Luka 9:1-62

9  Hanyuma ahamagara ba bandi cumi na babiri, abaha imbaraga n’ubutware byo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara.+  Nuko abohereza kubwiriza ubwami bw’Imana no gukiza abantu,  arababwira ati “ntimugire icyo mwitwaza mu rugendo, yaba inkoni cyangwa uruhago rurimo ibyokurya cyangwa umugati cyangwa amafaranga, kandi ntimwitwaze amakanzu abiri.+  Ahubwo inzu yose mwinjiramo, muyigumemo kugeza muvuye aho hantu.+  Kandi ahantu hose abantu batazabakira, nimuva muri uwo mugi+ muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu kugira ngo bibabere ubuhamya bubashinja.”+  Nuko bajya muri ako karere kose, bava mu mudugudu umwe bajya mu wundi batangaza ubutumwa bwiza, kandi aho bageze hose+ bagakiza abantu.  Herode wari umuyobozi w’intara yumvise ibyo bintu byose byabaga, bimutera urujijo cyane kubera ko hari abantu bavugaga ko Yohana yazuwe mu bapfuye,+  abandi bakavuga ko Eliya yabonekeye abantu, ariko abandi bo bakavuga ko ari umwe wo mu bahanuzi ba kera wazutse.  Herode aravuga ati “Yohana namuciye igihanga.+ None se uwo numva bavugaho ibyo byose ni nde?” Nuko ashaka+ kumureba. 10  Intumwa zigarutse aho Yesu ari zimutekerereza ibyo zari zakoze.+ Abyumvise abajyana ahantu hiherereye+ mu mugi witwa Betsayida. 11  Ariko abantu babimenye, baramukurikira. Nuko abakirana urugwiro, atangira kubabwira iby’ubwami bw’Imana,+ kandi akiza abari bakeneye gukizwa.+ 12  Hanyuma umunsi utangira kwira. Ba bandi cumi na babiri baraza baramubwira bati “sezerera aba bantu batahe bajye mu midugudu no mu biturage biri hafi aha, kugira ngo bashake icumbi n’ibyokurya, kuko aha hantu turi hataba abantu.”+ 13  Ariko arababwira ati “abe ari mwe mubaha ibyokurya.”+ Na bo baramubwira bati “nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri.+ Keretse ahari ari twe tugiye guhaha ibyokurya bihagije aba bantu bose.”+ 14  Mu by’ukuri, bari abagabo ibihumbi nka bitanu.+ Ariko abwira abigishwa be ati “mubicaze mu matsinda y’abantu mirongo itanu mirongo itanu,+ nk’uko abantu bicara bagiye kurya.” 15  Nuko babigenza batyo, barabicaza bose. 16  Hanyuma afata iyo migati itanu n’amafi abiri, yubura amaso areba mu ijuru arasenga, amanyagura iyo migati, maze abiha abigishwa be ngo babihe abantu.+ 17  Nuko bose bararya barahaga, maze ibice bisigaye barabitoragura byuzura ibitebo cumi na bibiri.+ 18  Nyuma y’ibyo, igihe yasengaga ari wenyine, abigishwa be baraterana bamusanga aho ari, arababaza ati “abantu bavuga ko ndi nde?”+ 19  Baramusubiza bati “bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, ariko abandi bo bavuga ko uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”+ 20  Nuko arababaza ati “none se mwebwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza+ ati “uri Kristo+ w’Imana.” 21  Hanyuma ababwira akomeje, abihanangiriza kutagira uwo babibwira,+ 22  ahubwo arababwira ati “Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abakuru, n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ maze ku munsi wa gatatu akazuka.”+ 23  Hanyuma bose arababwira ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange,+ maze uko bwije n’uko bukeye, afate igiti cye cy’umubabaro, akomeze ankurikire.+ 24  Ushaka gukiza ubugingo bwe azabubura, ariko uhara ubugingo bwe ku bwanjye azabukiza.+ 25  Mu by’ukuri se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubuzima bwe cyangwa akabwangiza?+ 26  Umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera ubwo azaba aje mu ikuzo rye n’irya Se n’iry’abamarayika bera.+ 27  Ariko ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze hano batazasogongera ku rupfu batabanje kubona ubwami bw’Imana.”+ 28  Koko rero, hashize iminsi nk’umunani avuze ayo magambo, yafashe Petero na Yohana na Yakobo, bazamukana umusozi agiye gusenga.+ 29  Nuko mu gihe yasengaga, isura+ yo mu maso he irahinduka, n’imyenda ye ihinduka umweru urabagirana.