Luka 11:1-54
11 Igihe kimwe yari ahantu asenga, maze arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mwami, twigishe gusenga+ nk’uko na Yohana yabyigishije abigishwa be.”+
2 Nuko arababwira ati “nimusenga,+ mujye muvuga muti ‘Data, izina ryawe niryezwe.+ Ubwami bwawe nibuze.+
3 Uduhe ibyokurya+ by’uyu munsi, uhuje n’ibyo dukeneye uyu munsi.
4 Utubabarire ibyaha byacu,+ kuko natwe tubabarira umuntu wese uturimo umwenda,+ kandi ntudutererane mu bitwoshya.’”+
5 Nanone arababwira ati “ni nde muri mwe waba afite incuti, hanyuma akayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘ncuti yanjye, nguriza imigati itatu,
6 kuko hari incuti yanjye ingezeho nonaha ivuye ku rugendo, none nkaba nta cyo mfite nyizimanira.’
7 Hanyuma iyo ncuti ye ikamusubiza iri imbere mu nzu iti ‘reka kumbuza amahoro.+ Dore namaze gukinga urugi kandi jye n’abana banjye bato twaryamye. Sinshobora kubyuka ngo ngire icyo nguha.’
8 Ndababwira ko nubwo atazabyuka ngo agire icyo amuha abitewe n’uko ari incuti ye, nta gushidikanya rwose ko azabyuka akamuha ibyo akeneye bitewe n’uko yakomeje kumutitiriza.+
9 Ni yo mpamvu mbabwira nti ‘mukomeze gusaba+ muzahabwa, mukomeze gushaka+ muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.’
10 Kuko usaba wese ahabwa,+ kandi umuntu wese ushaka abona, n’umuntu wese ukomanga azakingurirwa.
11 Mu by’ukuri se, ni nde mubyeyi muri mwe umwana we+ yasaba ifi, maze akamuha inzoka aho kumuha ifi?
12 Cyangwa se nanone yamusaba igi akamuha sikorupiyo?
13 None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi,+ So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera+ abawumusaba?”
14 Nyuma yaho yirukanye umudayimoni utera uburagi.+ Uwo mudayimoni amaze kuva muri uwo muntu wari ikiragi, uwo muntu aravuga. Nuko abantu baratangara cyane.
15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Belizebuli umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”+
16 Abandi bo batangira kumusaba ikimenyetso+ kivuye mu ijuru bagira ngo bamugerageze.
17 Amenye ibyo batekereza+ arababwira ati “ubwami bwose bwiciyemo ibice burarimbuka, kandi inzu yose yiciyemo ibice iragwa.+
18 Niba se Satani na we yicamo ibice akirwanya, ubwami bwe bwagumaho bute?+ Muvuga ko Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni.
19 Niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abana banyu+ ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma bazabacira urubanza.
20 Ariko niba urutoki rw’Imana+ ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo rwose.+
21 Iyo umuntu w’umunyambaraga+ ufite intwaro zikomeye arinze ingoro ye, ibintu bye bikomeza kugira umutekano.
22 Ariko iyo umuntu umurusha imbaraga+ aje kumurwanya maze akamunesha,+ amwambura intwaro ze zose yari yiringiye, hanyuma akagaba ibyo yamunyaze.
23 Utari ku ruhande rwanjye, aba andwanya, kandi uwo tudateranyiriza hamwe aranyanyagiza.+
24 “Iyo umwuka mubi uvuye mu muntu, unyura ahantu hakakaye ushaka aho waruhukira, maze wahabura ukibwira uti ‘nzasubira mu nzu yanjye navuyemo.’+
25 Kandi iyo uhageze, usanga ikubuye neza kandi itatswe.
26 Hanyuma usubirayo ukagarukana n’indi myuka irindwi+ iwurusha kuba mibi, kandi iyo imaze kwinjiramo, ituramo; nuko imimerere yo hanyuma y’uwo muntu ikarusha iya mbere kuba mibi.”+
27 Nuko akivuga ibyo, umugore umwe wari muri abo bantu arangurura ijwi ati “hahirwa inda+ yakubyaye n’amabere yakonkeje!”
