Abalewi 5:1-19

5  “‘Nihagira umuntu+ ukora icyaha cyo kuba yumvise hari imivumo+ ivugwa mu ruhame, akaba yaba umugabo wo guhamya ibivugwa muri iyo mivumo cyangwa akaba yarabibonye, cyangwa se akaba abizi maze ntabivuge,+ azabiryozwe.  “‘Cyangwa nihagira umuntu ukora ku kintu gihumanye, cyaba intumbi y’inyamaswa ihumanye cyangwa iy’itungo rihumanye cyangwa iy’agasimba+ gahumanye, nubwo yaba atabizi,+ nabwo azaba ahumanye kandi azabarwaho icyaha.+  Cyangwa nihagira ukora ku guhumana+ k’umuntu, uko kwaba kuri kose, kandi uko guhumana kukaba gushobora gutuma na we ahumana, nubwo yaba yabikoze atabizi, nabimenya azabarwaho icyaha.  “‘Cyangwa nihagira umuntu urahira akagera ubwo avuga ibintu ahubutse+ agambiriye gukora ikibi+ cyangwa icyiza mu bintu ibyo ari byo byose umuntu yarahirira+ ahubutse, azaba acumuye. Nabimenya azaba acumuye ku birebana n’icyo yaba yarahiriye cyose, nubwo yaba yabikoze atabizi.  “‘Umuntu nabarwaho icyaha bitewe na kimwe muri ibyo, azemere+ icyaha cye.  Azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha+ yakoze. Icyo gitambo kizabe ari inyagazi akuye mu mukumbi, yaba inyagazi+ y’intama cyangwa iy’ihene, ayitange ho igitambo gitambirwa ibyaha. Umutambyi azamutangire impongano y’icyaha yakoze.+  “‘Ariko niba adafite ubushobozi bwo kugura intama,+ azazanire Yehova intungura+ ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri kugira ngo bibe igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha yakoze. Imwe izabe igitambo gitambirwa ibyaha,+ indi ibe igitambo gikongorwa n’umuriro.  Azazizanire umutambyi, maze umutambyi abanze gutamba imwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ayinosheshe+ urwara ayikomeretse ku ijosi, ariko ntazarice.  Azafate ku maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha ayaminjagire ku rubavu rw’igicaniro, ariko asigaye azayavushirize hasi aho igicaniro giteretse.+ Ni igitambo gitambirwa ibyaha. 10  Indi azayitambe ibe igitambo gikongorwa n’umuriro, ayitambe akurikije amabwiriza yatanzwe.+ Umutambyi azamutangire impongano+ y’icyaha yakoze, bityo akibabarirwe.+ 11  “‘Niba kandi adafite ubushobozi+ bwo kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, azazane kimwe cya cumi cya efa*+ y’ifu inoze kugira ngo kibe igitambo gitambirwa ibyaha cyo gutambira icyaha yakoze. Ntazagisukeho amavuta+ kandi ntazagishyireho ububani, kuko ari igitambo gitambirwa ibyaha.+ 12  Azazanire umutambyi iyo fu inoze, maze umutambyi afateho iyuzuye urushyi ibe urwibutso.+ Azayosereze ku gicaniro hejuru y’ibitambo bikongorwa n’umuriro bitambirwa Yehova.+ Ni igitambo gitambirwa ibyaha.+ 13  Umutambyi azamutangire impongano+ y’icyaha yakoze, icyo ari cyo cyose muri ibyo, bityo akibabarirwe. Ifu isigaye kuri iryo turo izaba iy’umutambyi,+ nk’uko bigenda ku ituro ry’ibinyampeke.’” 14  Yehova akomeza kubwira Mose ati 15  “umuntu naba umuhemu agacumura ku bintu byera bya Yehova atabigambiriye,+ azatange igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+ Azazanire Yehova imfizi y’intama itagira inenge akuye mu mukumbi, hakurikijwe agaciro kayo kabazwe muri shekeli*+ zigezwe kuri shekeli y’ahera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha. 16  Azatange indishyi y’icyaha yakoze acumura ku hantu hera, kandi azongereho kimwe cya gatanu+ cy’agaciro kayo agihe umutambyi, kugira ngo umutambyi atambe ya ntama y’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, bimubere impongano+ y’icyaha, bityo akibabarirwe.+ 17  “Nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu bintu byose Yehova yabuzanyije, nubwo yaba atazi ko yagikoze,+ azagibwaho n’urubanza kandi azaryozwa icyaha cye.+ 18  Azatange igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+ Azazanire umutambyi imfizi y’intama itagira inenge akuye mu mukumbi hakurikijwe agaciro kayo. Umutambyi azamutangire impongano+ y’icyaha yakoze atabigambiriye, nubwo yaba atari azi ko yagikoze, bityo akibabarirwe.+ 19  Ni igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha. Aba yagiweho n’urubanza rw’icyaha+ yakoreye Yehova.”

Ibisobanuro ahagana hasi