Abalewi 22:1-33
22 Yehova yongera kubwira Mose ati
2 “bwira Aroni n’abahungu be bajye birinda gukoresha nabi ibintu byera by’Abisirayeli, no guhumanya izina ryanjye ryera+ binyuze ku bintu byera bantura.+ Ndi Yehova.
3 Ubabwire uti ‘mu bihe byanyu byose, umuntu wese wo mu rubyaro rwanyu rwose uzegera ibintu byera Abisirayeli bereje Yehova, akabyegera agihumanye,+ uwo muntu azicwe akurwe imbere yanjye. Ndi Yehova.
4 Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni w’umubembe+ cyangwa urwaye indwara yo kuninda+ urya ku bintu byera, kugeza ahumanutse.+ Kandi n’uwahumanyijwe no gukora ku ntumbi+ cyangwa umugabo wasohoye intanga,+
5 cyangwa se uwakoze ku dusimba duhumanye+ cyangwa agakora ku muntu wahumanyijwe no guhumana uko ari ko kose,+ na we ntakabiryeho.
6 Umuntu wese uzabikoraho aziyuhagire+ kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba, abone kurya ku bintu byera.
7 Izuba nirirenga azaba ahumanutse, bityo abone kurya ku bintu byera, kuko ari ibyokurya bye.+
8 Nanone ntazarye itungo ryipfushije cyangwa iryatanyaguwe n’inyamaswa kugira ngo bitamuhumanya.+ Ndi Yehova.
9 “‘Bajye bakurikiza ibyo mbasaba, kugira ngo batagibwaho n’icyaha bagapfa+ ari byo bazize, kuko baba bahumanyije ibintu byera. Ni jye Yehova ubeza.
10 “‘Umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni ntakarye ku bintu byera.+ Kandi umwimukira uba mu rugo rw’umutambyi cyangwa umukozi ukorera ibihembo, ntakarye ku bintu byera.
11 Ariko umutambyi nagura umuntu, amuguze amafaranga ye, uwo muntu aba yemerewe kurya ku bintu byera. Abagaragu bavukiye mu rugo rwe, na bo baba bemerewe kurya ku bintu byera.+
12 Umukobwa w’umutambyi nashakana n’umugabo utari uwo mu muryango w’abatambyi, uwo mukobwa ntazaba yemerewe kurya ku maturo y’ibintu byera.
13 Ariko umukobwa w’umutambyi napfakara cyangwa agatana n’umugabo we atari yabyara, akagaruka kuba mu rugo rwa se nk’uko yahabaga akiri umukobwa,+ azaba yemerewe kurya ku byokurya bya se.+ Icyakora nta muntu utari uwo mu muryango w’abatambyi wemerewe kubiryaho.
14 “‘Umuntu narya ku bintu byera atabizi,+ azabirihe yongereho na kimwe cya gatanu+ cyabyo, abihe umutambyi.
15 Abatambyi ntibagahumanye ibintu byera Abisirayeli batuye Yehova,+
16 ngo batume abantu bagibwaho n’urubanza rw’icyaha bazira ko bariye ku bintu byera Abisirayeli batuye. Ni jye Yehova ubeza.’”
17 Yehova akomeza kubwira Mose ati
18 “vugana na Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose, ubabwire uti ‘umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli cyangwa umwimukira utuye muri Isirayeli nazana ituro,+ ryaba iryo guhigura imihigo+ yabo cyangwa andi maturo batanze ku bushake,+ bakabitura Yehova ngo bibe ibitambo bikongorwa n’umuriro,
19 muzazane itungo ritagira inenge,+ cyaba ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa isekurume y’ihene, kugira ngo mwemerwe.+
20 Ntimukazane itungo ryose rifite ubusembwa,+ kuko ritazatuma mwemerwa.
21 “‘Kandi umuntu nazanira Yehova igitambo gisangirwa+ cyo guhigura umuhigo+ cyangwa ari ituro atanze ku bushake, kizabe ari itungo ritagira inenge akuye mu bushyo cyangwa mu mukumbi, kugira ngo yemerwe. Rizabe ridafite ubusembwa ubwo ari bwo bwose.
22 Ntimuzature Yehova itungo rihumye cyangwa iryavunitse cyangwa irifite ibisebe cyangwa amasununu cyangwa ibikoko cyangwa ibihushi.+ Ntimukagire na rimwe muri ayo matungo mushyira ku gicaniro, ngo muritambire Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro.+
23 Ikimasa cyangwa intama bifite urugingo rusumba urundi cyangwa rugufi kurusha urundi,+ mushobora kubitanga ho ituro ritangwa ku bushake. Ariko nimubitanga ho ituro ryo guhigura umuhigo, iryo turo ntirizemerwa.
24 Ntimugature Yehova itungo rifite amabya+ yahombanye cyangwa yamenetse cyangwa iryakonwe, kandi mu gihugu cyanyu ntimuzature amaturo nk’ayo.
25 Umunyamahanga natanga itungo rimeze nk’ayo, ntimukaritambe ngo ribe ibyokurya by’Imana yanyu, kuko riba rifite inenge. Rifite ubusembwa+ muri ryo. Ntirizemerwa.’”+
26 Yehova yongera kubwira Mose ati
27 “nihavuka ikimasa cyangwa isekurume y’intama cyangwa ihene, bizamarane na nyina iminsi irindwi.+ Ariko guhera ku munsi wa munani, bishobora gutambwa ho igitambo gikongorwa n’umuriro giturwa Yehova kandi akacyemera.
28 Ntihakagire itungo ryo mu bushyo cyangwa iryo mu mukumbi mubagana n’iryaryo ku munsi umwe.+
29 “Nimutambira Yehova igitambo cy’ishimwe,+ muzagitambe kugira ngo mwemerwe.
30 Kizaribwe kuri uwo munsi.+ Ntimuzagire ibyo musigaza ngo bigeze mu gitondo.+ Ndi Yehova.
31 “Mujye mukomeza amategeko yanjye muyakurikize.+ Ndi Yehova.
32 Ntimugahumanye izina ryanjye ryera;+ ahubwo ngomba kwezwa mu Bisirayeli.+ Ni jyewe Yehova ubeza,+
33 ubavanye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mbabere Imana.+ Ndi Yehova.”