Abalewi 13:1-59
13 Yehova abwira Mose na Aroni ati
2 “umuntu nasesa ibintu ku mubiri cyangwa hakazaho igikoko+ cyangwa akagira amabara ku ruhu ameze nk’ibibembe,+ bazamushyire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu bahungu be b’abatambyi.+
3 Umutambyi azasuzume iyo ndwara y’uruhu.+ Niba ubwoya bwaho bwarahindutse umweru kandi iyo ndwara ikaba igaragara ko yageze imbere mu ruhu, iyo izaba ari indwara y’ibibembe. Umutambyi namara kubisuzuma, azatangaze ko uwo muntu ahumanye.
4 Ariko niba ibara ryo ku ruhu ari umweru kandi bikaba bigaragara ko ubwo burwayi butageze imbere mu ruhu, n’ubwoya bwaho bukaba butarahindutse umweru, umutambyi azamuhe akato+ amare iminsi irindwi.
5 Umutambyi azongere amusuzume ku munsi wa karindwi. Niba bigaragara ko iyo ndwara yagumye uko iri ntifate ahandi ku ruhu, umutambyi azongere amuhe akato+ indi minsi irindwi.
6 “Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere amusuzume ku ncuro ya kabiri. Nasanga indwara ye yaroroshye kandi ikaba itarafashe ahandi ku ruhu, azatangaze ko uwo muntu adahumanye. Kizaba ari igikoko. Azamese imyambaro ye; azaba adahumanye.
7 Ariko niba icyo gikoko cyarafashe n’ahandi ku ruhu nyuma yo kwiyereka umutambyi ngo arebe ko adahumanye, azongere yiyereke umutambyi.+
8 Umutambyi azamusuzume. Nasanga icyo gikoko cyarafashe n’ahandi ku ruhu, azatangaze ko ahumanye. Bizaba ari ibibembe.+
9 “Nihagira umuntu urwara ibibembe bazamushyire umutambyi.
10 Uwo mutambyi azamusuzume.+ Nasanga uwo muntu yasheshe ibintu by’umweru ku mubiri kandi ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umweru, kandi ibyo bintu yasheshe bikaba byacitsemo ibisebe,+
11 ibyo bizaba ari ibibembe bidakira+ biri ku mubiri we. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu ahumanye. Ntazamuhe akato+ kuko ahumanye.
12 Niba ibibembe bisheshe ku ruhu, umutambyi akabona byarasheshe ku mubiri hose uhereye ku mutwe ukageza ku birenge,
13 kandi umutambyi yasuzuma akabona ibibembe byarasheshe umubiri wose, azatangaze ko uwo muntu adahumanye. Umubiri we wose wabaye umweru; ntahumanye.
14 Ariko umunsi hajeho igisebe, azaba ahumanye.
15 Umutambyi+ azasuzume icyo gisebe maze atangaze ko uwo muntu ahumanye. Igisebe kiba gihumanye. Ni ibibembe.+
16 Icyakora icyo gisebe nigikira kigahinduka umweru, azaze yiyereke umutambyi.
17 Umutambyi azamusuzume+ kandi nasanga ahari igisebe hahindutse umweru, azatangaze ko hadahumanye. Uwo muntu azaba adahumanye.
18 “Ikibyimba+ nikiza ku mubiri hanyuma kigakira,
19 maze mu nkovu y’icyo kibyimba hagasesamo ibintu by’umweru cyangwa hakazamo akabara k’umutuku werurutse, azajye kwiyereka umutambyi.
20 Umutambyi azamusuzume.+ Uwo mutambyi nasanga ako kabara gasa naho kageze imbere mu ruhu kandi ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umweru, azatangaze ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y’ibibembe yatungukiye mu kibyimba.
21 Ariko umutambyi nagasuzuma agasanga nta bwoya bw’umweru bukariho kandi katari imbere mu ruhu, ahubwo kakaba kagenda gasibangana, azamuhe akato+ iminsi irindwi.
22 Ariko niba ako kabara kagenda gakwira ahandi ku mubiri, umutambyi azatangaze ko uwo muntu ahumanye. Bizaba ari ibibembe.
