Abalewi 21:1-24
21 Yehova yongera kubwira Mose ati “vugana n’abatambyi bene Aroni ubabwire uti ‘ntihakagire uwiyandurisha* intumbi y’umuntu wo mu bwoko bwe.+
2 Ariko mwene wabo wa bugufi, yaba nyina cyangwa se, yaba umuhungu we cyangwa umukobwa we cyangwa umuvandimwe we,
3 cyangwa mushiki we ukiri isugi babana, akaba atarashyingirwa, ashobora kubiyandurisha.
4 Ntaziyandurishe umugore washakanye n’undi mugabo wo mu bwoko bwe ngo bitume ahumana.
5 Ntibaziyogosheshe ibiharanjongo+ cyangwa ngo biyogosheshe impera z’ubwanwa,+ kandi ntibakikebagure ku mubiri.+
6 Bakwiriye kuba abera imbere y’Imana yabo,+ kandi ntibakanduze izina ry’Imana yabo+ kuko ari bo batambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro, ibyokurya by’Imana yabo;+ bajye baba abera.+
7 Ntibagashakane+ n’indaya+ cyangwa umukobwa utakiri isugi, cyangwa umugore watanye+ n’umugabo we, kuko umutambyi ari uwera imbere y’Imana.
8 Nuko rero uzeze umutambyi,+ kuko ari we utambira Imana yawe ibyokurya. Ajye aba uwera imbere yawe,+ kuko jyewe Yehova ubeza ndi uwera.+
9 “‘Umukobwa w’umutambyi niyihumanya akora igikorwa cyo gusambana, azaba ahumanyije se. Uwo mukobwa azicwe atwikwe.+
10 “‘Uzaba umutambyi mukuru mu bavandimwe be agasukwa amavuta yera ku mutwe,+ akuzuzwa ububasha mu biganza kandi akambara imyambaro y’abatambyi,+ ntazahirimbize umusatsi we+ cyangwa ngo ashishimure imyambaro ye.+
11 Ntazegere intumbi y’umuntu uwo ari we wese;+ ntaziyandurishe se cyangwa nyina.
12 Nanone ntazasohoke mu ihema kandi ntazahumanye ihema ry’Imana ye,+ kuko yasutsweho amavuta yera y’Imana ye,+ ikimenyetso cyera cy’uko yayiyeguriye. Ndi Yehova.
13 “‘Azarongore umukobwa w’isugi.+
14 Ntazarongore umupfakazi, cyangwa umugore watanye n’umugabo we, cyangwa umukobwa utakiri isugi cyangwa indaya. Ahubwo azarongore umukobwa w’isugi wo mu bwoko bwe.
15 Ntazahumanye urubyaro rwe mu bwoko bwe,+ kuko ndi Yehova umweza.’”+
16 Yehova akomeza kubwira Mose ati
17 “bwira Aroni uti ‘mu bazagukomokaho bose, ntihazagire umugabo ufite ubusembwa+ uza gutamba ibyokurya by’Imana ye.+
18 Umuntu ufite ubusembwa ntazigire hafi ngo abitambe: yaba impumyi cyangwa uwaremaye cyangwa ufite izuru ry’ibibari cyangwa urugingo rusumba urundi,+
19 cyangwa umuntu wavunitse ikirenge cyangwa ikiganza,
20 cyangwa ufite inyonjo cyangwa unanutse, cyangwa urwaye amaso cyangwa ibikoko, cyangwa ibihushi, cyangwa umenetse amabya.+
21 Umugabo wese wo mu rubyaro rw’umutambyi Aroni ufite ubusembwa, ntazaze gutambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro.+ Afite ubusembwa. Ntakaze gutamba ibyokurya by’Imana ye.+
22 Ariko ashobora kurya ku byokurya by’Imana ye bikuwe ku bintu byera cyane+ cyangwa ibyera.+
23 Icyakora ntazinjire ngo yegere umwenda ukingiriza,+ kandi ntazegere igicaniro+ kuko afite ubusembwa.+ Ntazahumanye ihema ryanjye+ kuko ari jye Yehova ubeza.’”+
24 Nuko Mose abibwira Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose.