Indirimbo zisanzwe

Indirimbo zigaragaza ko duha agaciro umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka.

Duhe agaciro igihe

Tugaragaza ko duha agaciro ubuzima iyo twirinze kuburira igihe abo dukunda.

Ijambo ryawe ryuje urukundo

Ijambo ry’Imana ryuzuyemo amagambo meza agaragaza urukundo. Reba uko urwo rukundo rwagiye rufasha abagaragu ba Yehova kugira icyo bakora kuva kera.

Nishimira gukora ibyo ushaka (Indirimbo yo mu ikoraniro ry’iminsi itatu 2025)

Iyo twiganye ukuntu Yesu yumviraga, natwe tubonera ibyishimo mu gukora ibyo Imana ishaka.

Ntibizatinda

Hasigaye igihe gito maze tukishimira imigisha tuzabonera mu isi nshya.

Ndi uwawe

Iyo wemeye ko Yehova akubumba bishobora guhindura ubuzima bwawe bwose.

Kugira amahoro

Kuba umunyamahoro bihesha Yehova ikuzo.

Muhe Yehova icyubahiro

Urukundo dukunda Yehova no kuba twifuza kumushimira bituma tumuha icyubahiro.

Imbaraga Zidasanzwe

Menya uko Yehova atuma “abari mu bwigunge babona aho kuba.”

Tujye tunyurwa

Iyo twibanze ku bintu by’ingenzi Yehova aduha, tugira ibyishimo nyakuri.

Tugarure imbaraga

Gutekereza ku byo Yehova yaremye byadufasha bite kugarura imbaraga no guhangana n’ibibazo duhura na byo mu buzima?

“Ubuzima nyabwo”

Gutekereza ku byiringiro dufite bituma tugira imbaraga zo kwihanganira ibibazo duhanganye na byo.

“Ubutumwa bwiza” (Indirimbo y’ikoraniro ry’iminsi itatu 2024)

Kuva mu kinyejana cya mbere kugeza ubu, abantu bishimiye kubwiriza ubutumwa bwiza, bakifatanya mu murimo uruta indi yose, uyobowe na Yesu ubwe kandi ushyigikiwe n’abamarayika.

‘Amahoro y’Imana’

Amahoro aturuka kuri Yehova ameze nk’umugezi, utemba iteka ryose.

Nkomeza ukwizera kwanjye

Nukomeza kwizera, uzatsinda gushidikanya.

Iwacu

Igihe icyo ari cyose wagaruka mu rugo.

Ntidushobora kwifata

Iringire Yehova maze ubwirize n’iyo waba ufite ubwoba.

Aratuzi

Yehova aratuzi neza kandi azi uko twiyumva.

“Uduceri tubiri”

Yehova yishimira ibyo umukorera, uko byaba bingana kose.

Igihe twese tuzaba dusenga Yehova

Dushimishwa n’amahoro dufite dukesha kuba dukorera Yehova.

Nyegera

Imana yita cyane ku bantu bose bifuza kuba inshuti zayo aho baba baturuka hose.

‘Ntuzatinda’ (Indirimbo yo mu ikoraniro ry’iminsi itatu 2023)

Komeza gutegereza Yehova wihanganye, wigana abagaragu be babaye indahemuka.

Baho nk’uzabaho iteka

Dushobora kubaho twishimye kandi tukagira ubuzima bufite intego ubu n’iteka ryose.

Igira ku ikosa

Iyo wigiye ku ikosa wakoze, bituma urushaho kugira imbaraga zo gukora ibyiza.

Twongere tube incuti

Ntugakomeze kurakarira umuntu wagukoshereje ahubwo mujye mwiyunga!

Nzi ko Yehova ari kumwe nanjye

Yehova ashobora kudufasha tukanesha ubwoba.

Nagenda nsanga nde?

Kurikira inkuru y’umugaragu wa Yehova w’indahemuka wakomeje kumvira ijwi ry’umwungeri.

Amahoro yaje (Indirimbo yo mu ikoraniro ry’iminsi itatu 2022)

Jya utekereza ku isezerano ry’Imana ry’amahoro nyakuri aho kwibanda ku bibazo byawe.

Dukomezwa n’ubumwe bwacu

Dushobora kwihanganira ikigeragezo cyose kuko Yehova adufasha kandi tukaba turi mu muryango w’abavandimwe wunze ubumwe.

Umuryango Wihariye

Haracyari abantu bifuza kumenya ukuri. Iyi videwo izatuma ukomeza gushaka abantu bafite imitima itaryarya.

Jya ushaka Yehova

Guhugira mu murimo wa Yehova ni cyo kintu cyiza mu buzima

Bizaba

Jya wishimira ibyiringiro by’isi nshya.

