Abalewi 8:1-36

8  Yehova abwira Mose ati  “zana Aroni n’abahungu be+ n’imyambaro+ yabo n’amavuta yera*+ n’ikimasa cyo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha+ n’amapfizi y’intama abiri n’inkoko iriho imigati idasembuwe,+  kandi uteranyirize iteraniro+ ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.”+  Nuko Mose abigenza uko Yehova yari yamutegetse, iteraniro ryose riteranira ku muryango+ w’ihema ry’ibonaniro.  Mose abwira iteraniro ati “ibi ni byo Yehova yategetse ko bikorwa.”+  Nuko Mose yigiza hafi Aroni n’abahungu be maze arabuhagira.+  Amwambika ikanzu,+ amukenyeza umushumi+ wayo, amwambika n’ikanzu itagira amaboko,+ agerekaho efodi,+ amukenyeza n’umushumi+ wo gukenyeza efodi arakomeza.  Agerekaho igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ agishyiramo Urimu na Tumimu.+  Amwambika igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe+ kandi ahagana imbere kuri icyo gitambaro ashyiraho igisate kirabagirana cya zahabu, ikimenyetso cyera kigaragaza ko yeguriwe Imana,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 10  Mose afata amavuta yera ayasuka ku ihema+ no ku byari biririmo byose arabyeza. 11  Afataho make ayaminjagira ku gicaniro+ incuro ndwi, no ku bikoresho byacyo byose no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo kugira ngo abyeze. 12  Arangije afata ku mavuta yera ayasuka ku mutwe wa Aroni aramweza.+ 13  Mose yigiza hafi abahungu ba Aroni+ abambika amakanzu, abakenyeza imishumi,+ abambika n’ibitambaro byo kuzingirwa ku mutwe,+ nk’uko Yehova  yari  yarabitegetse Mose. 14  Azana ikimasa+ cyo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza mu ruhanga+ rw’icyo kimasa cyo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha. 15  Mose abaga+ icyo kimasa, afata ku maraso+ yacyo ayashyirisha urutoki ku mahembe yose y’igicaniro kugira ngo acyeze. Amaraso asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse, kugira ngo acyeze agitangireho impongano.+ 16  Afata urugimbu rwose rwari ku mara n’urugimbu rwo ku mwijima, n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo, abyosereza ku gicaniro.+ 17  Naho ikimasa, uruhu rwacyo, inyama zacyo n’amayezi yacyo abitwikira inyuma y’inkambi,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 18  Mose azana imfizi y’intama yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza mu ruhanga rwayo.+ 19  Hanyuma arayibaga maze amaraso yayo ayaminjagira impande zose ku gicaniro.+ 20  Iyo mfizi y’intama ayicamo ibice,+ umutwe wayo n’ibyo bice hamwe n’urugimbu abishyira ku muriro uri ku gicaniro. 21  Mose yoza amara yayo n’amaguru yayo, maze iyo mfizi y’intama yose ayosereza ku gicaniro+ iba igitambo gikongorwa n’umuriro, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa+ Yehova, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 22  Hanyuma azana imfizi y’intama ya kabiri, ari yo mfizi y’intama yo gutamba igihe abatambyi bashyirwa ku mirimo,+ Aroni n’abahungu be barambika ibiganza mu ruhanga rwayo. 23  Mose arayibaga, afata ku maraso yayo ayashyira hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo.+ 24  Mose yigiza hafi abahungu ba Aroni, afata ku maraso ayashyira hejuru ku gutwi kwabo kw’iburyo, no ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cyabo cy’iburyo. Amaraso asigaye ayaminjagira impande zose ku gicaniro.+ 25  Afata urugimbu, igisembe cyuzuye urugimbu, urugimbu rwose rwo ku mara,+ urugimbu rwo ku mwijima, impyiko zombi n’urugimbu ruziriho n’itako ry’iburyo.+ 26  Kuri ya nkoko iriho imigati idasembuwe iri imbere ya Yehova, afataho umugati udasembuwe ufite ishusho y’urugori,+ n’umugati urimo amavuta ufite ishusho y’urugori,+ n’akagati gasize amavuta.+ Nuko abigereka hejuru y’urugimbu n’itako ry’iburyo. 27  Byose abishyira mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be, arabizunguza biba ituro rizunguzwa imbere ya Yehova.+ 28  Mose abikura mu biganza byabo, abyosereza ku gicaniro hejuru y’igitambo gikongorwa n’umuriro.+ Ibyo byari igitambo cyatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo,+ igitambo gikongorwa n’umuriro+ cy’impumuro nziza icururutsa+ Yehova. 29  Mose afata inkoro+ y’imfizi y’intama yatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo, arayizunguza iba ituro rizunguzwa imbere ya Yehova,+ iba umugabane+ we nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 30  Arangije afata ku mavuta yera+ no ku maraso ari ku gicaniro, abiminjagira kuri Aroni no ku myambaro ye no ku bahungu be bari kumwe na we, no ku myambaro yabo, yeza+ Aroni n’imyambaro ye n’abahungu be+ bari kumwe na we n’imyambaro yabo. 31  Mose abwira Aroni n’abahungu be ati “mutekere+ izo nyama ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, abe ari ho muzirira,+ kandi muzirishe imigati iri ku nkoko yakoreshejwe igihe abatambyi bashyirwaga ku mirimo, nk’uko nabitegetswe ngo ‘Aroni n’abahungu be bazabirye.’ 32  Inyama n’imigati bisigara mubitwike.+ 33  Muzamare iminsi irindwi mudasohotse mu ihema ry’ibonaniro, kugeza igihe iminsi yose yo kubashyira ku mirimo izarangirira, kuko muzamara iminsi irindwi+ mukorerwa uwo muhango wo kuzuza ububasha mu biganza byanyu.+ 34  Ibyakozwe uyu munsi Yehova yategetse ko bikomeza gukorwa mu minsi isigaye kugira ngo mutangirwe impongano.+ 35  Muzagume ku muryango w’ihema ry’ibonaniro amanywa n’ijoro mu gihe cy’iminsi irindwi,+ mukora umurimo w’izamu wategetswe na Yehova+ kugira ngo mudapfa, kuko uko ari ko nabitegetswe.” 36  Aroni n’abahungu be bakora ibyo Yehova yategetse byose binyuze kuri Mose.

Ibisobanuro ahagana hasi