Abalewi 6:1-30

6  Nuko Yehova abwira Mose ati  “umuntu nakora icyaha cyo guhemukira Yehova+ abeshya+ mugenzi we ku birebana n’ibyo yamubikije cyangwa yamuragije+ cyangwa ibyo yamwibye, cyangwa akamunyaga utwe amuriganyije,+  cyangwa akabona ikintu mugenzi we yari yabuze+ ariko ntavugishe ukuri, ndetse akarahira abeshya+ avuga ko muri ibyo byose ari umwere,  nahamwa n’icyaha akagibwaho n’urubanza,+ azagarure ibyo yibye cyangwa ibyo yanyaze mugenzi we amuriganyije, cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa yaragijwe cyangwa ibyo yabonye byari byarabuze,  cyangwa ikindi kintu cyose ashobora kuba yararahiriye abeshya. Azarihe+ ibingana n’ibyo bintu byose nta kibuzeho, kandi azongereho kimwe cya gatanu cy’agaciro kabyo. Umunsi yahamwe n’icyaha, azahite abiriha nyirabyo.  Azatange igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, azanire Yehova imfizi y’intama itagira inenge+ akuye mu mukumbi maze ayihe umutambyi. Izabe ifite agaciro k’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+  Umutambyi azamutangire impongano+ imbere ya Yehova, bityo ababarirwe ikintu cyose yaba yarakoze kigatuma abarwaho icyaha.”  Yehova akomeza kubwira Mose ati  “tegeka Aroni n’abahungu be uti ‘aya ni yo mategeko azakurikizwa mu gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro:+ igitambo gikongorwa n’umuriro kizajye kirara ku muriro wo ku gicaniro ijoro ryose kigeze mu gitondo, kandi umuriro wo ku gicaniro uzajye uhora waka. 10  Umutambyi azambare imyambaro+ ye akorana umurimo, yambare n’ikabutura.+ Hanyuma ayore ivu ririmo urugimbu+ ry’ibitambo bikongorwa n’umuriro byoserezwa ku gicaniro buri gihe, arishyire iruhande rw’igicaniro. 11  Azakuremo ya myambaro+ yambare indi, maze afate ivu ririmo urugimbu arijyane inyuma y’inkambi ahantu hadahumanye.+ 12  Umuriro wo ku gicaniro ujye uhora waka; ntukigere uzima. Buri gitondo umutambyi ajye awushyiramo inkwi+ hanyuma azishyireho igitambo gikongorwa n’umuriro, kandi yoserezeho urugimbu rw’igitambo gisangirwa.+ 13  Umuriro+ ujye uhora waka ku gicaniro. Ntukigere uzima. 14  “‘Aya ni yo mategeko azakurikizwa mu birebana n’ituro ry’ibinyampeke:+ mwebwe bene Aroni mujye muzanira Yehova iryo turo, imbere y’igicaniro. 15  Kuri iryo turo ry’ibinyampeke, umwe muri bo azafateho ifu inoze yuzuye urushyi, afate no ku mavuta yaturanywe na yo, afate n’ububani bwose bwaturanywe n’iryo turo, abyosereze ku gicaniro bibe urwibutso,+ impumuro nziza icururutsa Yehova. 16  Ibizasigara kuri iryo turo bizaribwe na Aroni n’abahungu be.+ Bazabikoremo utugati tudasembuwe,+ baturire ahera. Utwo tugati bazaturire mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro. 17  Ntibazadukore turimo umusemburo.+ Uwo ni wo mugabane nabahaye mu maturo akongorwa n’umuriro.+ Ni ibintu byera cyane,+ kimwe n’igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha. 18  Umugabo wese+ ukomoka kuri Aroni azaturyeho. Uwo ni umugabane wanyu n’abazabakomokaho kugeza ibihe bitarondoreka,+ uvanwa ku maturo akongorwa n’umuriro aturwa Yehova. Ikintu cyose kizabikoraho kizahinduka icyera.’” 19  Yehova akomeza kubwira Mose ati 20  “iri ni ryo turo+ Aroni n’abahungu be bazajya batura Yehova buri gihe ku munsi wo gusukwaho amavuta:+ bazajye batura kimwe cya cumi cya efa+ y’ifu inoze kibe ituro ry’ibinyampeke.+ Bazajye batura kimwe cya kabiri cyayo mu gitondo, ikindi bagiture ku mugoroba. 21  Iyo fu bazayivange n’amavuta bayiteke ku ipanu.+ Iryo turo uzarizane rivanze neza n’amavuta. Utwo tugati tw’ituro ry’ibinyampeke uzatumanyagure utuzane tube impumuro icururutsa Yehova. 22  Umutambyi, ni ukuvuga uwo mu bahungu be+ uzasukwaho amavuta akamusimbura, azadukore. Iryo ni itegeko ry’ibihe bitarondoreka. Azatwosereze Yehova tube ituro riturwa ryose uko ryakabaye.+ 23  Kandi ituro ry’ibinyampeke ryose umutambyi+ yateguye rijye riba ituro riturwa ryose uko ryakabaye. Ntirigomba kuribwa.” 24  Yehova yongera kubwira Mose ati 25  “bwira Aroni n’abahungu be uti ‘aya ni yo mategeko azakurikizwa mu gutamba igitambo gitambirwa ibyaha:+ igitambo gitambirwa ibyaha kijye kibagirwa imbere ya Yehova, aho+ babagira igitambo gikongorwa n’umuriro. Ni icyera cyane.+ 26  Umutambyi watambye icyo gitambo cy’ibyaha, ni we uzakiryaho.+ Azajye akirira ahera+ mu rugo+ rw’ihema ry’ibonaniro. 27  “‘Ikintu cyose kizakora ku nyama zacyo kizahinduka icyera,+ kandi nihagira umuntu utarukiriza amaraso yacyo ku myenda,+ iyo myenda yatarukiyeho amaraso uzayimesere ahera.+ 28  Nibagiteka mu nkono y’ibumba,+ bazayimene. Ariko nibagiteka mu nkono y’umuringa, bazayikube bayunyuguze n’amazi. 29  “‘Umugabo wese wo mu batambyi azakiryeho.+ Ni icyera cyane.+ 30  Ariko niba hari amaraso+ y’igitambo gitambirwa ibyaha yajyanywe ahera mu ihema ry’ibonaniro gutangwa ho impongano, icyo gitambo ntikizaribwe; kizatwikwe.

Ibisobanuro ahagana hasi