Abalewi 2:1-16
2 “‘Nihagira umuntu* utura Yehova ituro ry’ibinyampeke,+ azature ifu inoze+ kandi ayisukeho amavuta, ayiturane n’ububani.
2 Azarizanire abatambyi bene Aroni, maze umutambyi afateho urushyi rw’ifu inoze ivanze n’amavuta, afate n’ububani bwose. Azabyosereze ku gicaniro maze bibe urwibutso+ n’ituro rikongorwa n’umuriro ry’impumuro nziza icururutsa Yehova.
3 Ibisigaye kuri iryo turo ry’ibinyampeke ni ibya Aroni n’abahungu be,+ ni ibintu byera cyane+ mu maturo akongorwa n’umuriro aturwa Yehova.
4 “‘Nujya gutanga ituro ry’ibinyampeke ry’imigati yokeje mu ifuru, izabe ari imigati idasembuwe irimo amavuta ifite ishusho y’urugori+ cyangwa utugati tudasembuwe+ dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu inoze.
5 “‘Niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari imigati itetse ku ipanu,+ izabe ikozwe mu ifu inoze ivanze n’amavuta kandi idasembuwe.
6 Izagabanywemo ibice maze ubisukeho amavuta.+ Ni ituro ry’ibinyampeke.
7 “‘Kandi niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari ituro ritetswe mu mavuta, rizabe ari ifu inoze ivanze n’amavuta.
8 Uzazanire Yehova ituro ry’ibinyampeke rikozwe muri ibyo bintu. Bizashyikirizwe umutambyi abizane ku gicaniro.
9 Kuri iryo turo ry’ibinyampeke, umutambyi azakureho igice kibe urwibutso+ kandi azacyosereze ku gicaniro, kibe ituro rikongorwa n’umuriro ry’impumuro nziza icururutsa Yehova.+
10 Ibisigaye kuri iryo turo ry’ibinyampeke ni ibya Aroni n’abahungu be; ni ibintu byera cyane mu maturo akongorwa n’umuriro+ aturwa Yehova.
11 “‘Ntihazagire ituro ry’ibinyampeke mutura Yehova ririmo umusemburo,+ kuko mutagomba rwose kosereza Yehova umusemburo n’ubuki,* ngo bibe ituro rikongorwa n’umuriro.
12 “‘Muzabiture Yehova nk’uko mutura ituro ry’umuganura,+ kandi ntimukabyosereze ku gicaniro ngo bibe impumuro icururutsa.
13 “‘Ituro ryose ry’ibinyampeke utura, rizabe ririmo umunyu.+ Ituro ryawe ry’ibinyampeke ntirikabureho umunyu ukwibutsa isezerano+ wagiranye n’Imana yawe. Ituro ryose utuye, ujye uriturana n’umunyu.
14 “‘Nutura Yehova ituro ry’umuganura w’ibinyampeke, uzature imbuto zo ku mahundo mabisi wokeje ukazisyamo ibiheri, kugira ngo bibe ituro ry’umuganura+ w’ibinyampeke.
15 Iryo turo uzarisukeho amavuta urishyireho n’ububani. Ni ituro ry’ibinyampeke.+
16 Umutambyi azose igice cya bya biheri n’amavuta hamwe n’ububani bwose, kugira ngo bibe urwibutso.+ Iryo ni ituro rikongorwa n’umuriro riturwa Yehova.