Abalewi 26:1-46
26 “‘Ntimukiremere imana zitagira umumaro,+ kandi ntimugashinge ibishushanyo bibajwe+ cyangwa inkingi zera z’amabuye. Ntimugashyire mu gihugu cyanyu ibishushanyo bibajwe mu mabuye+ kugira ngo muyikubite imbere.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
2 Mujye muziririza amasabato yanjye+ kandi mujye mwubaha ihema ryanjye ryera. Ndi Yehova.
3 “‘Nimukomeza gukurikiza amabwiriza yanjye kandi mugakomeza amategeko yanjye, mukayubahiriza,+
4 nzabavubira imvura mu gihe cyayo,+ kandi ubutaka buzera umwero wabwo+ n’ibiti byo mu mirima byere imbuto.+
5 Muzajya musarura inzabibu mutararangiza no guhura ibyeze ubushize. Nanone kandi, ibiba rizajya risanga mugisarura inzabibu; muzarya muhage,+ mube mu gihugu cyanyu mufite umutekano.+
6 Nzaha iki gihugu amahoro+ kandi muzaryama nta wubahindisha umushyitsi.+ Inyamaswa z’inkazi nzazimara muri iki gihugu,+ kandi nta nkota izanyura mu gihugu cyanyu.+
7 Muzirukana abanzi banyu+ kandi muzabicisha inkota.
8 Batanu bo muri mwe bazirukana ijana, ijana bo muri mwe birukane ibihumbi icumi, kandi muzicisha inkota abanzi banyu.+
9 “‘Nzabagarukira+ ntume mwororoka kandi mugwire;+ nzasohoza isezerano nagiranye namwe.+
10 Muzajya murya ibigugu byo mu mwaka ushize,+ kandi muzajya musohora ibigugu mubisimbuze ibishya.
11 Nzashyira ihema ryanjye hagati muri mwe,+ kandi ubugingo bwanjye ntibuzabazinukwa.+
12 Nzagendera muri mwe mbe Imana yanyu,+ namwe muzaba ubwoko bwanjye.+
13 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mudakomeza kuba imbata zabo,+ kandi navunnye umugogo babahekeshaga, mbagenza mwemye.+
14 “‘Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mategeko yose,+
15 mugasuzugura amabwiriza yanjye,+ mukanga urunuka ibyo mbategeka kandi ntimukurikize amategeko yanjye yose kugeza ubwo mwica isezerano ryanjye,+
16 dore uko nanjye nzabagenza: nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu,+ muhinde umuriro bibaheneshe amaso+ kandi muzahare.+ Muzabibira ubusa kuko abanzi banyu bazabirya.+
17 Nzabahagurukira ntume abanzi banyu babanesha;+ ababanga bose bazabanyukanyuka,+ kandi muzahunga nta wubirukanye.+
18 “‘Nimbahana ntyo ariko mukanga kunyumvira, nzabaha ibihano byikubye karindwi mbahora ibyaha byanyu.+
19 Ubwibone bwanyu bukabije nzabuhindura ubusa, ijuru ryanyu ndihindure nk’icyuma+ n’ubutaka bwanyu mbuhindure nk’umuringa.