Korera Yehova ugifite imbaraga

Jya ukoresha imbaraga zawe mu murimo wa Yehova. Ntuzigera wicuza

“Jya uhora wishimye”

Indirimbo ishimishije ishobora kutwibutsa impamvu nyinshi zidutera ibyishimo.

Tugire ukwizera

Tekereza uko isi nshya Imana izaha abantu izaba imeze.

Turi ubwoko bwunze ubumwe

Nubwo dutotezwa dukomeza kunga ubumwe.

Rinda ubwenge bwawe

Yehova yagufasha ugatsinda ibitekerezo biguhagarika umutima.

Ni wowe nkunda

Ishimire impano y’ishyingiranwa yatanzwe na Yehova.

Ntituzigera ducogora

Kugira ukwizera gukomeye ntibipfa kwizana; biraharanirwa.

Komeza isiganwa

Jya ufata imyanzuro myiza izagufasha gusoza isiganwa ry’ubuzima.

Jya ubabarira

Ese hari umuntu wigeze aguhemukira? Ese wumva kumubabarira bikugora? Ngaho reba icyo wakora ngo uge ubabarira abandi kandi wibagirwe.

Tuzishima iteka ryose

Yehova ni we Soko y’ibyishimo kandi ashaka ko duhora twishimye.

Byizere udashikanya

Tuge twizera tudashidikanya ko Yehova adukunda nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo.

Twigane abana

Ni iki cyadufasha kwigana abana, tugakunda abandi?

Jya umwizera

Nujya wumva wihebye, uge wishingikiriza kuri Yehova. Azaguha imbaraga kandi aguhumurize.

Ndakwiyeguriye

Urukundo dukunda Yehova ni rwo rutuma tumwiyegurira maze tukabatizwa.

Urukundo ntirushira

Urukundo rwa Yehova ntirushira. Ruraduhumuriza kandi rugatuma twishima.

Paradizo iri hafi

Gusa n’abareba twageze mu isi nshya bishobora gutuma turushaho kurangwa n’ikizere. Iyi ndirimbo ituma dutekereza ku migisha tuzabona mu isi nshya.

Yehova azagufasha

Yehova ahora yiteguye kudufasha.

‘Jya urwana intambara nziza yo kwizera’

Dushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka nubwo duhura n’ibibazo.

Turakundana

Aho twaba turi hose, tuba turi mu bagize umuryango wa Yehova.

Nzahora ngushima

Jya ufata igihe utekereze ku byo Yehova yaremye kandi umusenge umushimira.

Gira ubutwari kandi ukomere

Indirimbo idufasha kwihangana.

Wihangayika

Dushobora kugira amahoro n’ibyishimo nubwo tuba duhanganye n’ibibazo byinshi.

Nzagukorera iteka ryose

Birakwiriye ko twiyegurira Yehova kandi tukamukorera n’umutima wacu wose.

Turi umwe

Nubwo turi mu isi mbi, turi mu muryango wunze ubumwe.

Nzakuba hafi

Inshuti nyanshuti ziradufasha mu gihe tubabaye.

Mpa ubutwari

Yehova azaduha ubutwari bwo guhangana n’ibigeragezo byose twahura na byo.

Inshuti nyanshuti

Inshuti nyanshuti twayikura he?

Shakisha ukuri

Abashaka kumenya Imana by’ukuri, iyo bayishatse barayibona.

Ntutinye

Niduhura n’ibibazo, tuge twibuka ko tutari twenyine.

Dukundane urukundo rwa kivandimwe

Ukuntu abagize umuryango wa Yehova bitanaho, ntabandi wabisangana muri iyi si.

Ntajya antererana

Yehova ntazigera adutererana kuko adukunda

Niyemeje kunonosora umurimo

Ese nawe wiyemeje kunonosora umurimo?

Tuzasazana

Nimwisunga Yehova muzarambana!

Ndakwiringiye

Gusoma no gutekereza ku ijambo ry’Imana bishobora kudufasha guhangana n’imihangayiko.

Twite ku bintu by’ingenzi

Tuge twicungurira igihe twite ku bintu by’ingenzi. Dusenge, twiyigishe kandi twiyegurire Imana.

Ibyo waremye bituma ngusingiza

Ibintu byose Yehova yaremye biradutangaza cyane maze bigatuma tumuririmbira.

Wirangara

Jya wirinda kurangara, ukoreshe neza igihe umarana n’abavandimwe na bashiki bacu.

Amazu azaguhesha ikuzo

Twishimiye kwegurira Yehova aya mazu azatuma izina rye rikomeye rihabwa ikuzo.

