Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Shishoza, uhitemo neza

Shishoza, uhitemo neza

Vanaho:

  1. 1. Njya nibaza niba nzabona

    Uwo tubana.

    Gusa icyo niyemeje ni ukudahubuka.

    Mpisemo nabi byambabaza, nkazabyicuza.

    Kandi nzi ko ibyiyumvo bya gisore bihindagurika.

    (INYIKIRIZO)

    Shishoza, hitamo neza.

    Wihubuka.

    Witonde, ntushukwe n’umutima.

    Reba niba mukwiranye.

    Shishoza uhitemo neza,

    Uzishima.

  2. 2. Mba numva nifuza umuntu unyitaho kandi unkunda by’ukuri.

    Ariko mba mbona kumubona bitoroshye.

    Yehova ni we uzabimfashamo.

    Azanyobora.

    Reka ntegereze, Yehova azampa uwo dukwiranye.

    (INYIKIRIZO)

    Shishoza, hitamo neza.

    Wihubuka.

    Witonde, ntushukwe n’umutima.

    Reba niba mukwiranye.

    Shishoza uhitemo neza,

    Uzishima.

    Uzishima.