Luka 10:1-42

10  Hanyuma y’ibyo, Umwami atoranya abandi mirongo irindwi,+ maze yohereza babiri babiri+ ngo bamubanzirize imbere, bajye mu migi yose n’ahantu hose yendaga kujya.  Nuko arababwira ati “rwose ibisarurwa+ ni byinshi, ariko abakozi+ ni bake. Nuko rero musabe cyane+ Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi+ mu bisarurwa bye.  Ngaho nimugende. Dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama+ bari mu masega.  Ntimwitwaze uruhago rw’amafaranga cyangwa uruhago rurimo ibyokurya,+ cyangwa inkweto, kandi ntimugatinde mu nzira muramukanya.+  Ahantu hose muzajya mwinjira mu nzu, mujye mubanza muvuge muti ‘iyi nzu nigire amahoro.’+  Kandi niba irimo umuntu ukunda amahoro, amahoro yanyu azaba kuri we.+ Ariko niba nta wurimo, amahoro yanyu azabagarukira.+  Mujye muguma muri iyo nzu,+ murye kandi munywe ibyo babahaye,+ kuko umukozi akwiriye ibihembo bye.+ Ntimukimuke muri iyo nzu ngo mujye mu yindi.+  “Nanone kandi, ahantu hose mwinjiye mu mugi bakabakira, mujye murya ibyo babahaye,  kandi mukize+ abarwayi bawurimo, mubabwire muti ‘ubwami+ bw’Imana burabegereye.’ 10  Ariko ahantu hose mwinjiye mu mugi ntibabakire,+ muzasohoke mujye mu mihanda yawo muvuge muti, 11  ‘ndetse n’umukungugu wo mu mugi wanyu wafashe mu birenge byacu turawukunkumuye kugira ngo bibabere ubuhamya bubashinja.+ Icyakora muzirikane iki: ubwami bw’Imana buregereje.’ 12  Ndababwira ko ku munsi w’urubanza i Sodomu+ hazahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icy’uwo mugi. 13  “Uzabona ishyano Korazini!+ Uzabona ishyano Betsayida!+ Kuko iyo ibitangaza byakorewe muri mwe biza gukorerwa i Tiro n’i Sidoni, abaho baba barihannye kera bakambara ibigunira kandi bakisiga ivu.+ 14  Ni cyo gituma mu gihe cy’urubanza, i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icyanyu.+ 15  Nawe Kaperinawumu, ese wibwira ko uzakuzwa ukagera mu ijuru?+ Uzamanuka ujye mu mva!*+ 16  “Ubateze amatwi,+ nanjye aba anteze amatwi, kandi ubasuzuguye nanjye aba ansuzuguye. Byongeye kandi, unsuzuguye aba asuzuguye+ n’uwantumye.” 17  Hanyuma ba bandi mirongo irindwi bagaruka bishimye, baramubwira bati “Mwami, abadayimoni na bo baratwumvira+ iyo dukoresheje izina ryawe.” 18  Abyumvise arababwira ati “nabonye Satani yamaze kugwa+ ava mu ijuru nk’umurabyo. 19  Dore nabahaye ubutware bwo gukandagira inzoka+ na sikorupiyo+ no gutegeka imbaraga zose z’umwanzi,+ kandi nta kintu na kimwe kizabagirira nabi. 20  Icyakora ntimwishimire ko imyuka ibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu+ yanditswe mu ijuru.” 21  Muri ako kanya agira ibyishimo bisaze+ biturutse ku mwuka wera, maze aravuga ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge+ n’abahanga ubyitondeye, ukabihishurira abana bato. Yego Data, kuko wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo. 22  Data yanyeguriye ibintu byose,+ kandi nta wuzi uwo Umwana ari we, keretse Data wenyine,+ kandi nta wuzi uwo Data ari we keretse Umwana wenyine,+ n’uwo Umwana ashatse kumuhishurira.” 23  Amaze kuvuga ibyo, arahindukira abwira abigishwa be biherereye ati “amaso yanyu arahirwa kuko areba ibintu mureba.+ 24  Ndababwira ko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba+ ibintu mureba ariko ntibabibona, no kumva ibintu mwumva ariko ntibabyumva.” 25  Nuko umuhanga umwe mu by’Amategeko+ arahaguruka, maze amubaza amugerageza ati “Mwigisha, nakora iki kugira ngo nzaragwe ubuzima bw’iteka?”+ 26  Aramubwira ati “ni iki cyanditswe mu Mategeko?+ Ni iki wasomye?” 27  Aramusubiza ati “‘ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose n’ubwenge bwawe bwose,’+ kandi ‘ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’”+ 28  Aramubwira ati “ushubije neza; ‘komeza ukore ibyo, uzabona ubuzima.’”+ 29  Ariko uwo muntu ashatse kugaragaza ko ari umukiranutsi, abaza Yesu ati “mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?”+ 30  Yesu aramusubiza ati “hari umuntu wari uturutse i Yerusalemu amanuka ajya i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramucuza kandi baramukubita, hanyuma barigendera bamusiga ari intere. 31  Nuko bihurirana n’uko hari umutambyi wamanukaga muri iyo nzira. Ariko amukubise amaso anyura ku rundi ruhande+ arigendera. 32  Nanone haza Umulewi wamanukaga, ageze aho hantu aramubona, na we anyura ku rundi ruhande+ arigendera. 33  Ariko Umusamariya+ wanyuraga muri iyo nzira amugeraho, maze amubonye amugirira impuhwe. 34  Aramwegera, apfuka inguma ze, azisukaho amavuta na divayi.+ Hanyuma amwuriza itungo rye amujyana mu icumbi kandi amwitaho. 35  Bukeye bwaho, afata idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi, aramubwira ati ‘umwiteho, kandi ibyo uzakoresha byose birenze kuri ibi, nzabikwishyura ngarutse hano.’ 36  Utekereza ko ari nde muri abo batatu wabaye mugenzi+ w’uwo muntu wari waguye mu gico cy’abambuzi?” 37  Aramusubiza ati “ni uwamugaragarije imbabazi.”+ Hanyuma Yesu aramubwira ati “genda nawe ujye ugenza+ utyo.” 38  Nuko bakiri mu nzira bagenda, yinjira mu mudugudu umwe. Hariyo umugore witwaga Marita,+ amwakira mu nzu ye. 39  Nanone uwo mugore yari afite murumuna we witwaga Mariya. Icyakora we yicaye hafi y’ibirenge+ by’Umwami, akomeza gutega amatwi ijambo rye. 40  Marita we yari ahugijwe+ n’uturimo twinshi yakoraga. Nuko aramwegera aravuga ati “Mwami, kuba murumuna wanjye yampariye imirimo nta cyo bikubwiye?+ Mubwire aze amfashe.” 41  Umwami aramusubiza ati “Marita, Marita, uhangayikishijwe+ n’ibintu byinshi+ kandi byaguhagaritse umutima. 42  Nyamara, ibintu bikenewe ni bike,+ ndetse ni kimwe gusa. Mariya we yahisemo umugabane mwiza,+ kandi nta wuzawumwaka.”

Ibisobanuro ahagana hasi