Abalewi 16:1-34
16 Abahungu ba Aroni bombi bamaze gupfa bazira ko baje imbere ya Yehova mu buryo budakwiriye,+ Yehova avugana na Mose.
2 Nuko Yehova abwira Mose ati “bwira umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira uko yishakiye Ahera Cyane,+ imbere y’umwenda ukingiriza,+ imbere y’umupfundikizo uri ku Isanduku, kugira ngo adapfa;+ kuko nzabonekera mu gicu+ hejuru y’uwo mupfundikizo.+
3 “Aroni ajye yinjira Ahera cyane+ yitwaje ibi bikurikira: ikimasa kikiri gito cyo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ n’imfizi y’intama yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro.+
4 Azambare ya kanzu yera+ n’ikabutura,+ akenyere umushumi,+ yitege n’igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe.+ Iyo ni imyambaro yera.+ Aziyuhagire+ maze ayambare.
5 “Azake iteraniro ry’Abisirayeli+ amasekurume abiri y’ihene akiri mato yo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ n’imfizi y’intama imwe yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro.+
6 “Aroni azigize hafi ikimasa cyo gutamba ho igitambo cy’ibyaha bye,+ kandi yitangire+ impongano+ ayitangire n’inzu ye.+
7 “Azafate za hene zombi azihagarike imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
8 Aroni azafindire+ izo hene zombi, imwe ibe iya Yehova indi ibe iya Azazeli.*+
9 Aroni azazane ihene ubufindo+ buzaba bwagaragaje ko ari iya Yehova, ayitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.+
10 Ariko ihene ubufindo buzaba bwagaragaje ko ari iya Azazeli bazayizane imbere ya Yehova ari nzima kugira ngo bayihongerere, maze bayohere+ mu butayu ibe iya Azazeli.+
11 “Aroni azazane ikimasa cyo gutamba ho igitambo cy’ibyaha bye, yitangire impongano ayitangire n’inzu ye. Azabage icyo kimasa cyo gutamba ho igitambo cy’ibyaha bye.+
12 “Azafate ibikoresho byo kurahuza amakara+ byuzuye amakara yaka akuye ku muriro wo ku gicaniro+ kiri imbere ya Yehova, afate n’umubavu usekuye neza+ wuzuye amashyi,+ abizane Ahera Cyane, imbere y’umwenda ukingiriza.+
13 Hanyuma azosereze umubavu ku muriro imbere ya Yehova,+ umwotsi w’uwo mubavu ukwire hejuru y’umupfundikizo+ w’Isanduku y’Igihamya+ kugira ngo adapfa.
14 “Azafate ku maraso y’ikimasa+ akozemo urutoki ayaminjagire imbere y’umupfundikizo mu ruhande rw’iburasirazuba, ayaminjagire+ incuro ndwi imbere y’umupfundikizo.+
15 “Azabage ihene yo gutamba ho igitambo cy’ibyaha bya rubanda,+ maze azane amaraso yayo Ahera Cyane, imbere y’umwenda ukingiriza,+ ayagenze+ nk’uko yagenje amaraso y’ikimasa. Azayaminjagire imbere y’umupfundikizo.
16 “Azahongerere ahera bitewe no guhumana+ kw’Abisirayeli no kwigomeka kwabo n’ibyaha byabo byose.+ Azabe ari na ko abigenza ku ihema ry’ibonaniro riri hagati mu Bisirayeli bahumanye.
17 “Igihe umutambyi azaba yinjiye Ahera Cyane kugira ngo atange impongano, ntihazagire undi muntu ugera mu ihema ry’ibonaniro kugeza igihe asohokeye. Azitangire impongano+ ayitangire n’inzu ye, ayitangire n’abagize iteraniro ryose ry’Abisirayeli.+
18 “Azasohoke ajye ku gicaniro+ kiri imbere ya Yehova agihongerere. Azafate ku maraso y’ikimasa no ku maraso y’ihene ayashyire ku mahembe yose y’igicaniro.+
19 Nanone azafate kuri ayo maraso ayakozemo urutoki ayaminjagire+ ku gicaniro incuro ndwi, acyezeho guhumana kw’Abisirayeli.
20 “Narangiza guhongerera+ Ahera Cyane, ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, azazane ya hene nzima.+
21 Aroni azarambike ibiganza bye byombi+ mu ruhanga rwa ya hene nzima, maze ayaturireho+ amakosa yose+ y’Abisirayeli no kwigomeka kwabo n’ibyaha byabo byose,+ abishyire ku mutwe w’iyo hene,+ ijyanwe mu butayu+ n’umuntu ubyiteguye.+
22 Iyo hene izikorere ibicumuro byabo byose+ ibijyane mu butayu;+ azohere iyo hene igende ijye mu butayu.+
23 “Aroni azinjire mu ihema ry’ibonaniro yiyambure imyenda yambaye agiye Ahera Cyane, ayishyire hasi aho.+
24 Aziyuhagirire+ ahera+ maze yambare imyenda ye,+ ajye ku gicaniro yitambire igitambo gikongorwa n’umuriro,+ agitambire na rubanda,+ yitangire impongano kandi ayitangire na rubanda.+
25 Urugimbu rw’icyo gitambo gitambirwa ibyaha azarwosereze ku gicaniro.+
26 “Uwohereye+ ihene ya Azazeli+ azamese imyenda ye kandi yiyuhagire,+ hanyuma abone kwinjira mu nkambi.
27 “Ariko cya kimasa cyatanzwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, na ya hene yatanzwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, amaraso yabyo akajyanwa Ahera Cyane gutangwa ho impongano, bazabijyane inyuma y’inkambi. Impu zabyo, inyama zabyo n’amayezi yabyo bazabitwike.+
28 Uwagiye kubitwika azamese imyenda ye kandi yiyuhagire, hanyuma abone kwinjira mu nkambi.
29 “Iri rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka:+ mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi,+ muzibabaze,*+ ntimuzagire umurimo mukora,+ yaba kavukire cyangwa umwimukira utuye muri mwe.
30 Kuko kuri uwo munsi muzatangirwa impongano+ kugira ngo mwezwe. Muzezwaho ibyaha byanyu byose imbere ya Yehova.+
31 Ni isabato,+ umunsi wihariye w’ikiruhuko kuri mwe, kandi muzibabaze. Ni itegeko ry’ibihe bitarondoreka.
32 “Umutambyi uzasukwaho amavuta+ kandi akuzuzwa ububasha mu biganza kugira ngo abe umutambyi+ asimbure+ se, azabatangire impongano kandi yambare ya myambaro y’abatambyi.+ Iyo ni imyambaro yera.+
33 Azahongerere Ahera Cyane+ n’ihema+ ry’ibonaniro, ahongerere n’igicaniro.+ Nanone azatangire impongano abatambyi ndetse n’abagize iteraniro bose.+
34 Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka,+ kugira ngo rimwe mu mwaka mujye mutangira impongano Abisirayeli ku bw’ibyaha byabo byose.”+
Nuko abikora nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.