+ 30  Nanone hari abagabo babiri baganiraga na we, ari bo Mose na Eliya.+ 31  Abo babonetse bafite ikuzo, maze batangira kuvuga ibyo kugenda kwe byagombaga gusohorezwa i Yerusalemu.+ 32  Icyo gihe Petero n’abari kumwe na we bari bafite ibitotsi byinshi. Ariko bamaze gukanguka neza babona ikuzo rye,+ na ba bagabo babiri bahagararanye na we. 33  Abo bagabo batangiye gutandukana na we, Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza kuba turi aha: none reka tubambe amahema atatu, iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” Icyakora ntiyari azi ibyo yavugaga.+ 34  Ariko igihe yari akibivuga, haza igicu gitangira kubakingiriza. Binjiye muri icyo gicu, bagira ubwoba,+ 35  maze ijwi+ rituruka muri icyo gicu rigira riti “uyu ni Umwana wanjye watoranyijwe.+ Mumwumvire.”+ 36  Iryo jwi rimaze kumvikana, Yesu aboneka ari wenyine.+ Ariko bakomeza kwicecekera, muri iyo minsi ntibagira uwo babwira ibintu babonye.+ 37  Bukeye bwaho, ubwo bamanukaga ku musozi, abantu benshi barabasanganira.+ 38  Nuko umugabo umwe wari muri abo bantu arangurura ijwi ati “Mwigisha, ndakwinginze ngwino undebere umuhungu wanjye, kuko ari we mwana+ wenyine+ ngira. 39  Hari umwuka+ mubi ujya umufata agahita ataka, ukamutigisa akazana ifuro, kandi niyo umaze kumugirira nabi ntuhita umuvamo. 40  Ninginze abigishwa bawe ngo bawirukane ariko ntibabishobora.”+ 41  Yesu aramusubiza ati “bantu b’iki gihe kigoramye mutizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nzanira uwo muhungu wawe hano.”+ 42  Ariko uwo muhungu aje, nabwo uwo mudayimoni amutura hasi aramutigisa cyane. Yesu acyaha uwo mwuka mubi, akiza uwo muhungu maze amusubiza se.+ 43  Nuko bose batangarira imbaraga zitangaje+ z’Imana. Mu gihe bose bari bagitangarira ibintu byose yakoraga, abwira abigishwa be ati 44  “aya magambo mbabwira mujye muyazirikana, kuko Umwana w’umuntu agomba kuzatangwa mu maboko y’abantu.”+ 45  Icyakora ntibasobanukiwe iryo jambo yababwiye. Koko rero, bararihishwe kugira ngo batarisobanukirwa, kandi batinye kugira icyo bamubaza kuri iryo jambo.+ 46  Hanyuma igitekerezo kibazamo cyo gushaka kumenya uwari kuzaba ukomeye kuruta abandi muri bo.+ 47  Yesu amenya ibyo batekereza mu mitima yabo, nuko afata umwana muto amushyira iruhande rwe,+ 48  arababwira ati “umuntu wese wakira uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye wese aba yakiriye n’uwantumye.+ Uwitwara nk’umuto+ muri mwe mwese ni we ukomeye.”+ 49  Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni+ akoresheje izina ryawe, tugerageza kumubuza+ kuko atajyana natwe.”+ 50  Ariko Yesu aramubwira ati “ntimugerageze kumubuza, kuko utabarwanya aba ari ku ruhande rwanyu.”+ 51  Uko igihe cyagendaga cyegereza kugira ngo azamurwe,+ yiyemeje amaramaje kujya i Yerusalemu. 52  Nuko yohereza intumwa ngo zimubanzirize imbere. Ziragenda zinjira mu mudugudu w’Abasamariya+ kugira ngo zimutegurize, 53  ariko abaho ntibamwakira kuko yari agiye i Yerusalemu.+ 54  Abigishwa Yakobo na Yohana+ babibonye baravuga bati “Mwami, urashaka ko tubwira umuriro+ ngo umanuke uve mu ijuru ubarimbure?” 55  Ariko arahindukira arabacyaha. 56  Nuko bajya mu wundi mudugudu. 57  Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu aramubwira ati “nzagukurikira aho uzajya hose.”+ 58  Nuko Yesu aramubwira ati “ingunzu zifite amasenga n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya.”+ 59  Hanyuma abwira undi ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Uwo muntu aramubwira ati “nyemerera mbanze njye guhamba data.”+ 60  Ariko aramubwira ati “reka abapfuye+ bahambe abapfu babo, naho wowe genda wamamaze hose ubwami bw’Imana.”+ 61  Nanone haza undi aramubwira ati “Mwami, nzagukurikira; ariko nyemerera mbanze njye gusezera+ ku bo mu rugo rwanjye.” 62  Yesu aramubwira ati “nta muntu ufashe isuka+ ureba ibintu yasize inyuma+ ukwiriye ubwami bw’Imana.”

Ibisobanuro ahagana hasi