23 Ariko niba ako kabara katariyongereye ngo gakwire ahandi, kizaba ari ikibyimba cyongeye kuhatungukira.+ Umutambyi azatangaze ko uwo muntu adahumanye.+
24 “Umuntu nashya akagira inkovu maze muri iyo nkovu hakazamo ibara ry’umutuku werurutse cyangwa iry’umweru,
25 umutambyi azasuzume iryo bara. Niba ubwoya bwo muri iryo bara bwarahindutse umweru kandi iryo bara rikaba ryarageze imbere mu ruhu, bizaba ari ibibembe byatungukiye mu nkovu. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu ahumanye. Iyo izaba ari indwara y’ibibembe.
26 Ariko umutambyi nasuzuma iryo bara agasanga nta bwoya bw’umweru buririmo kandi rikaba ritaragera imbere mu ruhu, ahubwo rikaba rigenda risibangana, azahe uwo muntu akato iminsi irindwi.
27 Umutambyi azamusuzume ku munsi wa karindwi. Niba rigenda rikwira ahandi ku mubiri, umutambyi azatangaze ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y’ibibembe.
28 Ariko niba iryo bara ritariyongereye ngo rikwire n’ahandi ku ruhu, ahubwo rikaba rigenda risibangana, izaba ari inkovu yabyimbye. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu adahumanye, kuko kizaba ari ikibyimba cyatungukiye mu nkovu.
29 “Umugabo cyangwa umugore nafatwa n’ibibembe, bikamufata mu mutwe cyangwa ku kananwa,
30 umutambyi+ azasuzume ubwo burwayi. Nabona iyo ndwara igaragara ko yageze imbere mu ruhu, kandi ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umuhondo kandi bwarapfutse,+ umutambyi azatangaze ko uwo muntu ahumanye. Iyo izaba ari indwara yo gupfuka ubwoya. Ni ibibembe bifata mu mutwe cyangwa ku kananwa.
31 Ariko umutambyi nasuzuma iyo ndwara yo gupfuka ubwoya akabona itarageze imbere mu ruhu kandi aho yafashe hakaba hatari ubwoya bw’umukara, azahe akato+ uwo muntu urwaye iyo ndwara amare iminsi irindwi.+
32 Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere asuzume iyo ndwara. Niba iyo ndwara yo gupfuka ubwoya+ itarafashe n’ahandi ku ruhu, aho yafashe hakaba hatarameze ubwoya bw’umuhondo kandi uko bigaragara ikaba itarageze imbere mu ruhu,
33 uwo muntu aziyogosheshe; ariko ntaziyogosheshe aho iyo ndwara yo gupfuka ubwoya yafashe.+ Hanyuma umutambyi azongere ahe akato uwo muntu urwaye indwara yo gupfuka ubwoya, amare indi minsi irindwi.
34 “Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere asuzume iyo ndwara yo gupfuka ubwoya. Niba iyo ndwara itarafashe n’ahandi ku ruhu kandi uko bigaragara ikaba itarageze imbere mu ruhu, umutambyi azatangaze ko uwo muntu adahumanye.+ Uwo muntu azamese imyenda ye; azaba adahumanye.
35 Ariko niba iyo ndwara yo gupfuka ubwoya yarafashe n’ahandi ku ruhu nyuma yo kwiyereka umutambyi ngo arebe ko adahumanye,
36 umutambyi+ azamusuzume. Niba iyo ndwara yo gupfuka ubwoya yarafashe n’ahandi ku ruhu, umutambyi ntazirirwe asuzuma niba aho yafashe harameze ubwoya bw’umuhondo; uwo muntu azaba ahumanye.
37 Ariko niba asuzumye agasanga iyo ndwara yo gupfuka ubwoya itariyongereye kandi hakaba harameze ubwoya bw’umukara, iyo ndwara izaba yarakize. Uwo muntu azaba adahumanye, kandi umutambyi azatangaze ko adahumanye.+
38 “Niba ku ruhu rw’umugabo cyangwa urw’umugore hajeho ibibara+ by’umweru,
39 umutambyi+ azamusuzume. Niba ibyo bibara byo ku ruhu rwe ari umweru w’ikigina, bizaba ari ibintu bitagize icyo bitwaye yasheshe ku ruhu. Azaba adahumanye.
40 “Umusatsi nutangira kugenda ushira ku mutwe+ w’umugabo, bizaba ari uruhara. Azaba adahumanye.
