Luka 22:1-71

22  Icyo gihe, umunsi mukuru w’imigati idasembuwe, ari wo bita Pasika,+ wari wegereje.  Nanone abakuru b’abatambyi n’abanditsi bashakaga uburyo bwiza bwo kumwikiza,+ kuko batinyaga abantu.+  Ariko Satani yinjira muri Yuda, ari we witwaga Isikariyota, wabarirwaga muri ba bandi cumi na babiri.+  Hanyuma aragenda avugana n’abakuru b’abatambyi n’abatware b’abarinzi b’urusengero, ababwira uburyo bwiza bwo kuzamubashyikiriza.+  Nuko baranezerwa, bamwemerera kumuha amafaranga.+  Na we aremera, ndetse atangira gushaka uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza nta bantu benshi bahari.+  Noneho umunsi w’imigati idasembuwe uragera, ari wo bagombaga gutambiraho igitambo cya pasika.+  Nuko atuma Petero na Yohana, arababwira ati “nimugende mudutegurire ibya pasika+ turi burye.”  Baramubaza bati “ni hehe ushaka ko tuyitegurira?” 10  Arababwira+ ati “nimugera mu mugi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire, mwinjire mu nzu yinjiramo.+ 11  Hanyuma mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ati “icyumba cy’abashyitsi ndi busangiriremo pasika n’abigishwa banjye kiri he?”’+ 12  Uwo muntu arabereka icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose; aho abe ari ho mudutegurira ibya pasika.”+ 13  Nuko baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya pasika.+ 14  Amaherezo, isaha igeze ajya ku meza ari kumwe n’intumwa ze.+ 15  Nuko arababwira ati “nifuje cyane gusangira namwe iyi pasika mbere y’uko mbabazwa. 16  Ndababwira ukuri ko ntazongera kuyirya kugeza aho izasohorera mu bwami bw’Imana.”+ 17  Hanyuma yakira igikombe,+ arashimira aravuga ati “nimwakire iki gikombe mugihererekanye. 18  Ndababwira ko guhera ubu ntazongera kunywa ku biva mu mizabibu, kugeza igihe ubwami bw’Imana buzazira.”+ 19  Afata n’umugati+ arashimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “uyu ugereranya umubiri wanjye+ ugomba gutangwa ku bwanyu.+ Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”+ 20  N’igikombe+ na cyo akigenza atyo bamaze gufata ifunguro rya nimugoroba, aravuga ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya+ rishingiye ku maraso+ yanjye agomba kumenwa ku bwanyu.+ 21  “Ariko dore ungambanira+ ari kumwe nanjye ku meza.+ 22  Umwana w’umuntu agiye kugenda nk’uko byagenwe,+ ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azabona ishyano!”+ 23  Nuko batangira kujya impaka hagati yabo bibaza mu by’ukuri uwo muri bo wari ugiye gukora ibyo bintu.+ 24  Icyakora, nanone havutse impaka zikomeye hagati yabo, bashaka kumenya uwasaga naho akomeye kuruta abandi muri bo.+ 25  Ariko arababwira ati “abami b’amahanga barayategeka, kandi abayategeka bitwa Abagiraneza.*+ 26  Ariko mwe si uko mukwiriye kumera.+ Ahubwo, ukomeye kuruta abandi muri mwe ajye aba nk’umuto muri mwe mwese,+ kandi umutware muri mwe ajye amera nk’ukorera abandi.+ 27  None se, ari uri ku meza, ari n’umukorera, ukomeye kuruta undi ni nde? Si uri ku meza? Ariko jye ndi hagati yanyu mbakorera.+ 28  “Icyakora, ni mwe mwomatanye+ nanjye mu bigeragezo byanjye;+ 29  kandi ngiranye namwe isezerano ry’ubwami,+ nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano,+ 30  kugira ngo muzarire+ kandi munywere ku meza yanjye mu bwami bwanjye,+ kandi muzicare ku ntebe z’ubwami+ mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli. 31  “Simoni, Simoni, dore Satani+ yabasabye ngo abagosore nk’uko bagosora ingano.+ 32  Ariko nagusabiye ninginga+ kugira ngo ukwizera kwawe kudacogora, kandi nawe numara kwihana, uzakomeze+ abavandimwe bawe.” 33  Nuko aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe, haba mu nzu y’imbohe cyangwa gupfana nawe.”+ 34  Ariko aramubwira ati “Petero, ndakubwira ko uyu munsi isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu ko utanzi.”+ 35  Nanone arababwira ati “igihe naboherezaga+ mudafite uruhago rw’amafaranga cyangwa uruhago rurimo ibyokurya cyangwa inkweto, hari icyo mwakennye?” Baravuga bati “nta cyo!” 36  Hanyuma arababwira ati “ariko noneho, ufite uruhago rw’amafaranga arujyane, n’ufite uruhago rw’ibyokurya arujyane, kandi umuntu udafite inkota, agurishe umwitero we ayigure. 