Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ndashaka kugaruka

Ndashaka kugaruka

Vanaho:

  1. 1. Ndumva mfite irungu ryenda kunyica.

    Yehova, nzi yuko nakosheje.

    Nacitse intege, nkeneye ko umfasha.

    Nshaka kugaruka aho uri.

    (INYIKIRIZO)

    Ndacyazirikana ibyo wanyigishije.

    Kwa kuri nize mu Ijambo ryawe.

    Nzi yuko niyo nagwa, ngatandukira,

    Nzahaguruka.

  2. 2. Nzi ko hari abanyitaho,

    Bankunda by’ukuri,

    Kandi banakunda Yehova.

    Ijambo ryawe ni ryo ryamfasha kugaruka.

    Nifuza kuzabaho iteka.

  3. 3. Aho njya hose, ibyo mbona byose, binyibutsa ko:

    Turi ku iherezo.

    (INYIKIRIZO)

    None rero Yehova, ntega amatwi

    Ni ukuri mfasha, ndagukeneye.

    Nubwo nakoze amakosa menshi,

    Nisubiyeho.

  4. 4. Nzi ko Yehova anyumva; azi ko nkeneye umfasha.

    Azi intege nke zange kandi aranzi neza.

    Yibanda ku byiza nkora.

    (INYIKIRIZO)

    Reka nge mu materaniro, nongere nishime,

    Nigarukire aho uri.

    Nzi yuko niyo nagwa, ngatandukira, nzahaguruka.

    Nkugarukire.