Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Sa n’ureba icyo gihe

Sa n’ureba icyo gihe

Vanaho:

  1. 1. Ubu buzima si bwiza.

    Buraduhangayikisha.

    Icyakora wibabara,

    Paradizo iri hafi.

    (INYIKIRIZO)

    Sa n’uwireba wayigezemo.

    Unezerewe, nta mibabaro.

    Uzajya ubyuka wivugire uti:

    “Mana yange Yehova, warakoze cyane.”

  2. 2. Dore ubu amatwi ntiyumva,

    Kandi ntabwo ndeba neza.

    Gusa nziko bizashira,

    Numve neza kandi ndebe.

    (INYIKIRIZO)

    Sa n’uwireba uri mu isi nshya.

    Unezerewe, nta mibabaro.

    Uzajya ubyuka wivugire uti:

    “Mana yange Yehova, warakoze cyane.”

    (IKIRARO)

    Nubwo ubu ntabasha kugenda,

    Vuba aha nzaba niruka!

    (INYIKIRIZO)

    Sa n’uwireba uri mu isi nshya.

    Uhora useka, nta mibabaro.

    Unezerewe, usabana n’inshuti.

    Iminsi yose ari myiza.

    (INYIKIRIZO)

    Sa n’uwireba uri mu isi nshya.

    Unezerewe, nta mibabaro.

    Uzajya ubyuka wivugire uti:

    “Warakoze cyane Yehova.”