37  Ndababwira ko ibi byanditswe bivuga ngo ‘kandi yabaranywe n’abica amategeko’+ bigomba kunsohoreraho. Ibinyerekeyeho byose birimo birasohozwa.”+ 38  Nuko baravuga bati “Mwami, dore hano dufite inkota ebyiri.” Arababwira ati “zirahagije.” 39  Asohotse, ajya ku musozi w’Imyelayo nk’uko yari yaramenyereye, abigishwa be na bo baramukurikira.+ 40  Bahageze arababwira ati “mukomeze gusenga kugira ngo mutajya mu moshya.”+ 41  Ava aho bari, ajya ahantu hareshya n’aho umuntu yatera ibuye, arapfukama atangira gusenga, 42  agira ati “Data, niba ubishaka, undenze iki gikombe. Ariko ntibibe uko nshaka,+ ahubwo bibe uko ushaka.”+ 43  Hanyuma umumarayika uvuye mu ijuru aramubonekera aramukomeza.+ 44  Ariko kubera ko yari afite umubabaro mwinshi, arushaho gusenga ashishikaye,+ ibyuya bye bihinduka nk’ibitonyanga by’amaraso bigwa hasi.+ 45  Nuko ahaguruka aho yasengeraga ajya aho abigishwa be bari, asanga basinzirijwe n’agahinda.+ 46  Arababwira ati “kuki musinziriye? Nimuhaguruke mukomeze musenge, kugira ngo mutajya mu moshya.”+ 47  Akivuga ayo magambo, haza abantu benshi, kandi uwitwa Yuda, umwe muri ba bandi cumi na babiri, yari abarangaje imbere.+ Nuko yegera Yesu kugira ngo amusome.+ 48  Ariko Yesu aramubwira ati “Yuda, uragambanira Umwana w’umuntu umusoma?”+ 49  Abari kumwe na we babonye ibyari bigiye kuba, baravuga bati “Mwami, tubakubite inkota?”+ 50  Ndetse umwe muri bo akubita inkota umugaragu w’umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo.+ 51  Ariko Yesu aramusubiza ati “nimurekere aho, birahagije.” Nuko amukora ku gutwi, aramukiza.+ 52  Hanyuma Yesu abwira abakuru b’abatambyi n’abatware b’abarinzi b’urusengero n’abakuru bari baje kumufata ati “mwaje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’aho muje gufata igisambo?+ 53  Igihe nabaga ndi kumwe namwe mu rusengero+ iminsi yose, ntimwarambuye amaboko ngo mumfate.+ Ariko iki ni cyo gihe cyanyu+ n’icy’ubutware+ bw’umwijima.”+ 54  Nuko baramufata baramujyana,+ bamwinjiza mu nzu y’umutambyi mukuru,+ ariko Petero arabakurikira, bakarenga ahinguka.+ 55  Bacana umuriro mu rugo hagati, maze bicara hamwe, Petero na we yicarana na bo.+ 56  Ariko umuja umwe amubona yicaye imbere y’umuriro waka, aramwitegereza maze aravuga ati “uyu na we yari kumwe na we.”+ 57  Ariko arabihakana,+ aravuga ati “simuzi wa mugore we!”+ 58  Hashize akanya gato undi muntu aramubona aravuga ati “nawe uri umwe muri bo.” Ariko Petero aravuga ati “wa muntu we, si ndi uwo muri bo.”+ 59  Hashize nk’isaha haza undi muntu abyemeza akomeje ati “ni ukuri, uyu na we yari kumwe na we; n’ikimenyimenyi, ni Umunyagalilaya!”+ 60  Ariko Petero aravuga ati “wa muntu we ibyo uvuga simbizi.” Nuko ako kanya atararangiza kuvuga, isake irabika.+ 61  Umwami arahindukira areba Petero, maze Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “uyu munsi isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ 62  Nuko arasohoka maze ararira cyane.+ 63  Hanyuma abari bamurinze batangira kumunnyega+ bamukubita,+ 64  bamara kumupfuka mu maso bakamubaza bati “umva ko uri umuhanuzi, ngaho tubwire ugukubise!”+ 65  Nuko bakomeza kumubwira n’ibindi bintu byinshi bamutuka.+ 66  Bumaze gucya, inteko y’abakuru b’ubwo bwoko, abakuru b’abatambyi n’abanditsi barakorana,+ bamujyana mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, baravuga+ bati 67  “niba ari wowe Kristo,+ tubwire.” Ariko arabasubiza ati “niyo nabibabwira ntimwabyemera.+ 68  Byongeye kandi, niyo nababaza ntimwansubiza.+ 69  Icyakora, uhereye ubu Umwana w’umuntu+ azaba yicaye iburyo bw’ukuboko kw’Imana+ gufite imbaraga.”+ 70  Babyumvise bose baravuga bati “ubwo noneho uri Umwana w’Imana?” Arabasubiza ati “mwe ubwanyu murabyivugiye+ ko ndi we.” 71  Baravuga bati “turacyashakira iki abagabo?+ Twe ubwacu twiyumviye ibivuye mu kanwa ke.”+

Ibisobanuro ahagana hasi