Luka 1:1-80

1  Kubera ko abantu benshi bagerageje kwandika inkuru y’ibintu by’ukuri byabayeho,+ byemewe rwose muri twe,  nk’uko twabibwiwe n’ababyiboneye+ kuva bigitangira+ kandi bagatangaza ubwo butumwa,+  nanjye niyemeje kubikwandikira uko bikurikirana neza,+ nyakubahwa+ Tewofili,+ kuko byose nabigenzuye mbyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira,  kugira ngo umenye neza udashidikanya ko ibyo wigishijwe ari ukuri.+  Ku ngoma ya Herode+ umwami wa Yudaya, hariho umutambyi witwaga Zekariya wo mu itsinda rya Abiya,+ wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni,+ witwaga Elizabeti.  Bombi bari abakiranutsi+ imbere y’Imana kuko bagenderaga mu mategeko+ ya Yehova,+ bagakurikiza amabwiriza+ ye yose ari inyangamugayo.+  Ariko nta mwana bari bafite kuko Elizabeti yari ingumba,+ kandi bombi bari bageze mu za bukuru.  Icyo gihe itsinda rye ni ryo ryari ritahiwe,+ kandi yakoraga umurimo w’ubutambyi imbere y’Imana.  Maze nk’uko umugenzo wakurikizwaga mu murimo w’ubutambyi wari uri, igihe cye cyo kosa imibavu+ kiragera, yinjira ahera h’urusengero rwa Yehova.+ 10  Icyo gihe abantu bose basengeraga hanze mu gihe cyo kosa imibavu.+ 11  Nuko umumarayika wa Yehova aramubonekera, ahagarara iburyo bw’igicaniro cyoserezwaho imibavu.+ 12  Zekariya amubonye ahagarika umutima, ubwoba bwinshi buramutaha.+ 13  Ariko uwo mumarayika aramubwira ati “wigira ubwoba Zekariya we, kuko Imana yumvise kwinginga kwawe;+ umugore wawe Elizabeti azakubyarira umwana w’umuhungu, uzamwite Yohana.+ 14  Uzagira ibyishimo n’umunezero mwinshi, n’abantu benshi bazishimira+ ivuka rye, 15  kuko azaba umuntu ukomeye imbere ya Yehova.+ Ariko ntagomba kunywa divayi cyangwa ibindi bisindisha,+ kuko azuzuzwa umwuka wera kuva akiri mu nda ya nyina.+ 16  Azahindura Abisirayeli benshi bagarukire Yehova+ Imana yabo. 17  Nanone azagendera imbere ye afite umwuka wa Eliya+ n’imbaraga ze, kugira ngo agarure imitima+ y’ababyeyi ku bana, n’abatumvira abahindure bagire ubwenge bw’abakiranutsi, kugira ngo ategurire Yehova+ ubwoko bwiteguye.”+ 18  Nuko Zekariya abwira uwo mumarayika ati “ibyo nabyemezwa n’iki? Dore ndashaje+ n’umugore wanjye ageze mu za bukuru.” 19  Uwo mumarayika aramubwira ati “ndi Gaburiyeli+ uhagarara imbere y’Imana, kandi yantumye kuvugana+ nawe nkagutangariza inkuru nziza y’ibyo bintu. 20  Nuko rero, uraba ikiragi+ kandi ntuzashobora kuvuga kugeza umunsi ibyo bizasohorera, kuko utizeye amagambo yanjye azasohora igihe cyayo cyagenwe kigeze.” 21  Hagati aho abantu bari bakomeje gutegereza Zekariya,+ batangira kwibaza icyamutindije ahera h’urusengero. 22  Ariko asohotse ntiyashobora kuvugana na bo, nuko bamenya ko yari yabonekewe+ ubwo yari ahera h’urusengero. Akomeza kujya abacira amarenga kandi akomeza kuba ikiragi. 23  Iminsi ye yo gukora umurimo irangiye,+ arataha ajya iwe. 24  Nyuma y’iyo minsi, umugore we Elizabeti asama inda.+ Nuko amara amezi atanu atagira aho ajya, avuga ati 25  “uku ni ko Yehova yangiriye muri iyi minsi ubwo yanyitayeho kugira ngo ankureho igitutsi mu bantu.”+ 26  Inda ye igeze mu mezi atandatu, marayika Gaburiyeli+ atumwa n’Imana mu mugi w’i Galilaya witwa Nazareti, 27  ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umugabo witwaga Yozefu wo mu nzu ya Dawidi; uwo mukobwa w’isugi+ yitwaga Mariya.+ 28  Nuko ageze imbere ye aravuga ati “gira amahoro,+ wowe utoneshejwe cyane! Yehova+ ari kumwe nawe.”+ 29  Ariko iryo jambo rimuhagarika umutima cyane, atangira kwibaza icyo iyo ndamukanyo ishaka kuvuga. 30  Nuko uwo mumarayika aramubwira ati “wigira ubwoba Mariya we, kuko utonnye+ ku Mana; 31  dore uzasama inda kandi uzabyara umwana w’umuhungu,+ uzamwite Yesu.+ 32  Uwo azaba umuntu ukomeye,+ azitwa Umwana w’Isumbabyose,+ kandi Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami+ ya se Dawidi.+ 33  Azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”+ 34  Ariko Mariya abaza uwo mumarayika ati “ibyo byashoboka bite, ko ntaragirana imibonano mpuzabitsina+ n’umugabo?” 35  Uwo mumarayika aramusubiza ati “umwuka wera+ uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera,+ Umwana w’Imana.+ 36  Dore Elizabeti mwene wanyu na we yasamye inda y’umwana w’umuhungu ageze mu za bukuru, none ubu uwitwaga ingumba+ inda ye igeze mu mezi atandatu, 37  kuko nta cyo Imana yavuze kitazashoboka.”