Abalewi 1:1-17
1 Nuko Yehova ahamagara Mose ari mu ihema ry’ibonaniro,+ aramubwira ati
2 “vugana n’Abisirayeli+ ubabwire uti ‘nihagira uwo muri mwe uzanira Yehova igitambo akuye mu matungo, mujye muzana igitambo mukuye mu mashyo no mu mikumbi.
3 “‘Niba agiye gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro+ akuye mu mashyo, azazane ikimasa kitagira inenge+ abwirijwe n’umutima ukunze. Azakizanire Yehova+ ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
4 Azarambike ikiganza mu ruhanga rw’icyo gitambo gikongorwa n’umuriro, bityo cyemerwe+ kimubere impongano+ y’ibyaha.
5 “‘Hanyuma icyo kimasa kizabagirwe imbere ya Yehova, maze abatambyi+ bene Aroni bazane amaraso yacyo bayaminjagire impande zose ku gicaniro+ kiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
6 Icyo gitambo gikongorwa n’umuriro kizakurweho uruhu kandi gicibwemo ibice.+
7 Abatambyi bene Aroni bazashyire umuriro ku gicaniro+ maze bashyireho inkwi.+
8 Igihanga n’urugimbu n’ibyo bice+ bindi bazabishyire ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro.
9 Amara+ yacyo n’amaguru yacyo bizogeshwe amazi. Umutambyi azabyosereze byose ku gicaniro bibe igitambo gikongorwa n’umuriro, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+
10 “‘Niba agiye gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro akuye mu mukumbi,+ ni ukuvuga mu masekurume y’intama akiri mato cyangwa mu ihene, azazane isekurume+ itagira inenge.+
11 Izabagirwe imbere ya Yehova, mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye mu majyaruguru, kandi abatambyi bene Aroni, bazaminjagire amaraso yayo impande zose ku gicaniro.+
12 Icyo gitambo kizacibwemo ibice, maze umutambyi ashyire ibyo bice n’umutwe n’urugimbu ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro.+
13 Amara+ yacyo n’amaguru+ yacyo bizogeshwe amazi. Umutambyi azakizane cyose acyosereze+ ku gicaniro. Ni igitambo gikongorwa n’umuriro, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+
14 “‘Ariko niba agiye gutambira Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro akuye mu biguruka, kizabe kivuye mu ntungura+ cyangwa mu byana by’inuma.+
15 Umutambyi azakijyane ku gicaniro akinosheshe+ urwara agikomeretse ku ijosi maze acyosereze ku gicaniro; ariko amaraso yacyo azavushirizwe ku rubavu rw’igicaniro.
16 Kizakurweho agatorero n’amababa bijugunywe mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye iburasirazuba, aho bamena ivu ririmo urugimbu.+
17 Kizatanyurirwe hagati y’amababa yacyo, ariko cye gutandukanywa.+ Umutambyi azacyosereze ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro. Ni igitambo gikongorwa n’umuriro,+ igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+