Abalewi 9:1-24

9  Nuko ku munsi wa munani+ Mose ahamagara Aroni n’abahungu be n’abakuru b’Abisirayeli.  Abwira Aroni ati “fata ikimasa kikiri gito cyo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha+ n’imfizi y’intama yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro,+ byombi bitagira inenge, ubizane imbere ya Yehova.+  Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘muzane isekurume y’ihene+ itagira inenge yo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha, muzane n’ikimasa kikiri gito n’isekurume y’intama ikiri nto+ byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro, byombi bifite umwaka umwe kandi bitagira inenge,  n’ikimasa n’imfizi y’intama byo gutambira imbere ya Yehova ngo bibe ibitambo bisangirwa.+ Uzane n’ituro ry’ibinyampeke+ rivanze n’amavuta, kuko uyu munsi Yehova ari bubiyereke.’”+  Nuko bazana imbere y’ihema ry’ibonaniro ibyo Mose yari yabategetse. Iteraniro ryose ryigira hafi rihagarara imbere ya Yehova.+  Mose aravuga ati “ibi ni byo Yehova yategetse ko mukora kugira ngo Yehova abereke ikuzo rye.”+  Mose abwira Aroni ati “jya ku gicaniro witambire igitambo gitambirwa ibyaha+ n’igitambo gikongorwa n’umuriro bikubere impongano+ wowe n’ab’inzu yawe; utangire n’abantu igitambo+ kibabere impongano+ nk’uko Yehova yabitegetse.”  Aroni ahita ajya ku gicaniro abaga cya kimasa kikiri gito cyo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha bye.+  Hanyuma abahungu ba Aroni bamuzanira amaraso+ yacyo, ayakozamo urutoki+ ayashyira ku mahembe y’igicaniro,+ asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse. 10  Afata urugimbu+ n’impyiko n’urugimbu rwo ku mwijima by’icyo gitambo gitambirwa ibyaha, abyosereza ku gicaniro+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 11  Inyama zacyo n’uruhu rwacyo abitwikira inyuma y’inkambi.+ 12  Nanone  Aroni  abaga igitambo gikongorwa n’umuriro, abahungu be bamuzanira amaraso yacyo ayaminjagira impande zose ku gicaniro.+ 13  Bamuhereza icyo gitambo gikongorwa n’umuriro baciyemo ibice, bamuhereza n’umutwe wacyo abyosereza ku gicaniro.+ 14  Hanyuma yoza amara yacyo n’amaguru yacyo, abyosereza ku gicaniro hejuru y’igitambo gikongorwa n’umuriro.+ 15  Azana igitambo cyo gutambira abantu:+ afata isekurume y’ihene yo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha by’abantu, arayibaga ayitamba ho igitambo gitambirwa ibyaha nk’uko yatambye igitambo cya mbere. 16  Nuko azana igitambo gikongorwa n’umuriro, agitamba akurikije amabwiriza yatanzwe.+ 17  Hanyuma azana ituro ry’ibinyampeke,+ afataho ibyuzuye urushyi abyosereza ku gicaniro, byiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro cya mu gitondo.+ 18  Aroni abaga ikimasa n’imfizi y’intama byo gutambira abantu ho igitambo gisangirwa.+ Abahungu be bamuzanira amaraso yabyo ayaminjagira impande zose ku gicaniro.+ 19  Naho urugimbu+ rw’icyo kimasa n’igisembe cyuzuye urugimbu+ cy’iyo mfizi y’intama n’urugimbu rwo ku mara n’impyiko n’urugimbu rwo ku mwijima, 20  abahungu ba Aroni babigereka ku nkoro+ zabyo, Aroni yosereza urwo rugimbu ku gicaniro. 21  Ariko inkoro n’itako ry’iburyo by’ayo matungo, Aroni abizunguriza imbere ya Yehova biba ituro rizunguzwa+ nk’uko Mose yari yabitegetse. 22  Aroni arambura amaboko aha abantu umugisha,+ maze aramanuka+ ava aho yatambiye igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo gikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa. 23  Ibyo birangiye, Mose na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, hanyuma barasohoka baha abantu umugisha.+ Nuko Yehova yereka abantu bose ikuzo+ rye, 24  maze umuriro uturuka imbere ya Yehova+ utwika igitambo gikongorwa n’umuriro n’urugimbu rwari ku gicaniro. Abantu bose babibonye batera hejuru,+ bikubita hasi bubamye.

Ibisobanuro ahagana hasi