Abalewi 20:1-27

20  Nuko Yehova abwira Mose ati  “ubwire Abisirayeli uti ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli n’umwimukira wese utuye muri Isirayeli uzatura Moleki umwana we,+ azicwe. Abatuye mu gihugu bazamutere amabuye bamwice.  Nanjye nzahagurukira uwo muntu mwice mukure mu bwoko bwe,+ kuko azaba yatuye Moleki umwana we, agahumanya ahantu hanjye hera+ kandi akanduza izina ryanjye ryera.+  Abantu bo mu gihugu nibirengagiza ibikorwa by’uwo muntu utambira Moleki umwana we maze ntibamwice,+  jye ubwanjye nzamuhagurukira we n’umuryango we,+ kandi nzamwicana n’abantu bose bazaba bafatanya na we ubusambanyi bagasambana+ na Moleki, mbakure mu bwoko bwabo.  “‘Kandi umuntu uhemuka* agasanga abashitsi+ n’abapfumu,+ nzahagurukira uwo muntu mwice mukure mu bwoko bwe.+  “‘Mujye mwiyeza mube abantu bera,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.  Mujye mukomeza amategeko yanjye muyakurikize.+ Ni jye Yehova ubeza.+  “‘Nihagira umuntu uvuma se cyangwa nyina+ azicwe.+ Azaba avumye se cyangwa nyina. Amaraso ye azamubarweho.+ 10  “‘Umugabo usambana n’umugore w’undi mugabo, azaba asambanye n’umugore wa mugenzi we.+ Uwo musambanyi azicwe, n’uwo musambanyikazi yicwe.+ 11  Umugabo uryamana na muka se aba yambitse se ubusa.+ Bombi bazicwe. Amaraso yabo azababarweho. 12  Umugabo naryamana n’umukazana we bombi bazicwe.+ Bazaba bakoze amahano. Amaraso yabo azababarweho.+ 13  “‘Umugabo naryamana n’undi mugabo nk’uko umugabo aryamana n’umugore, bazaba bakoze ikintu cyangwa urunuka.+ Bombi bazicwe. Amaraso yabo azababarweho. 14  “‘Umugabo narongora umukobwa na nyina, ibyo bizaba ari ukwiyandarika.+ Bazamwice bamutwike,+ na bo babatwike kugira ngo ubwiyandarike+ bucike muri mwe. 15  “‘Umugabo naryamana n’itungo+ azicwe, kandi muzice n’iryo tungo. 16  Umugore niyegera itungo ngo agirane na ryo imibonano mpuzabitsina,+ azicwe kandi n’iryo tungo rizicwe. Azicanwe na ryo. Amaraso yabyo azabibarweho. 17  “‘Umugabo naryamana na mushiki we, yaba umukobwa wa se cyangwa umukobwa wa nyina, maze bakarebana ubwambure, bizaba bikojeje isoni.+ Bazicirwe imbere y’ubwoko bwabo. Uwo mugabo azaba yambitse ubusa mushiki we. Azaryozwe icyaha cye. 18  “‘Umugabo naryamana n’umugore uri mu mihango akamwambika ubusa, azaba yambitse ubusa isoko y’amaraso y’uwo mugore, kandi uwo mugore na we azaba yambitse ubusa isoko y’amaraso ye.+ Bombi bazicwe bakurwe mu bwoko bwabo. 19  “‘Ntuzambike ubusa nyoko wanyu+ cyangwa nyogosenge,+ kuko uzakora ibyo azaba yambitse ubusa uwo basangiye amaraso.+ Bazaryozwe icyaha cyabo. 20   Umuntu uzaryamana n’umugore wa se wabo azaba yambitse ubusa se wabo.+ Bombi bazaryozwe icyaha cyabo. Bazicwe, bapfe batabyaye.+ 21  Umuntu nasambana n’umugore w’uwo bava inda imwe, icyo kizaba ari ikintu giteye ishozi.+ Azaba yambitse ubusa uwo bava inda imwe. Bazicwe, bapfe batabyaye. 22  “‘Mujye mukomeza amategeko yanjye yose+ n’amateka yanjye yose+ kandi muyakurikize, kugira ngo mutazirukanwa mu gihugu mbajyana guturamo.+ 23  Ntimuzakurikize amategeko y’amahanga nirukana imbere yanyu,+ kuko bakoze ibyo byose nkabanga urunuka.+ 24  Ni yo mpamvu nababwiye nti+ “mwebweho muzahabwa igihugu cyabo; nanjye nzabaha icyo gihugu gitemba amata n’ubuki,+ kibe gakondo yanyu. Ndi Yehova Imana yanyu, wabatandukanyije n’andi moko.”+ 25  Mujye mumenya gutandukanya inyamaswa zidahumanye n’izihumanye, ibiguruka bihumanye n’ibidahumanye.+ Ntimuzihumanishe+ inyamaswa cyangwa ibiguruka cyangwa ikindi kintu cyose kigenda ku butaka nababujije, nkavuga ko gihumanye. 26  Muzambere abantu bera+ kuko nanjye Yehova ndi uwera;+ mbatandukanyije n’ubundi bwoko ngo mube abanjye.+ 27  “‘Umushitsi cyangwa umupfumu,+ yaba umugabo cyangwa umugore, azicwe.+ Bazabatere amabuye babice. Amaraso yabo azababarweho.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi