Abalewi 7:1-38

7  “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha:+ ni icyera cyane.+  Igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha kijye kibagirwa aho+ babagira igitambo gikongorwa n’umuriro, kandi umutambyi azaminjagire+ amaraso+ yacyo impande zose ku gicaniro.  Naho ku bihereranye n’urugimbu+ rwacyo rwose, azazane igisembe cyuzuye urugimbu, urugimbu rwo ku mara,  impyiko zombi n’urugimbu ruziriho, ari na rwo ruri ku rukiryi. Naho urugimbu rwo ku mwijima azarukurane n’impyiko.+  Umutambyi azabyosereze ku gicaniro bibe igitambo gikongorwa n’umuriro gitambiwe Yehova.+ Ni igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.  Umugabo wese wo mu batambyi azakiryeho;+ bazakirire ahera. Ni icyera cyane.+  Igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha kizatambwe nk’igitambo gitambirwa ibyaha. Amategeko abigenga ni amwe.+ Icyo gitambo kijye kiba icy’umutambyi wagitambye ho igitambo cy’impongano.  “‘Niba umuntu azanye igitambo gikongorwa n’umuriro, uruhu+ rw’iryo tungo ryatanzwe ho igitambo rujye ruba urw’umutambyi wagitambye.  “‘Kandi ituro ryose ry’ibinyampeke ry’imigati yokeje mu ifuru+ n’itetswe mu mavuta+ n’itetswe ku ipanu,+ rizahabwe umutambyi waritambye, ribe irye.+ 10  Ariko ituro ryose ry’ibinyampeke ry’utugati dusize amavuta+ cyangwa utugati twumye,+ rizabe iry’abahungu bose ba Aroni, bose bazarigabane banganye. 11  “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo gisangirwa,+ umuntu wese azatura Yehova: 12  nagitanga ari igitambo cy’ishimwe,+ icyo gitambo azagiturane n’imigati idasembuwe irimo amavuta ifite ishusho y’urugori, n’utugati tudasembuwe dusize amavuta,+ n’imigati irimo amavuta ifite ishusho y’urugori, ikozwe mu ifu inoze kandi iponze neza. 13  Ituro ry’iyo migati idasembuwe azariturane n’imigati irimo umusemburo+ ifite ishusho y’urugori, hamwe n’ibitambo bisangirwa yatanze ho igitambo cy’ishimwe. 14  Kuri iryo turo azagende akura akagati kamwe kuri buri bwoko bw’utugati, kabe umugabane wera wa Yehova.+ Uwo mugabane uzabe uw’umutambyi+ waminjagiye ku gicaniro amaraso y’ibitambo bisangirwa. 15  Inyama z’ibitambo bisangirwa yatanze ho igitambo cy’ishimwe, zizaribwe ku munsi byatambweho. Ntazagire izo asigaza ngo zigeze mu gitondo.+ 16  “‘Kandi niba igitambo yatanze ari icyo guhigura umuhigo+ cyangwa ari ituro atanze ku bushake,+ kizaribwe ku munsi yagitanzeho; ibisigaye bishobora kuribwa no ku munsi ukurikiyeho. 17  Ariko nihagira inyama zisigara zikageza ku munsi wa gatatu, zizatwikwe.+ 18  Icyakora ku munsi wa gatatu nihagira urya ku nyama z’icyo gitambo gisangirwa, uwagitanze ntazemerwa+ n’Imana. Ntikizatuma imwishimira.+ Kizaba cyangiritse, kandi umuntu uzakiryaho azaryozwa icyaha cye.+ 19  Inyama zizakora ku kintu cyose gihumanye,+ ntizizaribwe; zizatwikwe. Naho izindi nyama z’icyo gitambo zo, umuntu wese udahumanye ashobora kuzirya. 20  “‘Kandi umuntu uzarya ku nyama z’igitambo gisangirwa giturwa Yehova, akazirya ahumanye, uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe.+ 21  Nihagira umuntu ukora ku kintu cyose gihumanye, kwaba guhumana k’umuntu+ cyangwa inyamaswa ihumanye+ cyangwa ikintu giteye ishozi+ gihumanye, maze akarenga akarya ku nyama z’igitambo gisangirwa cyatuwe Yehova, uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe.’” 22  Yehova akomeza kubwira Mose ati 23  “bwira Abisirayeli uti ‘ntimuzarye urugimbu+ rw’ikimasa cyangwa urw’isekurume y’intama ikiri nto cyangwa urw’ihene. 24  Urugimbu rw’itungo ryipfushije cyangwa urw’itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa+ rushobora gukoreshwa ikintu cyose umuntu yatekereza; ariko ntimuzarurye. 25  Umuntu wese uzarya urugimbu rw’itungo yatanze ho igitambo gikongorwa n’umuriro gitambirwa Yehova, uwo muntu azicwe+ akurwe mu bwoko bwe. 26  “‘Ntimuzarye amaraso+ y’uburyo bwose aho muzatura hose, yaba ay’ibiguruka cyangwa ay’amatungo. 27  Umuntu wese urya amaraso y’uburyo bwose, uwo muntu azicwe+ akurwe mu bwoko bwe.’” 28  Yehova yongera kubwira Mose ati 29  “bwira Abisirayeli uti ‘umuntu uzajya atura Yehova igitambo gisangirwa, azajye azanira Yehova ituro akuye kuri icyo gitambo gisangirwa.+ 30  Azazane mu biganza bye urugimbu+ ruri ku nkoro rube igitambo gikongorwa n’umuriro giturwa Yehova. Azaruzanane n’inkoro, abizunguze bibe ituro rizunguzwa+ imbere ya Yehova. 31  Umutambyi azosereze+ urugimbu ku gicaniro, ariko inkoro izaba iya Aroni n’abahungu be.+ 32  “‘Muzahe umutambyi itako ry’iburyo ribe umugabane wera+ mukuye ku bitambo bisangirwa. 33  Itako ry’iburyo rizaba umugabane w’umwe mu bahungu ba Aroni uzatamba amaraso y’igitambo gisangirwa, n’urugimbu.+ 34  Inkoro y’ituro rizunguzwa+ hamwe n’itako ry’umugabane wera mbyatse Abisirayeli, bijye bikurwa ku bitambo byabo bisangirwa. Nzabyaka Abisirayeli mbihe Aroni umutambyi n’abahungu be, bibe itegeko ry’ibihe bitarondoreka. 35  “‘Uwo ni wo mugabane w’umutambyi wahawe Aroni n’umugabane w’umutambyi wahawe abahungu be, ukuwe ku bitambo bikongorwa n’umuriro byatuwe Yehova, ku munsi yabazanye+ ngo bakorere Yehova umurimo w’ubutambyi, 36  nk’uko Yehova yategetse ko bari kuzabihabwa umunsi yari kubatoranya mu Bisirayeli akabasukaho amavuta.+ Iryo ni itegeko ry’ibihe bitarondoreka ku bazabakomokaho bose.’”+ 37  Iryo ni ryo tegeko rirebana n’igitambo gikongorwa n’umuriro,+   ituro   ry’ibinyampeke,+ igitambo gitambirwa ibyaha,+ igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha,+ igitambo cyo gushyira abatambyi ku mirimo+ yabo n’igitambo gisangirwa,+ 38  nk’uko Yehova yategetse Mose ku musozi wa Sinayi+ igihe yategekaga Abisirayeli gutura Yehova ibitambo mu butayu bwa Sinayi.+

Ibisobanuro ahagana hasi