+ 38  Nuko Mariya aravuga ati “dore ndi umuja wa Yehova!+ Bibe nk’uko ubivuze.” Hanyuma uwo mumarayika amusiga aho aragenda. 39  Muri iyo minsi Mariya arahaguruka yihutira kujya mu gihugu cy’imisozi miremire, mu mugi wa Yuda, 40  yinjira mu nzu ya Zekariya asuhuza Elizabeti. 41  Elizabeti yumvise indamukanyo ya Mariya, umwana wari mu nda ye arasimbagurika. Nuko Elizabeti yuzuzwa umwuka wera, 42  maze arangurura ijwi ati “wahawe umugisha mu bagore, kandi imbuto iri mu nda yawe na yo yahawe umugisha!+ 43  Bishoboka bite ko natoneshwa bene aka kageni, ngasurwa na nyina w’Umwami wanjye?+ 44  Ijwi ry’indamukanyo yawe rikigera mu matwi yanjye, umwana uri mu nda yanjye yasimbaguritse abitewe n’ibyishimo byinshi.+ 45  Hahirwa uwizeye, kuko ibyo bintu yabwiwe biturutse kuri Yehova+ bizasohora mu buryo bwuzuye.”+ 46  Nuko Mariya aravuga ati “ubugingo bwanjye busingize Yehova,+ 47  kandi umutima wanjye ntiwabura kwishimira Imana Umukiza wanjye+ ibyishimo bisaze,+ 48  kuko yabonye imibereho yoroheje y’umuja we.+ Uhereye ubu, abo mu bihe byose bazanyita uhiriwe,+ 49  kuko Nyir’ububasha yankoreye ibikomeye, kandi izina rye ni iryera.+ 50  Uko ibihe biha ibindi, ahora agirira imbabazi abamutinya.+ 51  Yakoze ibikomeye abikoresheje ukuboko kwe,+ yatatanyirije mu mahanga abishyira hejuru mu byo bagambirira mu mitima yabo.+ 52  Yacishije bugufi abafite ububasha+ abakura ku ntebe z’ubwami, maze ashyira hejuru aboroheje.+ 53  Abashonje yabahagije ibyiza,+ kandi abari bafite ubutunzi arabirukana, bagenda amara masa.+ 54  Yatabaye Isirayeli umugaragu we,+ kugira ngo agaragaze ko yibuka isezerano ryo kugaragariza imbabazi+ 55  Aburahamu n’urubyaro rwe iteka ryose, nk’uko yabibwiye ba sogokuruza.”+ 56  Hanyuma Mariya amarana na we amezi agera kuri atatu, maze asubira iwabo. 57  Igihe Elizabeti yagombaga kubyarira kiragera, maze abyara umwana w’umuhungu. 58  Nuko abaturanyi na bene wabo bumva ko Yehova yamugaragarije imbabazi ze nyinshi,+ bishimana na we.+ 59  Nuko ku munsi wa munani baza gukeba uwo mwana,+ kandi bari bagiye kumwita izina rya se, Zekariya. 60  Ariko nyina arababwira ati “oya, ahubwo yitwe Yohana!” 61  Babyumvise baramubwira bati “nta n’umwe muri bene wanyu wigeze yitwa iryo zina.” 62  Ni ko kubaza se izina yashakaga ko umwana yitwa, bakoresheje amarenga. 63  Abasaba akabaho yandikaho ati “Yohana+ ni ryo zina rye.” Nuko bose baratangara. 64  Muri ako kanya akanwa ke karabumbuka,+ ururimi rwe ruragobodoka, atangira kuvuga ashima Imana. 65  Nuko ubwoba butaha abari batuye bugufi bwabo bose, kandi ibyo bintu bitangira kuvugwa hose mu gihugu cy’imisozi miremire cya Yudaya. 66  Ababyumvaga bose babibikaga mu mutima,+ bakabazanya bati “mu by’ukuri se uyu mwana azaba muntu ki?” Koko rero, ukuboko+ kwa Yehova kwari kumwe na we rwose. 67  Nuko se Zekariya yuzura umwuka wera+ maze arahanura+ ati 68  “Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,+ kuko yitaye ku bwoko bwe+ kandi akaburokora.+ 69  Yaduhagurukirije ihembe+ ry’agakiza mu nzu ya Dawidi umugaragu we, 70  nk’uko yabivugiye mu kanwa k’abahanuzi be bera bo mu bihe bya kera,+ akavuga 71  iby’uko tuzakizwa abanzi bacu n’amaboko y’abatwanga bose,+ 72  kugira ngo asohoze imbabazi yagiriye ba sogokuruza kandi yibuke isezerano rye ryera,+ 73  n’indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu,+ 74  ko nitumara gucungurwa tukavanwa mu maboko y’abanzi bacu,+ azadutonesha akaduha kumukorera umurimo wera+ tudatinya, 75  tugendera imbere ye mu budahemuka no gukiranuka iminsi yacu yose.+ 76  Ariko wowe mwana, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose, kuko uzabanziriza Yehova ugategura inzira ze,+ 77  kugira ngo uhe ubwoko bwe kumenya iby’agakiza binyuze mu kubabarirwa ibyaha byabo,+ 78  babiheshejwe n’impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu. Izo mpuhwe ni zo zizatuma umuseke+ udutambikira uvuye mu ijuru,+ 79  kugira ngo umurikire abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,+ kandi uyobore neza ibirenge byacu mu nzira y’amahoro.” 80  Nuko uwo mwana akomeza gukura+ no gukomera mu buryo bw’umwuka, kandi akomeza kwibera mu butayu kugeza igihe yiyerekeye Isirayeli ku mugaragaro.

Ibisobanuro ahagana hasi