Twagure umurimo

Uburyo ubwo ari bwo bwose twakwaguramo umurimo buzaduhesha ibyishimo byinshi.

Mukobwa wange nkunda

Mu gihe k’imyaka myinshi, umubyeyi yitegerezaga uko umukobwa we akura ari na ko arushaho gukunda ukuri.

Imirimo yawe iratangaje

Jya wishimira umugisha ufite wo gukorana na Yehova!

Ndashaka kugaruka

Reba uko uyu mukristokazi wahoze arangwa n’ishyaka, yabonye imbaraga zo kugaruka mu itorero.

Nita ku byo utwibutsa

Yaba mu magambo cyangwa mu bikorwa, tuge tugaragaza ko dukunda ibyo Yehova atwibutsa.

Ku muntu wizera Yehova byose birashoboka

N’ubwo kugira ukwizera gukomeye bisaba imihati, Yehova azabiduhembera.

Itegurire ejo hazaza ukorera Yehova

Jya ufata imyanzuro myiza maze ushimishe Yehova.

Itonde, utekereze kandi usenge

Twakora iki mu gihe duhanganye n’ibibazo?

Ijambo ryawe rizahoraho iteka

Jya usingiza Yehova kandi umushimire kubera ko yarinze Ijambo rye!

Jya wiyigisha

Kwiyigisha Ijambo ry’Imana bishobora gufasha abakiri bato gukura mu buryo bw’umwuka.

Hitamo neza

Tuge tuzirikana ko imyanzuro dufata igira ingaruka ku bandi no ku murimo dukorera Yehova.

Isi nshya iri bugufi

Gutegereza Paradizo igiye kuza, bishobora gutuma twihangana muri iki gihe.

Tujye tubabarirana

Tugomba kwigana Yehova, tukababarira abandi.

Aho ngomba kuba

Ni iki cyagufasha guhitamo inshuti nziza?

Akira ishimwe ryacu

Yehova aduha umwuka wera kugira ngo udufashe guhangana n’ibibazo duhura nabyo. Twumva twifuje kumuririmbira kuko twizeye tudashidikanya ko atazigera adutererana.

“Twakire abashyitsi”

Ni gute wagaragaza umuco wo kwakira abashyitsi?

Wikwihuta

Dukora neza umurimo kandi tukagira icyo tugeraho mu buzima, iyo turetse kwihuta tugatekereza twitonze.

Iga urundi rurimi

Ni iyihe migisha wabona uramutse wize urundi rurimi?

Gendana n’igihe

Komeza kugendana n’umuryango wa Yehova.

Sa n’ureba icyo gihe

Hasigaye igihe gito gusa ngo tugere mu isi nshya.

Shishoza, uhitemo neza

Igihe duhitamo uwo tuzabana, tugomba gushishoza tugahitamo neza.

Nguhaye ibyiza kuruta ibindi

Iyo ababyeyi babonye abana babo bagiye gukorera umurimo kure ntibiborohera.

Ibyishimo tubonera mu makoraniro

Iyo tugiye mu ikoraniro, twibonera ubumwe n’urukundo biranga abagaragu ba Yehova bo hirya no hino ku isi.

Yehova aguhaye ikaze

Umwuka wera ushobora kugufasha gutera intwambwe isabwa kugira ngo ugarukire Imana.

Tubona ubutunzi

Icyigisho cya bwite na gahunda y’iby’umwuka mu muryango bishobora kudufasha gukura mu buryo bw’umwuka.

Jya umwenyura

Kumwenyura bigira ingaruka ku murimo wacu no ku buzima bwacu bwa buri munsi.

Iki ni cyo gihe

Kuba abapayiniya bituma tubona uburyo bwo kwita ku baturanyi bacu.

Nishimiye ko natsinze ibigeragezo

Ni iki cyafasha abakiri bato guhangana n’ibishuko bahura na byo ku ishuri?

Nshaka kugukorera

Korera Yehova, umuhe ibyiza kurusha ibindi ukiri muto.

‘Ubahisha Yehova ibyo utunze’

Ni iki twaha Yehova kikamushimisha?

Nzashikama

Iringire Yehova kandi ukomeze gushikama.

Icyo mpa agaciro kenshi

Hitamo witonze ibintu bizatuma ushimisha Yehova.

Iyaba wabonaga ibyo mbona

Ndi akagare kabwiriza.

Ntitwakureka

Iyo turi mu bibazo, abavandimwe ntabwo badutererana.

Ubuzima bwandutiye ubundi

Gufasha abandi no kubatera inkunga ni byo bituma twishima.

Ihangane, ibyo wahisemo ntibishobora kuboneka