Abalewi 15:1-33

15  Yehova akomeza kubwira Mose na Aroni ati  “muvugane n’Abisirayeli mubabwire muti ‘nihagira umuntu ufatwa n’indwara yo kuninda+ mu myanya ndangagitsina ye, ibyo bintu bimuvamo bizaba bihumanye.  Ibyo bintu bimuvamo bizatuma ahumana: yaba ari imyanya ndangagitsina ye ininda cyangwa se ikaba yazibye bitewe n’ibyo bintu bimuvamo, azaba ahumanye.  “‘Uburiri bwose umuntu urwaye indwara yo kuninda azaryamaho buzaba buhumanye, kandi ikintu cyose azicaraho kizaba gihumanye.  Umuntu uzakora ku buriri bwe azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba.+  Umuntu uzicara ku kintu urwaye indwara yo kuninda yicayeho, azamese+ imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba.  Umuntu wese uzakora ku muntu urwaye indwara yo kuninda+ azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba.+  Umuntu urwaye indwara yo kuninda nacira ku muntu udahumanye, uwo muntu azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba.  Intebe yose ishyirwa ku itungo+ uwo muntu urwaye indwara yo kuninda yicayeho, izaba ihumanye. 10  Umuntu wese uzakora ku bintu uwo muntu yicayeho azaba ahumanye kugeza nimugoroba. Umuntu wese uzabiterura azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba. 11  Umuntu urwaye indwara yo kuninda+ naba atarakaraba intoki maze agakora ku muntu, uwo muntu azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba. 12  Umuntu urwaye indwara yo kuninda nakora ku gikoresho cyose cy’ibumba bazakimene.+ Nakora ku gikoresho kibajwe mu giti+ bazacyogeshe amazi. 13  “‘Umuntu urwaye indwara yo kuninda nakira, azabare iminsi irindwi uhereye igihe yakiriyeho,+ amese imyenda ye kandi yiyuhagire amazi meza,+ maze abe ahumanutse. 14  Ku munsi wa munani azafate intungura+ ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, aze imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro abihe umutambyi. 15  Umutambyi azabitambe, kimwe kibe igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo gikongorwa n’umuriro.+ Umutambyi azamutangire impongano imbere ya Yehova ku bw’iyo ndwara ye yo kuninda. 16  “‘Umugabo nasohora intanga+ aziyuhagire umubiri wose; azaba ahumanye kugeza nimugoroba. 17  Umwenda wose cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu intanga zizajyaho, kizameswe; kizaba gihumanye kugeza nimugoroba.+ 18  “‘Umugore  naryamana n’umugabo maze uwo mugabo agasohora intanga, baziyuhagire; bazaba bahumanye+ kugeza nimugoroba. 19  “‘Umugore nagira ibintu bimuvamo, kandi ibyo bintu bimuvamo bikaba ari amaraso,+ azamare iminsi irindwi ahumanyijwe+ n’imihango;+ umuntu wese uzamukoraho azaba ahumanye kugeza nimugoroba. 20  Ikintu cyose azaryamaho agihumanyijwe n’imihango kizaba gihumanye,+ kandi ikintu cyose azicaraho kizaba gihumanye. 21  Umuntu wese uzakora ku buriri yaryamyeho, azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba.+ 22  Umuntu uzakora ku kintu cyose yicayeho azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba.+ 23  Niba yicaye ku buriri cyangwa ku kindi kintu, umuntu uzagikoraho+ azaba ahumanye kugeza nimugoroba. 24  Umugabo naryamana na we maze akanduzwa n’amaraso y’imihango ye,+ azamare iminsi irindwi ahumanye, kandi uburiri azaryamaho buzaba buhumanye. 25  “‘Umugore namara iminsi myinshi ava amaraso+ kandi atari igihe cye cyo guhumanywa n’imihango,+ cyangwa yajya mu mihango akamara iminsi myinshi kurusha igihe yari asanzwe amara ahumanyijwe n’imihango, iminsi yose azamara ava amaraso izaba ari nk’iminsi amara ahumanyijwe n’imihango. Azaba ahumanye. 26  Uburiri bwose azaryamaho mu minsi yose azaba ava amaraso, buzaba nk’uburiri aryamyeho igihe ahumanyijwe n’imihango.+ Kandi ikintu cyose azicaraho kizaba gihumanye nk’uko kiba gihumanye iyo acyicayeho ari mu mihango. 27  Umuntu wese uzabikoraho+ azaba ahumanye. Azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba. 28  “‘Icyakora amaraso nahagarara kuva, azabare iminsi irindwi ahereye igihe yahagarariye, maze nishira abe ahumanutse.+ 29  Ku munsi wa munani azafate intungura ebyiri+ cyangwa ibyana by’inuma bibiri, abishyire umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.+ 30  Umutambyi azatambe kimwe kibe igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo gikongorwa n’umuriro.+ Umutambyi azamutangire impongano+ imbere ya Yehova, ku bw’uko guhumana yatewe no kuva amaraso. 31  “‘Mujye mufasha Abisirayeli mubarinde guhumana, kugira ngo guhumana kwabo kutabicisha bazize ko bahumanyije ihema ryanjye riri hagati muri bo.+ 32  “‘Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’umugabo urwaye indwara yo kuninda,+ umugabo wasohoye intanga+ bigatuma ahumana, 33  umugore uri mu mihango+ akaba ahumanye, umuntu wese ufite ibintu bimuvamo,+ yaba umugabo cyangwa umugore, n’umugabo waryamanye n’umugore uhumanye.’”

Ibisobanuro ahagana hasi