Abalewi 19:1-37
19 Yehova yongera kubwira Mose ati
2 “vugana n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli, ubabwire uti ‘mujye muba abantu bera+ kuko jyewe Yehova Imana yanyu ndi uwera.+
3 “‘Buri wese muri mwe ajye yubaha se na nyina,+ kandi mujye mukomeza amasabato yanjye.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
4 Ntimugahindukirire imana zitagira umumaro,+ kandi ntimuzicurire ibigirwamana.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
5 “‘Nimutambira Yehova igitambo gisangirwa,+ muzagitambire kugira ngo mwemerwe.+
6 Ku munsi mwatambyeho igitambo mujye muhita mukirya, mukirye no ku munsi ukurikiyeho. Ariko ibizasigara bikageza ku munsi wa gatatu bizajye bitwikwa.+
7 Nikiramuka kiriwe ku munsi wa gatatu, kizaba cyangiritse.+ Ntikizemerwa.+
8 Umuntu uzakiryaho azaryozwa icyaha cye+ kuko azaba ahumanyije ikintu cyera cya Yehova. Uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe.
9 “‘Nimusarura imyaka yeze mu gihugu cyanyu, ntimugasarure imyaka yo ku mbibi z’imirima yanyu ngo muyimareho, kandi ntimuzahumbe ibizaba byarasigaye.+
10 Ntuzasarure inzabibu zizaba zarasigaye+ mu ruzabibu rwawe, kandi ntuzatoragure inzabibu zahungutse zikagwa hasi. Uzazisigire imbabare n’umwimukira.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
11 “‘Ntimukibe+ kandi ntimukabeshye,+ kandi ntihakagire uriganya mugenzi we.+
12 Ntimukarahire izina ryanjye mubeshya,+ kugira ngo udashyira ikizinga ku izina ry’Imana yawe. Ndi Yehova.
13 Ntukambure mugenzi wawe+ utwe umuriganyije, kandi ntukibe.+ Ntukararane ibihembo by’umukozi wagukoreye ngo ugeze mu gitondo.+
14 “‘Ntukavume igipfamatwi kandi ntugashyire igisitaza imbere y’impumyi;+ ujye utinya Imana yawe.+ Ndi Yehova.
15 “‘Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene+ cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye.+ Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.
16 “‘Ntukazererezwe mu bwoko bwawe no gusebanya.+ Ntugahagurukire kumena amaraso ya mugenzi wawe.+ Ndi Yehova.
17 “‘Ntukangire umuvandimwe wawe mu mutima.+ Ujye ucyaha mugenzi wawe,+ kugira ngo mwembi mutabarwaho icyaha.
18 “‘Ntukihorere+ cyangwa ngo urware inzika abo mu bwoko bwawe;+ ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.+ Ndi Yehova.
19 “‘Mujye mukomeza amategeko yanjye: ntukabangurire itungo ryawe ku ryo bidahuje ubwoko. Ntukabibe mu murima wawe imbuto z’ubwoko bubiri,+ kandi ntukambare umwenda uboshywe mu budodo bw’ubwoko bubiri buvanze.+
20 “‘Umugabo naryamana n’umukobwa kandi uwo mukobwa akaba ari umuja warambagijwe n’undi mugabo, ariko akaba ataracunguwe cyangwa ngo ahabwe umudendezo, hazatangwe igihano. Ntibazicwe kuko uwo muja azaba atarahawe umudendezo.
21 Uwo mugabo azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Azazane imfizi y’intama yo gutamba ho igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+
22 Umutambyi azafate iyo mfizi y’intama yo gutamba ho igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, ayimutangireho impongano imbere ya Yehova ku bw’icyaha yakoze; azababarirwa icyaha cye.+
23 “‘Nimugera mu gihugu mugatera ibiti byera imbuto ziribwa, imbuto zabyo zizabe zihumanye nk’umuntu utarakebwe. Hazashire imyaka itatu zihumanye nk’umuntu utarakebwe. Ntizizaribwe.
24 Ariko mu mwaka wa kane, imbuto zabyo zose+ zizabe ikintu cyera cyo gutura Yehova ku munsi mukuru w’ibyishimo.+
25 Mu mwaka wa gatanu muzarye imbuto zabyo, kugira ngo birusheho kuberera imbuto nyinshi.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
26 “‘Ntimukagire icyo muryana n’amaraso.+
“‘Ntimukaraguze,+ kandi ntimugakore ibikorwa by’ubumaji.+
27 “‘Ntimukajye mwiyogoshesha umusatsi wo ku mpande, kandi ntuziyogoshe impera z’ubwanwa.*+
28 “‘Ntimukikebagure mwiraburira umuntu wapfuye,+ kandi ntimukicishe imanzi. Ndi Yehova.
29 “‘Ntugateshe agaciro umukobwa wawe umuhindura indaya,+ kugira ngo igihugu kitazasambana maze kikuzura ubwiyandarike.+
30 “‘Mujye muziririza amasabato yanjye,+ kandi mujye mwubaha ihema ryanjye ryera.+ Ndi Yehova.
31 “‘Ntimukajye mu bashitsi,+ kandi ntukajye gushaka abapfumu+ kugira ngo bataguhumanya. Ndi Yehova Imana yanyu.
32 “‘Ujye uhagurukira umuntu ufite imvi,+ wubahe umusaza+ kandi utinye Imana yawe.+ Ndi Yehova.
33 “‘Umwimukira natura muri mwe akaba umwimukira mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi.+
34 Umwimukira utuye muri mwe azababere nka kavukire wo muri mwe. Kandi ujye umukunda nk’uko wikunda,+ kuko namwe mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
35 “‘Ntimugakoreshe uburiganya igihe muca imanza,+ igihe mupima uburebure n’uburemere+ cyangwa mupima ibisukika.
36 Mujye mugira iminzani itabeshya,+ mugire amabuye y’iminzani yujuje ibipimo, na efa na hini* byuzuye. Ndi Yehova Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa.
37 Muzakomeze amategeko yanjye yose n’amateka yanjye yose, kandi muzakore ibihuje na yo.+ Ndi Yehova.’”