28 Ariko aravuga ati “oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”+
29 Abantu bamaze guteranira hamwe, arababwira ati “abantu b’iki gihe ni babi, barashaka ikimenyetso.+ Ariko nta kimenyetso bazabona, keretse ikimenyetso cya Yona.+
30 Kuko nk’uko Yona+ yabereye ikimenyetso ab’i Nineve, ni na ko Umwana w’umuntu azabera ikimenyetso ab’iki gihe.
31 Umwamikazi+ wo mu majyepfo azazukana n’abantu b’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azabaciraho iteka, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo. Ariko dore uruta+ Salomo ari hano.
32 Abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi bazabaciraho iteka, kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona yabwirizaga.+ Ariko dore uruta+ Yona ari hano.
33 Iyo umuntu amaze gucana itara ntarihisha cyangwa ngo arishyire munsi y’igitebo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo+ kugira ngo abinjiye bose babone urumuri.
34 Itara ry’umubiri ni ijisho ryawe. Iyo ijisho ryawe riboneje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uba ufite umucyo.+ Ariko iyo ijisho ryawe riboneje ku bintu bibi,* umubiri wawe na wo uba mu mwijima.
35 Nuko rero, ba maso. Ahari wenda umucyo ukurimo waba ari umwijima.+
36 Ku bw’ibyo rero, niba umubiri wawe wose ufite umucyo, nta hantu na hamwe hari umwijima, uzamurika wose+ nk’uko itara rikumurikishiriza urumuri rwaryo.”
37 Amaze kuvuga ibyo, Umufarisayo aramutumira ngo aze basangire.+ Nuko ajyayo, ajya ku meza.
38 Ariko uwo Mufarisayo aratangara cyane abonye atabanje gukaraba+ mbere yo kurya.
39 Icyakora Umwami aramubwira ati “mwebwe Bafarisayo, musukura inyuma y’igikombe n’isahani, ariko imbere+ mwuzuye ubwambuzi n’ubugome.+
40 Bantu mudashyira mu gaciro! Uwaremye inyuma+ si na we waremye imbere?
41 Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu,+ maze mwirebere ukuntu n’ibyanyu byose bizaba bisukuye.
42 Ariko muzabona ishyano mwa Bafarisayo mwe, kuko mutanga kimwe mu icumi+ cya menta na peganoni* n’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera bw’Imana n’urukundo rwayo! Ibyo mwari mukwiriye kubikora, ariko n’ibyo bindi ntimubireke.+
43 Muzabona ishyano mwa Bafarisayo mwe, kuko mukunda imyanya y’imbere mu masinagogi no kuramukirizwa mu masoko!+
44 Muzabona ishyano kuko mumeze nk’imva zitagaragara, ku buryo abantu bazigenda hejuru batabizi!”+
45 Umwe mu bahanga+ mu by’Amategeko aramubwira ati “Mwigisha, ibyo bintu uvuze natwe uradututse.”
46 Nuko aramubwira ati “namwe bahanga mu by’Amategeko, muzabona ishyano kuko mwikoreza abantu imitwaro iremereye cyane, ariko mwe ubwanyu ntimuyikozeho n’urutoki!+
47 “Muzabona ishyano kuko mwubaka imva z’abahanuzi kandi ba sokuruza ari bo babishe!+
48 Nta gushidikanya ko muzi ibikorwa ba sokuruza bakoze, nyamara mubyemeranyaho+ na bo, kuko abo bishe+ abahanuzi namwe mukaba mwubaka imva zabo.
49 Ni na yo mpamvu Imana ikoresheje ubwenge+ bwayo, yavuze iti ‘nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, ariko bazica bamwe muri bo abandi babatoteze,
50 kugira ngo amaraso y’abahanuzi bose+ yamenwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho aryozwe ab’iki gihe,+
51 uhereye ku maraso ya Abeli+ kugeza ku maraso ya Zekariya+ wiciwe hagati y’igicaniro n’inzu+ y’Imana.’ Ni koko, ndababwira ko ibyo byose bizaryozwa ab’iki gihe.
52 “Muzabona ishyano mwebwe bahanga mu by’Amategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi.+ Mwe ubwanyu ntimwinjiye, n’abinjira mwarababujije!”+
53 Nuko asohotse avuyeyo, abanditsi n’Abafarisayo bamwuzuranaho bikabije kandi batangira kumuhata ibibazo ku bindi bintu byinshi,
54 barekereje+ ngo barebe ko bamufatira+ mu magambo yo mu kanwa ke.