20 Muzavunikira ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera,+ n’ibiti byo mu mirima yanyu ntibyere imbuto.+
21 “‘Ariko nimukomeza kwinangira ntimushake kunyumvira, nzabateza ibyago byikubye incuro ndwi, bitewe n’ibyaha byanyu.+
22 Nzabateza inyamaswa+ zice abana banyu+ n’amatungo yanyu, zibatubye, amayira yanyu abure abayanyuramo.+
23 “‘Ibyo bihano byose mbaha nibidatuma mwikosora+ mugakomeza kwinangira,
24 jye ubwanjye nzahagurukira kubarwanya;+ jye ubwanjye nzabateza ibyago byikubye karindwi mbahora ibyaha byanyu.+
25 Nzabateza inkota yo guhora+ kuko mwishe isezerano twagiranye.+ Muzahungira mu migi yanyu mbateze icyorezo,+ kandi muzagwa mu maboko y’abanzi banyu.+
26 Nimvuna inkoni mumanikaho imigati ifite ishusho y’urugori,+ abagore icumi bazabokereza imigati mu ifuru imwe kandi bayibahe bayibagerera;+ muzarya ariko ntimuzahaga.+
27 “‘Ariko nyuma y’ibyo nimutanyumvira mugakomeza kwinangira,+
28 nzahagurukira kubarwanya ndakaye cyane,+ jye ubwanjye nzakuba karindwi ibihano nzabaha mbahora ibyaha byanyu.+
29 Muzarya inyama z’abahungu banyu n’iz’abakobwa banyu.+
30 Nzarimbura utununga twanyu twera,+ menagure ibicaniro mwoserezaho umubavu, intumbi zanyu nzigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu biteye ishozi.*+ Ubugingo bwanjye buzabanga urunuka.+
31 Imigi yanyu nzayigabiza inkota,+ insengero zanyu nzigire umusaka,+ kandi sinzishimira impumuro icururutsa y’ibitambo byanyu.+
32 Igihugu cyanyu nzagihindura umusaka+ ku buryo abanzi banyu bazagituramo bazakireba bakumirwa.+
33 Namwe nzabatatanyiriza mu mahanga+ kandi nkure inkota yanjye nyibakurikize;+ igihugu cyanyu kizaba umusaka,+ imigi yanyu ihinduke amatongo.
34 “‘Icyo gihe cyose igihugu cyanyu kizamara cyarabaye umusaka, ubutaka buzaruhuka amasabato yabwo. Icyo gihe muzaba mwarajyanywe mu gihugu cy’abanzi banyu, maze ubutaka bwishyure amasabato yose butajiririje.+
35 Iminsi yose icyo gihugu kizamara cyarabaye umusaka, ubutaka buzagira ikiruhuko cy’isabato, kuko butaruhutse isabato igihe mwari mubutuyeho.
36 “‘Abazarokoka muri mwe,+ nzabatera gukuka umutima igihe bazaba bari mu bihugu by’abanzi babo, ku buryo nibumva akababi gahushywe n’umuyaga baziruka; baziruka nk’abahunga inkota kandi bazagwa nta wubirukankanye.+
37 Bazagenda bagwirirana nk’abahunga inkota kandi nta wubirukankanye. Ntimuzashobora guhagarara imbere y’abanzi banyu.+
38 Muzarimbukira mu mahanga+ kandi igihugu cy’abanzi banyu kizabarya.
39 Abazarokoka muri mwe bazaborera+ mu bihugu by’abanzi banyu bitewe n’ibyaha byabo. Ni koko, ibyaha bya ba se+ bizatuma babora nk’uko na bo baboze.
40 Bazicuza ko bo na ba se bangomeye,+ bakambera abahemu kandi bagakomeza kwinangira,+
41 bigatuma mpagurukira kubarwanya+ nkabajyana mu gihugu cy’abanzi babo.+
“‘Ibyo nzaba mbigiriye kugira ngo ahari imitima yabo itarakebwe+ yicishe bugufi,+ bishyure igicumuro cyabo.
42 Nzibuka isezerano nagiranye na Yakobo,+ nibuke isezerano nagiranye na Isaka+ n’iryo nagiranye na Aburahamu,+ kandi nzibuka igihugu cyabo.
43 Hagati aho, igihugu cyabo bataye kizaba cyarahindutse umusaka, kandi ubutaka buzaba bwishyura amasabato butajiririje.+ Naho bo bazaba baryozwa igicumuro cyabo+ kuko banze amategeko yanjye,+ ubugingo bwabo bukanga urunuka amateka yanjye.+
44 Nubwo bizagenda bityo ariko, ubwo bazaba bakiri mu gihugu cy’abanzi babo, sinzabata+ cyangwa ngo mbange urunuka+ mbatsembeho, ngo ngere ubwo nica isezerano+ nagiranye na bo; ndi Yehova Imana yabo.
45 Kandi nzabagirira neza nibuke isezerano nagiranye na ba sekuruza,+ abo nakuye mu gihugu cya Egiputa amahanga abireba,+ kugira ngo bamenye ko ndi Imana yabo. Ndi Yehova.’”
46 Ayo ni yo mabwiriza n’amategeko+ n’amateka Yehova yashyize hagati ye n’Abisirayeli ku musozi wa Sinayi, abinyujije kuri Mose.+