Ntajya antererana
Vanaho:
1. Barantereranye,
Barandwanya cyane,
Nsigara ndi ngenyine.
Byantey(e) agahinda kenshi.
Nta we natakira,
Nta n’unyitayeho,
Nta wo kumpumuriza,
Ubu se nabitura nde?
(INYIKIRIZO)
Sinzemera;
Guheranwa
N’agahinda,
Nzi neza ko
Yehova we,
Abibona.
Ndatabaza,
Akanyumva.
Ntazantererana,
Kuko ankunda.
2. Nta kintu ntahara,
Ku bwawe Yehova;
Ntawuzanca intege,
Kuko nshyigikiwe nawe.
Ni wow(e) unkomeza
Kand(i) umpora hafi,
Ni wowe niringiye,
Ntuzigera untenguha.
(INYIKIRIZO)
Sinzemera;
Guheranwa
N’agahinda,
Nzi neza ko
Yehova we,
Abibona.
Ndatabaza,
Akanyumva.
Ntazantererana,
Kuko ankunda.
Simperanwa,
N’agahinda,
Nzi neza ko
Yehova we,
Abibona.
Ndatabaza,
Akanyumva.
Ntazantererana,
Kuko ankunda.