Luka 20:1-47

20  Umunsi umwe ubwo yigishirizaga abantu mu rusengero ababwira ubutumwa bwiza, abakuru b’abatambyi n’abanditsi hamwe n’abakuru baramwegereye,+  baramubwira bati “tubwire ububasha butuma ukora ibyo bintu, cyangwa uwaguhaye ubwo bubasha.”+  Arabasubiza ati “nanjye ndababaza ikibazo kimwe, namwe munsubize:+  umubatizo wa Yohana wakomotse mu ijuru, cyangwa ni mu bantu?”+  Nuko hagati yabo bafata umwanzuro, baravuga bati “nituvuga tuti ‘wakomotse mu ijuru,’ aratubaza ati ‘none kuki mutamwizeye?’+  Kandi nituvuga tuti ‘wakomotse mu bantu,’ rubanda rwose ruradutera amabuye+ kuko bemera ko Yohana+ yari umuhanuzi.”+  Ni ko kumusubiza ko batari bazi aho wakomotse.  Yesu na we arababwira ati “nanjye simbabwira ububasha butuma nkora ibi bintu.”+  Nuko acira abantu uyu mugani ati “hari umuntu wateye uruzabibu+ maze arusigira abahinzi, ajya mu gihugu cya kure amarayo igihe kirekire.+ 10  Igihe cy’isarura kigeze, atuma umugaragu+ kuri abo bahinzi,+ kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe.+ Ariko abo bahinzi baramwohereza agenda amara masa+ bamaze no kumukubita. 11  Ariko yongera kubatumaho undi mugaragu. Na we baramukubita baramwandagaza, baramwohereza agenda amara masa.+ 12  Yongera kubatumaho uwa gatatu;+ uwo we baramukomeretsa maze bamujugunya hanze. 13  Nyir’uruzabibu abibonye aravuga ati ‘nzabigenza nte? Ngiye kubatumaho umwana wanjye nkunda.+ Ahari we bazamwubaha.’ 14  Abo bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘uyu ni we muragwa; nimuze tumwice maze twegukane umurage we.’+ 15  Nuko bamujugunya hanze+ y’uruzabibu baramwica.+ None se nyir’uruzabibu azagenza ate abo bahinzi?+ 16  Azaza arimbure abo bahinzi, hanyuma uruzabibu aruhe abandi.”+ Babyumvise baravuga bati “ibyo ntibikabeho!” 17  Ariko arabitegereza aravuga ati “none se ibi byanditswe bivuga ngo ‘ibuye abubatsi banze+ ni ryo ryabaye irikomeza imfuruka’+ bisobanura iki? 18  Umuntu wese ugwira iryo buye azavunagurika,+ kandi uwo rizagwira+ wese rizamusya.”+ 19  Nuko abanditsi n’abakuru b’abatambyi batangira gushaka uko bamufata muri ako kanya, ariko batinya rubanda, kuko bamenye ko yaciye uwo mugani ari bo avugiraho.+ 20  Bamaze kumugenzura neza, batuma abantu bari baguriye rwihishwa kugira ngo bigire nk’abakiranutsi, bityo bamufatire+ mu magambo, kugira ngo bamujyane mu butegetsi, bamushyikirize guverineri.*+ 21  Nuko baramubaza bati “Mwigisha, tuzi ko uvuga iby’ukuri kandi ukabyigisha neza, nturobanure abantu ku butoni, ahubwo ukigisha inzira y’Imana mu kuri:+ 22  mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntabyemera?”+ 23  Ariko atahura uburyarya bwabo maze arababwira+ ati 24  “nimunyereke idenariyo. Iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati “ni ibya Kayisari.”+ 25  Arababwira ati “nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 26  Nuko ntibashobora kumufatira kuri iryo jambo imbere ya rubanda, ahubwo batangarira igisubizo cye, ntibagira ikindi barenzaho.+ 27  Ariko bamwe mu Basadukayo, ari bo bavugaga ko nta muzuko ubaho, baza+ aho ari baramubaza 28  bati “Mwigisha, Mose+ yaratwandikiye ati ‘niba umuvandimwe w’umuntu apfuye agasiga umugore, ariko nta mwana asize, umuvandimwe we+ agomba gushyingiranwa n’uwo mugore kugira ngo amubyareho abana, bityo aheshe umuvandimwe we urubyaro.’+ 29  Nuko rero, habayeho abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore, apfa nta mwana asize.+ 30  Uwa kabiri na we biba bityo. 31  N’uwa gatatu barashyingiranwa. Ndetse bose uko ari barindwi bimera bityo, bapfa badasize abana.+ 32  Amaherezo, uwo mugore na we arapfa.+ 33  None se, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba muka nde, ko bose uko ari barindwi bamutunze?”+ 34  Yesu arababwira ati “abantu bo muri iyi si bararongora+ kandi bagashyingirwa, 35  ariko abagaragaye ko bakwiriye+ kuzahabwa ubuzima mu isi+ izaza no kuzurwa mu bapfuye,+ ntibarongora cyangwa ngo bashyingirwe. 36  Mu by’ukuri ntibashobora no kongera gupfa+ kuko bazaba bameze nk’abamarayika, bakaba n’abana b’Imana babiheshejwe n’umuzuko.+ 37  Kuba abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragaje mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa,+ igihe yitaga Yehova ‘Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.’+ 38  Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima, kuko kuri yo bose ari bazima.”+ 39  Bamwe mu banditsi babyumvise baravuga bati “Mwigisha, uvuze neza.” 40  Nuko ntibongera gutinyuka kumubaza ikibazo na kimwe. 41  Hanyuma na we arababaza ati “bishoboka bite ko bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi?+ 42  Dawidi ubwe yivugiye mu gitabo cya Zaburi ati ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye, ati “icara iburyo bwanjye 43  ugeze ubwo nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.”’+ 44  None se ko Dawidi amwita ‘Umwami’ we, bishoboka bite ko yaba n’umwana we?” 45  Hanyuma igihe abantu bose bari bakimuteze amatwi, abwira abigishwa be+ ati 46  “mwirinde abanditsi bashaka kugenda bambaye amakanzu kandi bagakunda kuramukirizwa mu masoko no kwicara mu myanya y’imbere mu masinagogi, no mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba.+ 47  Ni bo barya ingo z’abapfakazi,+ bagashaka urwitwazo rwo kuvuga amasengesho maremare. Abo bazahabwa igihano kiremereye kurusha abandi.”+

Ibisobanuro ahagana hasi