41 Umusatsi nushira ku mutwe ahagana imbere, ruzaba ari uruhara rw’imbere; azaba adahumanye.
42 Ariko narwara ibintu by’umutuku werurutse mu ruhara rwo mu gitwariro cyangwa urw’imbere, ibyo bizaba ari ibibembe bitungukiye mu ruhara rwo mu gitwariro cyangwa urw’imbere.
43 Umutambyi+ azamusuzume; nasanga yasheshe ibintu by’umutuku werurutse mu ruhara rwo mu gitwariro cyangwa urw’imbere, ibyo bintu bikaba bisa n’ibibembe byo ku ruhu,
44 azaba ari umubembe kandi azaba ahumanye. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu ahumanye. Uburwayi bwe buzaba bwaramufashe ku mutwe.
45 Umubembe urwaye iyo ndwara ajye yambara imyenda ishishimuye,+ ahirimbize umusatsi+ kandi atwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa,+ arangurure ati ‘ndahumanye, ndahumanye.’+
46 Iminsi yose akirwaye iyo ndwara azaba ahumanye. Arahumanye. Azabe ukwe inyuma y’inkambi.+
47 “Indwara y’ibibembe niza mu mwenda, ikaza mu mwenda w’ubwoya cyangwa umwenda w’ubudodo,
48 cyangwa mu budodo buhagaritse,+ cyangwa mu budodo butambitse bw’umwenda w’ubudodo cyangwa uw’ubwoya, cyangwa ikaza mu ruhu cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu,+
49 maze ibintu bisa n’umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi cyangwa bisa n’umutuku bikaza muri uwo mwenda cyangwa mu ruhu cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu, iyo izaba ari indwara y’ibibembe. Icyo kintu kizerekwe umutambyi.
50 Umutambyi+ azasuzume iyo ndwara, maze icyo kintu agishyire ukwacyo+ kimare iminsi irindwi.
51 Ku munsi wa karindwi nasuzuma icyo kintu agasanga iyo ndwara yarakwiriye muri uwo mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse+ cyangwa mu ruhu, icyo urwo ruhu rwaba rwaragenewe gukoreshwa cyose, iyo izaba ari indwara y’ibibembe+ byandura. Icyo kintu kizaba gihumanye.
52 Azatwike umwenda w’ubwoya cyangwa umwenda w’ubudodo,+ cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu cyafashwe n’iyo ndwara, kuko ibyo ari ibibembe byandura.+ Icyo kintu kizatwikwe.
53 “Ariko umutambyi nasuzuma agasanga iyo ndwara itarafashe n’ahandi kuri uwo mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse, cyangwa ku kintu cyose gikozwe mu ruhu,+
54 icyo gihe nabwo umutambyi azategeke ko bamesa icyo kintu cyafashwe n’iyo ndwara, bongere bagishyire ukwacyo ubwa kabiri, kimare iminsi irindwi.
55 Icyo kintu nikimara kumeswa, umutambyi azasuzume iyo ndwara. Nasanga nta cyo yahindutseho ariko itarakwiriye ngo ifate n’ahandi, icyo kintu kizaba gihumanye. Uzagitwike. Kizaba cyarariwe ku ruhande rw’imbere n’urw’inyuma.
56 “Ariko nyuma y’uko icyo kintu kimeswa, umutambyi nasuzuma agasanga iyo ndwara yaragiye ikira, agace kafashwe n’iyo ndwara ko kuri uwo mwenda cyangwa ku ruhu cyangwa ku budodo buhagaritse cyangwa ubutambitse, azagace agakureho.
57 Iyo ndwara niyongera kugaragara mu mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse+ cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu, izaba yongeye kugaruka. Uzatwike+ ikintu cyose cyafashwe n’iyo ndwara.
58 Umwenda cyangwa ubudodo buhagaritse cyangwa ubutambitse cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu uzamesa, iyo ndwara nigishiramo uzongere ukimese ubwa kabiri; kizaba kidahumanye.
59 “Iryo ni ryo tegeko uzajya ukurikiza wemeza niba umwenda w’ubwoya cyangwa uw’ubudodo,+ cyangwa ubudodo buhagaritse cyangwa ubudodo butambitse, cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu gihumanye cyangwa kidahumanye.”