Luka 4:1-44
4 Yesu yuzuye umwuka wera, ava kuri Yorodani maze ajyanwa n’umwuka hirya no hino mu butayu+
2 mu gihe cy’iminsi mirongo ine,+ ageragezwa+ na Satani.* Nanone muri iyo minsi nta kintu yaryaga; nuko irangiye yumva arashonje.
3 Satani abibonye atyo, aramubwira ati “niba uri umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umugati.”
4 Ariko Yesu aramusubiza ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa.’”+
5 Hanyuma Satani amuzamura ku musozi muremure, amwereka mu kanya gato ubwami bwose bwo mu isi yose ituwe,
6 maze Satani aramubwira ati “ndaguha gutwara ubu bwami bwose+ n’icyubahiro cyabwo, kuko nabuhawe kandi mbuha uwo nshatse wese.+
7 Nuko rero, niwikubita+ imbere yanjye ukandamya, bwose buraba ubwawe.”
8 Yesu aramusubiza ati “handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe+ ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’”+
9 Nuko amujyana i Yerusalemu maze amuhagarika hejuru y’urukuta+ rukikije urusengero, aramubwira ati “niba uri umwana w’Imana ijugunye hasi uturutse hano,+
10 kuko handitswe ngo ‘izagutegekera abamarayika kugira ngo bakurinde,’+
11 kandi ngo ‘bazagutwara mu maboko yabo kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”+
12 Yesu aramusubiza ati “byaravuzwe ngo ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+
13 Nuko Satani arangije ibyo bigeragezo byose, amusiga aho ategereza ikindi gihe yari kubonera uburyo.+
14 Yesu asubira i Galilaya+ afite imbaraga z’umwuka. Nuko inkuru y’ibye isakara mu turere twose tuhakikije,+ abantu bamuvuga neza.
15 Nanone atangira kwigishiriza mu masinagogi yabo, kandi abantu bose bakamwubaha.+
16 Hanyuma agera i Nazareti+ aho yari yararerewe, maze nk’uko yari yaramenyereye ku munsi w’isabato, yinjira mu isinagogi+ arahagarara ngo asome.
17 Bamuhereza umuzingo w’igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, arawurambura abona ahantu handitswe ngo
18 “umwuka wa Yehova+ uri kuri jye, kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza, yantumye gutangariza imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumuwe, no kubohora abashenjaguwe,+
19 no kubwiriza umwaka wo kwemerwamo na Yehova.”+
20 Arangije azinga umuzingo w’igitabo, awusubiza umukozi wo mu rusengero maze aricara; abari mu isinagogi bose bari bamuhanze amaso bamutumbiriye.
21 Nuko arababwira ati “uyu munsi, ibi byanditswe mumaze kumva birashohojwe.”+
22 Nuko bose batangira kumuvuga neza, batangazwa n’amagambo meza+ yavaga mu kanwa ke, baravuga bati “mbese uyu si mwene Yozefu?”+
23 Abyumvise arababwira ati “nta gushidikanya ko muzancira uyu mugani ngo ‘muganga,+ banza wivure. Ibintu+ twumvise wakoreye i Kaperinawumu,+ bikorere na hano mu karere k’iwanyu.’”+
24 Ariko arababwira ati “ndababwira ukuri ko nta muhanuzi wemerwa mu karere k’iwabo.
25 Urugero, ndababwiza ukuri ko muri Isirayeli hari abapfakazi benshi mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga rikamara imyaka itatu n’amezi atandatu, bigatuma haba inzara ikomeye mu gihugu hose.+
26 Nyamara nta mugore n’umwe muri abo Eliya yatumweho, ahubwo yatumwe gusa ku mupfakazi w’i Sarefati+ ho mu gihugu cy’i Sidoni.
27 Nanone muri Isirayeli hari ababembe benshi mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara nta n’umwe muri abo wahumanuwe, ahubwo Namani w’i Siriya ni we wahumanuwe.”+
28 Abumvise ibyo bintu bose mu isinagogi bazabiranywa n’uburakari,+
29 barahaguruka baramushushubikanya bamusohora mu mugi, bamujyana ku manga y’umusozi umugi wabo wari wubatsweho, kugira ngo bamuroheyo abanje umutwe.+
30 Ariko abanyuramo arigendera.+
31 Nuko ajya mu mugi w’i Galilaya witwa Kaperinawumu,+ kandi yabigishaga ari ku isabato;
32 batangarira uburyo yigishaga,+ kuko yavuganaga ubutware.+
33 Icyo gihe mu isinagogi harimo umuntu watewe n’umwuka+ mubi, ni ukuvuga umudayimoni, asakuza n’ijwi rirenga ati
34 “turapfa iki nawe+ Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi+ neza uwo uri we, uri Uwera w’Imana.”+
35 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni ati “ceceka kandi umuvemo!” Nuko uwo mudayimoni amaze gutura uwo muntu hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara.+
36 Ababibonye bose baratangara, barabwirana bati “ibi ni ibiki? Arakoresha imbaraga n’ubutware agategeka imyuka mibi ikava mu bantu!”+
37 Nuko inkuru y’ibye ikomeza kwamamara mu turere twose tuhakikije.+
38 Avuye mu isinagogi ajya kwa Simoni. Icyo gihe, nyirabukwe wa Simoni yari arwaye ahinda umuriro cyane, nuko bamusaba ko yagira icyo amumarira.+
39 Yunama hejuru ye acyaha umuriro,+ umuvamo. Ako kanya arahaguruka atangira kubakorera.+
40 Ariko izuba rirenze, abari bafite abantu barwaye indwara zinyuranye barabamuzanira. Arambika ibiganza kuri buri wese, arabakiza.+
41 Abadayimoni na bo bavaga mu bantu benshi,+ bakabavamo bataka bati “uri Umwana+ w’Imana.” Ariko akabacyaha ntabemerere kuvuga,+ kuko bari bazi+ ko ari we Kristo.+
42 Icyakora bukeye arasohoka, ajya ahantu hadatuwe.+ Ariko abantu batangira kumushakisha ahantu hose maze bagera aho ari, bagerageza kumubuza kuva iwabo.
43 Ariko arababwira ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora.”+
44 Nuko akomeza kubwiriza mu masinagogi y’i Yudaya.+