Luka 19:1-48

19  Hanyuma yinjira i Yeriko,+ ashaka kwambukiranya uwo mugi.  Icyo gihe hari umugabo witwaga Zakayo wari umutware w’abakoresha b’ikoro, kandi yari umukire.  Yari afite amatsiko yo kureba+ uwo Yesu uwo ari we, ariko ntiyashoboye kumubona bitewe n’imbaga y’abantu, kuko yari mugufi.  Nuko ariruka abatanga imbere maze yurira igiti cy’umukuyu kugira ngo amurebe, kubera ko Yesu yari agiye kunyura muri iyo nzira.  Yesu ahageze areba hejuru aramubwira ati “Zakayo we, ururuka vuba kuko uyu munsi ngomba gucumbika mu nzu yawe.”  Abyumvise yururuka vuba amwakira yishimye.  Ariko abantu babibonye, bose batangira kujujura+ bati “agiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha.”  Ariko Zakayo arahaguruka abwira Umwami ati “Nyagasani, icya kabiri cy’ibyo ntunze ngiye kugiha abakene, kandi umuntu wese nareze ibinyoma+ kugira ngo mutware ibye, ndabimusubiza incuro enye.”+  Yesu abyumvise aramubwira ati “uyu munsi, agakiza kaje muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Aburahamu.+ 10  Umwana w’umuntu yaje gushaka abazimiye no kubakiza.”+ 11  Mu gihe bari bateze amatwi ibyo bintu, abacira undi mugani, kuko yari hafi y’i Yerusalemu kandi bakaba baribwiraga ko ubwami bw’Imana bwari bugiye kwigaragaza ako kanya.+ 12  Nuko aravuga ati “hari umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo hanyuma akagaruka.+ 13  Ahamagara abagaragu be icumi abaha mina* icumi, maze arababwira ati ‘mugende muzicuruze kugeza aho nzagarukira.’+ 14  Ariko abaturage be baramwangaga;+ hanyuma batuma intumwa ngo zimukurikire zivuge ziti ‘ntidushaka ko uyu muntu atubera umwami.’+ 15  “Nuko aho agarukiye amaze kwimikwa, ategeka ko bamuhamagarira abo bagaragu yari yarahaye amafaranga, kugira ngo amenye icyo bari barungutse mu bucuruzi bwabo.+ 16  Uwa mbere araza aravuga ati ‘Nyagasani, mina yawe yungutse izindi mina icumi.’+ 17  Aramubwira ati ‘nuko nuko mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye uwizerwa mu bintu byoroheje cyane, uhawe gutwara imigi icumi.’+ 18  Noneho haza uwa kabiri aravuga ati ‘Nyagasani, mina yawe yungutse izindi mina eshanu.’+ 19  Uwo na we aramubwira ati ‘nawe uhawe gutwara imigi itanu.’+ 20  Ariko haza undi aravuga ati ‘Nyagasani, ngiyi mina yawe; nari narayibitse izingazingiye mu mwenda. 21  Mu by’ukuri, naragutinye, kuko uri umuntu w’umunyamwaga, utwara ibyo atabitse kandi agasarura ibyo atabibye.’+ 22  Aramubwira ati ‘ndagucira urubanza mpereye ku byo wivugiye,+ wa mugaragu mubi we! Harya ngo wari uzi ko ndi umuntu w’umunyamwaga, utwara ibyo atabitse kandi agasarura ibyo atabibye?+ 23  None se kuki utashyize amafaranga yanjye muri banki, ngo ninza nzayatwarane n’inyungu zayo?’+ 24  “Nuko abwira abari bahagaze aho ati ‘mumwake iyo mina muyihe ufite mina icumi.’+ 25  Ariko baramubwira bati ‘Nyagasani, afite izindi mina icumi!’ Arabasubiza ati 26  ‘ndababwira ko ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.+ 27  Byongeye kandi, abo banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, mubazane hano mubicire imbere yanjye.’”+ 28  Nuko amaze kuvuga ibyo, agenda yerekeza i Yerusalemu.+ 29  Ageze hafi y’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa umusozi w’Imyelayo,+ atuma babiri mu bigishwa be,+ 30  arababwira ati “nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimumara kuwinjiramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu; mukiziture mukizane.+ 31  Ariko nihagira umuntu ubabaza ati ‘murakiziturira iki?’ Mumubwire muti ‘Umwami aragikeneye.’”+ 32  Nuko abo yatumye baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye.+ 33  Ariko batangiye kuzitura icyo cyana cy’indogobe, bene cyo barababaza bati “icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?”+ 34  Baravuga bati “Umwami aragikeneye.”+ 35  Nuko bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo hanyuma bakimwicazaho.+ 36  Uko yagendaga,+ bakomezaga kugenda barambura imyenda yabo mu nzira.+ 37  Akigera hafi y’umuhanda umanuka ku musozi w’Imyelayo, ikivunge cyose cy’abigishwa bari kumwe na we batangira kwishima no gusingiza Imana mu ijwi riranguruye, babitewe n’ibitangaza byose bari babonye,+ 38  baravuga bati “hahirwa uje ari Umwami mu izina rya Yehova!+ Amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba ahandi hose!”+ 39  Icyakora bamwe mu Bafarisayo bari muri abo bantu baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”+ 40  Ariko arabasubiza ati “ndababwira ko niyo aba baceceka amabuye+ yarangurura.” 41  Nuko ageze hafi aho areba umugi, arawuririra,+ 42  aravuga ati “ubonye iyo muri iki gihe uza kuba waramenye+ ibintu biguhesha amahoro! Ariko none byahishwe amaso yawe.+ 43  Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro+ rw’ibisongo+ maze bakugote,+ bakugarize+ baguturutse impande zose. 44  Bazaguhonda hasi wowe n’abana bawe+ kandi ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi,+ kuko utamenye igihe wagenzuriwemo.”+ 45  Nuko yinjira mu rusengero yirukana abacururizagamo,+ 46  arababwira ati “haranditswe ngo ‘inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi.”+ 47  Nanone buri munsi yigishirizaga mu rusengero. Ariko abakuru b’abatambyi n’abanditsi n’abakomeye bo muri ubwo bwoko bashaka kumwica,+ 48  icyakora ntibabona uburyo bwiza bwo kubikora, kuko abantu bose bakomezaga kumwizirikaho kugira ngo bamwumve.+

Ibisobanuro ahagana hasi