Luka 19:1-48
19 Hanyuma yinjira i Yeriko,+ ashaka kwambukiranya uwo mugi.
2 Icyo gihe hari umugabo witwaga Zakayo wari umutware w’abakoresha b’ikoro, kandi yari umukire.
3 Yari afite amatsiko yo kureba+ uwo Yesu uwo ari we, ariko ntiyashoboye kumubona bitewe n’imbaga y’abantu, kuko yari mugufi.
4 Nuko ariruka abatanga imbere maze yurira igiti cy’umukuyu kugira ngo amurebe, kubera ko Yesu yari agiye kunyura muri iyo nzira.
5 Yesu ahageze areba hejuru aramubwira ati “Zakayo we, ururuka vuba kuko uyu munsi ngomba gucumbika mu nzu yawe.”
6 Abyumvise yururuka vuba amwakira yishimye.
7 Ariko abantu babibonye, bose batangira kujujura+ bati “agiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha.”
8 Ariko Zakayo arahaguruka abwira Umwami ati “Nyagasani, icya kabiri cy’ibyo ntunze ngiye kugiha abakene, kandi umuntu wese nareze ibinyoma+ kugira ngo mutware ibye, ndabimusubiza incuro enye.”+
9 Yesu abyumvise aramubwira ati “uyu munsi, agakiza kaje muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Aburahamu.+
10 Umwana w’umuntu yaje gushaka abazimiye no kubakiza.”+
11 Mu gihe bari bateze amatwi ibyo bintu, abacira undi mugani, kuko yari hafi y’i Yerusalemu kandi bakaba baribwiraga ko ubwami bw’Imana bwari bugiye kwigaragaza ako kanya.+
12 Nuko aravuga ati “hari umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo hanyuma akagaruka.+
13 Ahamagara abagaragu be icumi abaha mina* icumi, maze arababwira ati ‘mugende muzicuruze kugeza aho nzagarukira.’+
14 Ariko abaturage be baramwangaga;+ hanyuma batuma intumwa ngo zimukurikire zivuge ziti ‘ntidushaka ko uyu muntu atubera umwami.’+
15 “Nuko aho agarukiye amaze kwimikwa, ategeka ko bamuhamagarira abo bagaragu yari yarahaye amafaranga, kugira ngo amenye icyo bari barungutse mu bucuruzi bwabo.+
16 Uwa mbere araza aravuga ati ‘Nyagasani, mina yawe yungutse izindi mina icumi.’+
17 Aramubwira ati ‘nuko nuko mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye uwizerwa mu bintu byoroheje cyane, uhawe gutwara imigi icumi.’+
18 Noneho haza uwa kabiri aravuga ati ‘Nyagasani, mina yawe yungutse izindi mina eshanu.’+
19 Uwo na we aramubwira ati ‘nawe uhawe gutwara imigi itanu.’+
20 Ariko haza undi aravuga ati ‘Nyagasani, ngiyi mina yawe; nari narayibitse izingazingiye mu mwenda.
21 Mu by’ukuri, naragutinye, kuko uri umuntu w’umunyamwaga, utwara ibyo atabitse kandi agasarura ibyo atabibye.’+
22 Aramubwira ati ‘ndagucira urubanza mpereye ku byo wivugiye,+ wa mugaragu mubi we! Harya ngo wari uzi ko ndi umuntu w’umunyamwaga, utwara ibyo atabitse kandi agasarura ibyo atabibye?+
23 None se kuki utashyize amafaranga yanjye muri banki, ngo ninza nzayatwarane n’inyungu zayo?’+
24 “Nuko abwira abari bahagaze aho ati ‘mumwake iyo mina muyihe ufite mina icumi.’+
25 Ariko baramubwira bati ‘Nyagasani, afite izindi mina icumi!’ Arabasubiza ati
26 ‘ndababwira ko ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.+
27 Byongeye kandi, abo banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, mubazane hano mubicire imbere yanjye.’”+
28 Nuko amaze kuvuga ibyo, agenda yerekeza i Yerusalemu.+
29 Ageze hafi y’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa umusozi w’Imyelayo,+ atuma babiri mu bigishwa be,+
30 arababwira ati “nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimumara kuwinjiramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu; mukiziture mukizane.+
31 Ariko nihagira umuntu ubabaza ati ‘murakiziturira iki?’ Mumubwire muti ‘Umwami aragikeneye.’”+
32 Nuko abo yatumye baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye.+
33 Ariko batangiye kuzitura icyo cyana cy’indogobe, bene cyo barababaza bati “icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?”+
34 Baravuga bati “Umwami aragikeneye.”+
35 Nuko bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo hanyuma bakimwicazaho.+
36 Uko yagendaga,+ bakomezaga kugenda barambura imyenda yabo mu nzira.+
37 Akigera hafi y’umuhanda umanuka ku musozi w’Imyelayo, ikivunge cyose cy’abigishwa bari kumwe na we batangira kwishima no gusingiza Imana mu ijwi riranguruye, babitewe n’ibitangaza byose bari babonye,+
38 baravuga bati “hahirwa uje ari Umwami mu izina rya Yehova!+ Amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba ahandi hose!”+
39 Icyakora bamwe mu Bafarisayo bari muri abo bantu baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”+
40 Ariko arabasubiza ati “ndababwira ko niyo aba baceceka amabuye+ yarangurura.”
41 Nuko ageze hafi aho areba umugi, arawuririra,+
42 aravuga ati “ubonye iyo muri iki gihe uza kuba waramenye+ ibintu biguhesha amahoro! Ariko none byahishwe amaso yawe.+
43 Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro+ rw’ibisongo+ maze bakugote,+ bakugarize+ baguturutse impande zose.
44 Bazaguhonda hasi wowe n’abana bawe+ kandi ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi,+ kuko utamenye igihe wagenzuriwemo.”+
45 Nuko yinjira mu rusengero yirukana abacururizagamo,+
46 arababwira ati “haranditswe ngo ‘inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi.”+
47 Nanone buri munsi yigishirizaga mu rusengero. Ariko abakuru b’abatambyi n’abanditsi n’abakomeye bo muri ubwo bwoko bashaka kumwica,+
48 icyakora ntibabona uburyo bwiza bwo kubikora, kuko abantu bose bakomezaga kumwizirikaho kugira ngo bamwumve.+