Abalewi 11:1-47
11 Yehova abwira Mose na Aroni ati
2 “mubwire Abisirayeli muti ‘mu nyamaswa zose zo ku isi, izi ni zo mushobora kurya:+
3 inyamaswa zose zatuye inzara kandi zuza, ni zo mushobora kurya.+
4 “‘Mu nyamaswa zuza n’izatuye inzara, izo mutagomba kurya ni izi: ingamiya, kuko yuza ariko ikaba itatuye inzara. Izababere ikintu gihumanye.+
5 Impereryi,+ kuko yuza ariko ikaba itatuye inzara. Izababere ikintu gihumanye.
6 Urukwavu,+ kuko rwuza ariko rukaba rutatuye inzara. Ruzababere ikintu gihumanye.
7 N’ingurube,+ kuko yatuye inzara ariko ikaba ituza. Izababere ikintu gihumanye.
8 Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.+ Bizababere ibintu bihumanye.+
9 “‘Mu bintu byose biba mu mazi, ibi ni byo mushobora kurya:+ ibintu byose bigira amababa n’amagaragamba+ biba mu mazi, mu nyanja no mu migezi, mushobora kubirya.
10 Mu dusimba twose two mu mazi cyangwa ibinyabuzima byo mu mazi, ibyo mu nyanja no mu migezi bitagira amababa n’amagaragamba, bizababere ibintu biteye ishozi.
11 Ni koko, bizababere ibintu biteye ishozi. Ntimuzarye inyama zabyo+ kandi intumbi zabyo zizababere ibizira.
12 Ikintu cyose cyo mu mazi kitagira amababa n’amagaragamba, kizababere ikintu giteye ishozi.
13 “‘Mu biguruka, ibizira mutagomba kurya kandi bizababera ibintu biteye ishozi+ ni ibi: kagoma,+ itanangabo, inkongoro yirabura,
14 icyaruzi gitukura n’icyaruzi cyirabura+ nk’uko amoko yabyo ari,
15 n’ibikona+ byose nk’uko amoko yabyo ari,
16 imbuni,+ igihunyira, nyiramurobyi n’agaca nk’uko amoko yatwo ari,
17 igihunyira gito, sarumfuna n’igihunyira cy’amatwi maremare,+
18 isapfu, inzoya n’inkongoro,+
19 igishondabagabo n’uruyongoyongo nk’uko amoko yabyo ari, samusure n’agacurama.+
20 Udusimba twose dufite amababa tugenza amaguru ane, tuzababere ikintu giteye ishozi.+
21 “‘Utu ni two dusimba mushobora kurya mu dusimba twose dufite amababa tugenza amaguru ane, dufite n’amaguru asumba ayandi dutarukisha ku butaka.
22 Dore utwo mushobora kurya muri two: inzige+ nk’uko amoko yazo ari, isanane+ nk’uko amoko yazo ari, amajeri nk’uko amoko yayo ari, n’ibihore+ nk’uko amoko yabyo ari.
23 Utundi dusimba twose dufite amababa tw’amaguru ane, tuzababere ikintu giteye ishozi.+
24 Utwo dusimba dushobora kubahumanya. Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo azaba ahumanye kugeza nimugoroba.+
25 Umuntu wese uzaterura intumbi yatwo, azamese+ imyenda ye kandi azabe ahumanye ageze nimugoroba.
26 “‘Inyamaswa yose itatuye inzara kandi ikaba ituza, izababere ikintu gihumanye. Umuntu wese uzayikoraho azahita ahumana.+
27 Mu nyamaswa zose zigenza amaguru ane, izigenza amajanja zose zirahumanye. Uzakora ku ntumbi zazo wese, azaba ahumanye kugeza nimugoroba.
28 Umuntu wese uterura intumbi zazo+ azamese imyenda ye,+ kandi azabe ahumanye ageze nimugoroba. Zizababere ikintu gihumanye.
29 “‘Utu ni two dusimba duhumanye mu dusimba twose twigenza ku isi:+ ifuku, imbeba,+ umuserebanya nk’uko amoko yayo ari,
30 icyugu, umuserebanya munini, igihangara, umuserebanya wo mu musenyi n’uruvu.
31 Mu dusimba twose, utwo ni two duhumanye.+ Umuntu wese uzadukoraho twapfuye, azaba ahumanye ageze nimugoroba.+
32 “‘Ikintu cyose utwo dusimba tuzagwaho twapfuye kizaba gihumanye, cyaba igikoresho kibajwe mu giti+ cyangwa umwenda cyangwa uruhu+ cyangwa igunira.+ Niba icyo gikoresho gisanzwe gikoreshwa, kizinikwe mu mazi. Kizaba gihumanye kugeza nimugoroba, hanyuma kibone guhumanuka.
33 Nihagira kimwe muri ibyo kigwa mu gikoresho cy’ibumba,+ ikintu cyose kizaba kirimo kizaba gihumanye; icyo gikoresho muzakimene.+
34 Ibiribwa byose bizatarukirwa n’amazi avuye muri icyo gikoresho bizaba bihumanye, n’ikinyobwa cyose kizaba kiri muri icyo gikoresho kizaba gihumanye.
35 Ikintu cyose intumbi zatwo zizagwaho kizaba gihumanye. Yaba ifuru cyangwa amashyiga, bizamenwe. Bizaba bihumanye kandi bizababere ikintu gihumanye.
36 Isoko y’amazi cyangwa igitega cy’amazi iyo ntumbi iguyemo, ni byo byonyine bizakomeza kuba bidahumanye. Ariko umuntu wese ukora ku ntumbi zatwo azaba ahumanye.
37 Intumbi yatwo nigwa ku mbuto zo gutera, izo mbuto ntizizaba zihumanye.
38 Ariko niba izo mbuto zashyizweho amazi maze hakagira igice cy’intumbi yatwo kizigwaho, zizaba zihumanye.
39 “‘Nihagira inyamaswa mu zo mwemererwa kurya yipfusha, umuntu uzakora ku ntumbi yayo azaba ahumanye ageze nimugoroba.+
40 Umuntu wese uzarya+ ku ntumbi yayo, azamese imyambaro ye kandi azabe ahumanye ageze nimugoroba. Umuntu wese uzaterura iyo ntumbi azamese imyambaro ye, kandi azabe ahumanye ageze nimugoroba.
41 Udusimba twose tugenda ku butaka tuzababere ikintu giteye ishozi;+ ntitukaribwe.
42 Mu dusimba twose tugenda ku butaka, udukurura inda+ n’utugendesha amaguru ane cyangwa udufite amaguru menshi ntimuzaturye kuko ari ikintu giteye ishozi.+
43 Ntimugahindure ubugingo bwanyu ibiteye ishozi bitewe n’udusimba twose tugenda ku butaka. Ntimukatwiyandurishe ngo muhumanywe na two.+
44 Ndi Yehova Imana yanyu.+ Mujye muba abantu bera+ kuko nanjye ndi uwera.+ Ntimukihumanishe udusimba twose tugenda ku butaka.
45 Ni jye Yehova ubavanye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mbabere Imana.+ Mujye muba abantu bera+ kuko nanjye ndi uwera.+
46 “‘Iryo ni ryo tegeko rirebana n’inyamaswa n’ibiguruka n’ibifite ubugingo biba mu mazi+ n’udusimba twose tugenda ku butaka,
47 kugira ngo mubashe gutandukanya+ ibihumanye n’ibidahumanye, inyamaswa ziribwa n’izitaribwa.’”