Abalewi 27:1-34

27  Yehova akomeza kubwira Mose ati  “vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti ‘umuntu nahiga umuhigo wihariye+ wo gutura Yehova umuntu hakurikijwe igiciro cyemejwe,  natura Imana umuntu w’igitsina gabo ufite hagati y’imyaka makumyabiri na mirongo itandatu, igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli mirongo itanu z’ifeza, zigezwe kuri shekeli y’ahera.  Ariko natura Imana umuntu w’igitsina gore, igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli mirongo itatu.  Naba ari umuntu w’igitsina gabo ufite hagati y’imyaka itanu na makumyabiri, igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli makumyabiri, naho naba ari uw’igitsina gore, igiciro cye kizabe shekeli icumi.  Naba afite hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itanu, uw’igitsina gabo igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli eshanu+ z’ifeza, naho uw’igitsina gore igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli eshatu z’ifeza.  “‘Naba afite kuva ku myaka mirongo itandatu kujyana hejuru, uw’igitsina gabo igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli cumi n’eshanu, naho uw’igitsina gore kibe shekeli icumi.  Ariko niba uwahize uwo muhigo ari umukene akaba adashobora kubona icyo giciro cyemejwe,+ azazane uwo muntu imbere y’umutambyi, umutambyi amugenere igiciro akwiriye.+ Azamugenera igiciro akurikije icyo uwahize umuhigo ashobora kubona.+  “‘Niba atanze itungo ryo mu yo batura Yehova ho igitambo, itungo ryose ahaye Yehova rizaba ikintu cyera.+ 10  Ntashobora kurigurana, ntashobora gusimbuza iryiza iribi cyangwa ngo iribi arisimbuze iryiza. Ariko naramuka arisimbuje irindi, iryo yatanze rizabe ikintu cyera, n’iryo arisimbuje ribe ikintu cyera. 11  Natanga itungo rihumanye+ ryo mu matungo adaturwa Yehova ho igitambo,+ azarizane imbere y’umutambyi.+ 12  Umutambyi azarigenere igiciro akurikije ko ari ryiza cyangwa ko ari ribi. Igiciro cyemejwe+ n’umutambyi ni cyo kizaba igiciro cyaryo. 13  Ariko naramuka ashatse kurigaruza, azatange igiciro cyaryo cyemejwe, yongereho na kimwe cya gatanu+ cyacyo. 14  “‘Umuntu niyereza Yehova inzu ye ngo ibe ikintu cyera, umutambyi azayigenere igiciro akurikije ubwiza bwayo.+ Igiciro umutambyi azayigenera ni cyo kizaba igiciro cyayo. 15  Ariko niba uwatanze iyo nzu ashaka kongera kuyigura, azatange igiciro cyayo cyemejwe, yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo;+ iyo nzu izongera ibe iye. 16  “‘Umuntu niyereza Yehova umurima wo muri gakondo ye,+ igiciro cyawo kizagenwe hakurikijwe ubwinshi bw’imbuto zibibwamo: niba ubibwamo homeri*+ y’ingano za sayiri, igiciro cyawo kizabe shekeli mirongo itanu. 17  Naweza ahereye ku mwaka wa Yubile,+ uzagurwe hakurikijwe igiciro cyemejwe. 18  Naweza nyuma ya Yubile, umutambyi azamubarire igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye ngo indi Yubile igere; igiciro cyawo cyagenwe kizagabanuke.+ 19  Ariko niba uwawutanze ashatse kongera kuwugura, azatange igiciro cyawo cyagenwe, yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo, maze ube uwe.+ 20  Ariko natagura uwo murima ngo awisubize ahubwo ukagurishwa undi muntu, nta burenganzira azaba agifite bwo kongera kuwugura ngo awusubirane. 21  Umwaka wa Yubile nugera, igihe cyo gusubiza uwo murima kigeze, uzabe ikintu cyera, umurima weguriwe Yehova.+ Uzaba uw’umutambyi.+ 22  “‘Umuntu niyereza Yehova umurima yaguze utari uwo muri gakondo ye,+ 23  umutambyi azamubarire igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye kugira ngo Yubile igere, uwo muntu ahite yishyura icyo kiguzi uwo munsi.+ Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova.+ 24  Umwaka wa Yubile nugera, uwo murima uzasubizwa nyir’ukuwugurisha, uwawuhawe ho umurage na ba sekuruza.+ 25  “‘Igiciro cyose kigomba kugenwa hakurikijwe agaciro ka shekeli y’ahera. Iyo shekeli izabe ingana na gera* makumyabiri.+ 26  “‘Ntihakagire umuntu wereza Yehova uburiza bwo mu matungo,+ kuko uburiza busanzwe ari ubwe. Cyaba ikimasa cyangwa intama, ni ibya Yehova.+ 27  Niba ari rimwe mu matungo ahumanye+ kandi akaba ashaka kuricungura akurikije igiciro cyaryo cyemejwe, azatange icyo giciro cyaryo yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo.+ Ariko nataricungura, rizagurishwe ku giciro cyaryo cyemejwe. 28  “‘Niba umuntu afashe umuntu cyangwa itungo rye cyangwa umurima we akabyegurira Yehova burundu,*+ uwo muntu cyangwa itungo cyangwa umurima ntibishobora kugurishwa cyangwa gucungurwa.+ Biba bibaye ibintu byera cyane byeguriwe Yehova. 29  Nta muntu ugomba kwicwa uzacungurwa;+ azicwe.+ 30  “‘Icya cumi+ cy’ibyeze mu butaka, byaba ibyo mwejeje mu mirima cyangwa imbuto zeze ku biti, ni icya Yehova. Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova. 31  Nihagira umuntu ushaka kongera gusubirana icya cumi yatanze, azatange igiciro cyacyo yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo.+ 32  Kimwe cya cumi cyo mu bushyo cyangwa cyo mu mukumbi, mu matungo yose anyura munsi y’inkoni,+ irya cumi rizaba ikintu cyera cyeguriwe Yehova. 33  Ntazarebe niba iryo tungo ari ryiza cyangwa ari ribi, kandi ntazarisimbuze irindi. Ariko naramuka arisimbuje irindi, iryo yatanze rizabe ikintu cyera, n’iryo arisimbuje ribe ikintu cyera.+ Ntirizacungurwe.’” 34  Ayo ni yo mategeko+ Yehova yahereye Mose ku musozi wa Sinayi+ ngo ayageze ku Bisirayeli.

Ibisobanuro ahagana hasi