INDIRIMBO ZISANZWE

Tujye tubabarirana

Ikinyarwanda
Tujye tubabarirana
https://cms-imgp.jw-cdn.org/img/p/1014223/univ/art/1014223_univ_sqr_xl.jpg

Tujye tubabarirana

Tujye tubabarirana

Vanaho:

  1. 1. Nzi ko ubusanzwe unyitaho.

    Ukangaragariza ineza.

    Nubwo ibyo wavuze byambabaje

    Ntabwo wari ugamije,

    Kunshengura umutima.

    (INYIKIRIZO)

    Tuge twiyunga n’abandi,

    Mbere y’uko izuba rirenga.

    Tuge twirengagiza,

    Tubabarire.

    Dukundane, twunge ubumwe.

  2. 2. Kubana neza si ko byoroha.

    Dushobora kubwirana nabi.

    Gusa hari impamvu ubona,

    Igatuma ubabarira;

    Ukirinda ibibazo.

    (INYIKIRIZO)

    Tuge twiyunga n’abandi,

    Mbere y’uko izuba rirenga.

    Tuge twirengagiza,

    Tubabarire.

    Ni abavandimwe bacu.

     

    (IKIRARO)

    Inzika si nziza irasenya, urukundo rukunga.

    Byihorere ubyibagirwe

    Ni bwo bucuti nyakuri.

    (INYIKIRIZO)

    Tuge twiyunga n’abandi,

    Mbere y’uko izuba rirenga.

    Tuge twirengagiza,

    Tubabarire.

    Byose biva mu mutima.

    Dukundane kandi tubabarire.