Abalewi 12:1-8
12 Yehova abwira Mose ati
2 “bwira Abisirayeli uti ‘umugore nasama inda+ akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye. Azaba ahumanye nk’uko aba ahumanye igihe ari mu mihango.+
3 Ku munsi wa munani, uwo muhungu azakebwe.+
4 Azamare indi minsi mirongo itatu n’itatu mu rugo yiyezaho amaraso. Ntazakore ku kintu cyera kandi ntazagere ahera, kugeza igihe iminsi ye yo kwiyeza izarangirira.+
5 “‘Nabyara umukobwa, azamare iminsi cumi n’ine ahumanye nk’uko aba ahumanye igihe ari mu mihango. Azamare indi minsi mirongo itandatu n’itandatu mu rugo yiyezaho amaraso.
6 Narangiza iminsi ye yo kwiyeza, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka umwe yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro,+ azane n’icyana cy’inuma cyangwa intungura+ byo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha, abizanire umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
7 Umutambyi azabizane imbere ya Yehova maze amutangire impongano, bityo isoko y’amaraso ye ibe ihumanutse.+ Iryo ni ryo tegeko rirebana n’umugore wabyaye, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.
8 Ariko niba adafite ubushobozi bwo kugura intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma+ bibiri, kimwe agitambe ho igitambo gikongorwa n’umuriro, ikindi agitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze umutambyi amutangire impongano,+ bityo abe ahumanutse.’”