Abalewi 10:1-20

10  Nyuma yaho, Nadabu na Abihu+ abahungu ba Aroni, bafata ibyotero+ byabo babishyiraho umuriro n’umubavu,+ maze bazana imbere ya Yehova umuriro utemewe,+ uwo batategetswe.  Ako kanya umuriro uturuka imbere ya Yehova urabatwika+ bapfira imbere ya Yehova.+  Nuko Mose abwira Aroni ati “uku ni ko Yehova yavuze ati ‘ngomba kwezwa+ mu banyegera+ bose no guhabwa ikuzo+ imbere y’abantu bose.’” Aroni aricecekera.  Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani, bene Uziyeli+ se wabo wa Aroni, arababwira ati “nimuze mutware abavandimwe banyu mubakure ahera mubajyane inyuma y’inkambi.”+  Nuko baraza, babaterurira mu makanzu yabo babajyana hanze y’inkambi nk’uko Mose yari yabivuze.  Hanyuma Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari, abandi bahungu ba Aroni, ati “ntimuhirimbize imisatsi+ yanyu kandi ntimushishimure imyambaro yanyu, kugira ngo mudapfa kandi uburakari bukagurumanira iteraniro ryose.+ Abavandimwe banyu bo mu nzu yose ya Isirayeli ni bo bari buririre abatwitswe n’umuriro, abo Yehova yatwitse.  Kandi ntimusohoke ngo murenge umuryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo mudapfa,+ kuko mwasutsweho amavuta yera ya Yehova.”+ Nuko bakora nk’uko Mose abategetse.  Yehova abwira Aroni ati  “ntukanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha,+ wowe n’abahungu bawe, igihe muje mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo mudapfa. Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho, 10  kugira ngo mushobore gutandukanya ibyera n’ibihumanye, ibyanduye n’ibitanduye,+ 11  no kugira ngo mwigishe Abisirayeli+ amategeko yose Yehova yabahaye binyuze kuri Mose.” 12  Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari, abahungu ba Aroni bari basigaye, ati “mufate ituro ry’ibinyampeke+ ryasigaye ku maturo akongorwa n’umuriro yatuwe Yehova, muririre hafi y’igicaniro ridasembuwe, kuko ari ikintu cyera cyane.+ 13  Muririre ahera,+ kuko ari wo mugabane wawe n’umugabane w’abahungu bawe ukurwa ku maturo akongorwa n’umuriro aturwa Yehova; uko ni ko nabitegetswe. 14  Kandi muzarye inkoro y’ituro rizunguzwa+ n’itako ry’umugabane wera,+ mubirire ahantu hadahumanye, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe,+ kuko uwo ari wo mugabane wawe, ukaba n’umugabane w’abahungu bawe, ukurwa ku bitambo bisangirwa biturwa n’Abisirayeli. 15  Bazazane itako ry’umugabane wera n’inkoro y’ituro rizunguzwa,+ babizanane n’urugimbu rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro kugira ngo bazunguze ituro rizunguzwa imbere ya Yehova. Ibyo bizabe umugabane+ wawe n’uw’abahungu bawe kugeza ibihe bitarondoreka, nk’uko Yehova yabitegetse.” 16  Mose ashaka ya sekurume y’ihene yatambwe ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ asanga bayosheje. Nuko arakarira Eleyazari na Itamari, ba bahungu ba Aroni basigaye, arababwira ati 17  “kuki mutariye igitambo gitambirwa ibyaha, ngo mukirire ahera,+ ko ari ikintu cyera cyane mwahawe kugira ngo mugibweho n’igicumuro cy’iteraniro, maze muritangire impongano imbere ya Yehova?+ 18  Amaraso yacyo ntiyigeze ajyanwa ahera.+ Mwagombye kuba mwakiririye ahera, nk’uko nabitegetswe.”+ 19  Aroni asubiza Mose ati “uyu munsi bazanye imbere ya Yehova igitambo cyabo gitambirwa ibyaha n’igitambo gikongorwa n’umuriro,+ kandi uyu munsi ni na bwo ibyo bintu byangwiririye. Ese iyo nza kurya ku gitambo gitambirwa ibyaha kandi ndi mu kababaro, byari gushimisha Yehova?”+ 20  Mose abyumvise yumva aranyuzwe.

Ibisobanuro ahagana hasi