Luka 13:1-35
13 Muri icyo gihe, hari abantu bari aho maze bamubwira iby’Abanyagalilaya,+ abo Pilato yari yaravanze amaraso yabo n’ibitambo byabo.
2 Nuko arabasubiza ati “ese mwibwira ko abo Banyagalilaya bari abanyabyaha ruharwa+ kurusha abandi Banyagalilaya bose kubera ko ibyo byababayeho?
3 Ndababwira ko atari ko biri rwose! Ahubwo namwe nimutihana, muzarimbuka mutyo mwese.+
4 Cyangwa ba bandi cumi n’umunani umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, muribwira ko bari abanyabyaha* kurusha abandi bantu bose bari batuye i Yerusalemu?
5 Ndababwira ko atari ko biri rwose! Ahubwo namwe nimutihana, mwese muzarimbuka mutyo.”+
6 Hanyuma abacira uyu mugani ati “hariho umuntu wari ufite igiti cy’umutini mu ruzabibu rwe,+ maze aza kukirebaho imbuto+ ariko ntiyazibona.+
7 Ni ko kubwira uwakoreraga urwo ruzabibu ati ‘hashize imyaka itatu+ nza gushaka imbuto kuri uyu mutini ariko sinzibone. Wuteme!+ Kuki se wakomeza gutuma ubutaka bupfa ubusa?’
8 Aramusubiza ati ‘databuja, wureke+ uyu mwaka na wo, mbanze ncukure iruhande rwawo nshyiremo ifumbire.
9 Hanyuma niwera imbuto bizaba ari byiza, ariko nutera uzawuteme.’”+
10 Nanone hari igihe yarimo yigishiriza mu isinagogi ku isabato.
11 Aho hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani afite uburwayi yaterwaga n’umudayimoni,+ kandi yari yarahetamye adashobora kunamuka.
12 Yesu amubonye aramubwira ati “mugore, ubohowe+ ku burwayi bwawe.”
13 Nuko amurambikaho ibiganza maze ako kanya arunamuka,+ atangira gusingiza Imana.
14 Ariko umutware w’isinagogi abibonye, ararakara bitewe n’uko Yesu yakijije umuntu ku isabato, maze atangira kubwira abantu ati “hariho iminsi itandatu imirimo igomba gukorwamo.+ Bityo rero, kuri iyo minsi mujye muza mukizwe, ntimukaze ku munsi w’isabato.”+
15 Ariko Umwami aramusubiza ati “mwa ndyarya+ mwe, mbese buri wese muri mwe ntazitura ikimasa cye cyangwa indogobe ye ku isabato akayivana mu kiraro akajya kuyuhira?+
16 None se uyu mugore, ko ari umukobwa wa Aburahamu,+ uwo Satani yari yaraboshye akaba yari amumaranye imyaka cumi n’umunani yose, ntibyari bikwiriye ko abohorwa kuri iyi ngoyi ye ku munsi w’isabato?”
17 Avuze ibyo, abamurwanyaga bose bagira isoni,+ ariko rubanda rwo rwishimira ibintu bihebuje yakoraga.+
18 Nuko Yesu arababwira ati “ubwami bw’Imana bumeze nk’iki, kandi nabugereranya n’iki?+
19 Bumeze nk’akabuto ka sinapi umuntu yafashe akagatera mu murima we, nuko karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere+ ziza kuba mu mashami yacyo.”+
20 Arongera aravuga ati “ubwami bw’Imana nabugereranya n’iki?
21 Bugereranywa n’umusemburo umugore yahishe mu myariko itatu minini y’ifu, kugeza aho imyariko yose ikwiriyemo umusemburo.”+
22 Nuko akora urugendo yigisha, ava mu mugi ajya mu wundi, no mu mudugudu ajya mu wundi, kandi akomeza urugendo rwe ajya i Yerusalemu.+
23 Umuntu umwe aramubwira ati “Mwami, mbese abakizwa ni bake?”+ Arababwira ati
24 “muhatane+ cyane kugira ngo mwinjire mu muryango ufunganye.+ Ndababwira ko hari benshi bazashaka kuwinjiramo ariko ntibabibashe,+
25 igihe nyir’inzu azaba yahagurutse agakinga urugi rwe, namwe mugahagarara inyuma mukomanga ku rugi, muvuga muti ‘nyagasani, dukingurire.’+ Ariko azabasubiza ati ‘sinzi iyo muturutse.’+
26 Ubwo ni bwo muzavuga muti ‘twajyaga turira imbere yawe, tukanywera imbere yawe, kandi wigishirije mu mihanda y’iwacu.’+
27 Ariko azababwira ati ‘sinzi iyo muturutse. Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo gukiranirwa!’+
28 Aho ni ho muzaririra mukahahekenyera amenyo,+ mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n’abandi bahanuzi bose bari mu bwami bw’Imana,+ ariko mwe mwajugunywe hanze.
29 Nanone abantu bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba no mu majyaruguru no mu majyepfo,+ bajye ku meza mu bwami bw’Imana.+
30 Kandi hari aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bazaba aba nyuma.”+
31 Muri uwo mwanya bamwe mu Bafarisayo baraza baramubwira bati “va hano ugende kuko Herode ashaka kukwica.”
32 Na we arababwira ati “nimugende mubwire iyo ndyarya*+ muti ‘dore ndirukana abadayimoni kandi nkize abantu uyu munsi n’ejo, ku munsi wa gatatu nzaba ndangije.’+
33 Nanone kandi, ngomba gukomeza urugendo rwanjye none n’ejo n’ejobundi, kuko bitemewe ko umuhanuzi yicirwa ahandi hatari i Yerusalemu.+
34 Yerusalemu, Yerusalemu wica+ abahanuzi, ugatera amabuye+ abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukoranyiriza abana bawe hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa+ yayo? Ariko ntimwabishatse.+
35 Ngiyo inzu yanyu+ nimuyisigarane. Ndababwira ko mutazongera kumbona kugeza igihe muzavugira muti ‘hahirwa uje mu izina rya Yehova!’”+