Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ndakwiringiye

Ndakwiringiye
REBA

Vanaho:

  1. 1. Nshimishwa n’Ijambo ryawe.

    Rirampumuriza.

    Iyo nditekerejeho, ngira amahoro.

    Nubwo haza ibibazo,

    Inama utugira,

    Zizadukomeza maze dushikame

     

    Humura, ntugatinye!

    Yehova azagufasha.

    (INYIKIRIZO)

    Mu gihe cy’amakuba,

    Uramfasha ngatuza.

    Nzakwiringira iteka nkumvire rwose.

  2. 2. Hari ubwo ngeragezwa,

    Nkenda gucika intege.

    Mpita ngutabaza kandi uranyumva.

    Maze ngatekereza

    Ku Ijambo ryawe ryera.

    Bigatuma ngushimisha by’ukuri.

     

    Humura ntugatinye!

    Yehova azagufasha.

    Shikama nubwo ugeragezwa,

    Komera uzagororerwa.

    (INYIKIRIZO)

    Mu gihe cy’amakuba,

    Uramfasha ngatuza.

    Nzakwiringira iteka nkumvire rwose.

    Rwose.

     

    Wowe ntugatinye!

    Yehova azagufasha.

    Humura nubwo ugeragezwa,

    Komera uzagororerwa.

    (INYIKIRIZO)

    Mu gihe cy’amakuba,

    Uramfasha ngatuza.

    Nzakwiringira iteka nkumvire rwose.