30 Abafarisayo n’abanditsi babo babibonye bitotombera abigishwa be bati “kuki musangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha+ ibyokurya n’ibyokunywa?”
31 Yesu arabasubiza ati “abazima si bo bakeneye umuganga,+ ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.+
32 Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane.”+
33 Baramubwira bati “abigishwa ba Yohana biyiriza ubusa kenshi kandi bagasenga binginga, abigishwa b’Abafarisayo na bo ni uko; ariko abigishwa bawe bo bararya kandi bakanywa.”+
34 Yesu arabasubiza ati “ntimushobora gutegeka incuti z’umukwe kwiyiriza ubusa igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo.+
35 Icyakora, igihe kizagera ubwo umukwe+ azabakurwamo;+ icyo gihe ni bwo baziyiriza ubusa.”+
36 Akomeza abacira umugani ati “nta wukata ikiremo ku mwenda mushya ngo agitere ku mwenda ushaje, kuko iyo abikoze ikiremo gishya kirawuca, kandi ikiremo cyo ku mwenda mushya ntikijya ku mwenda ushaje ngo bihwane.+
37 Nanone kandi, nta wushyira divayi nshya mu mpago z’uruhu zishaje, kuko abikoze iyo divayi nshya yaturitsa impago+ maze ikameneka, n’izo mpago zikangirika.+
38 Ahubwo divayi nshya igomba gushyirwa mu mpago nshya z’uruhu.
39 Nta muntu wanyoye kuri divayi ikuze wifuza kunywa inshya, kuko avuga ati ‘ikuze+ ni yo nziza.’”